Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rwanda&Burundi: Abayobora Sena bashimye intambwe yatewe mu gutuma Ibihugu byongera kubana kivandimwe

radiotv10by radiotv10
20/09/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Rwanda&Burundi: Abayobora Sena bashimye intambwe yatewe mu gutuma Ibihugu byongera kubana kivandimwe
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Sena y’u Rwanda uri mu Burundi, yahuye na mugenzi we wa Sena y’iki Gihugu, bashima intambwe imaze guterwa na Guverinoma z’Ibihugu byombi mu kubyutsa umubano mu gutuma ababituye bongera kugenderana nkuko byari bimeze.

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin yageze i Bujumubura ku Cyumweru tariki 18 Nzeri 2022 aho yitabiriye inama y’Umuryango wa za Sena z’Ibihugu byo muri Afurika n’izo mu by’Abarab uzwi nka ASSECAA.

Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022 ku munsi wa mbere w’iyi nama, Perezida wa Sena y’u Rwanda yanabonanye na mugenzi we w’u Burundi, Hon. Emmanuel Sinzohagera.

Mu kiganiro bagiranye, Dr Iyamuremye Augustin na mugenzi we Hon. Emmanuel Sinzohagera, bashimye uko Guverinoma z’Ibihugu byombi zagaragaje ubushake bwa politiki n’umuhate mu kubyutsa umubano wabyo mu gutuma urujya n’uruza hagati yabyo rwongera kubaho mu nyungu z’ababituye basanzwe babanye nk’abavandimwe.

Muri iyi nama kandi; Dr Iyamuremye yaboneyeho gutumira ba Perezida b’Inteko Zishinga Amategeko zo mu Muryango wa ASSECAA, mu Nama Mpuzamahanga y’ 145 y’Ihuriro ry’Inteko Zinshinga Amategeko ku Isi (IPU/ Inter-Parliamentary Union).

Iyi nama izabera mu Rwanda kuva tariki 11 kugeza ku ya 15 z’ukwezi gutaha k’Ukwakira 2022.

Perezida wa Sena y’u Burundi, Hon. Emmanuel Sinzohagera yizeje mugenzi we wa Sena y’u Rwanda ko azitabira iyi nama izabera mu Rwanda.

Ku munsi wa mbere w’iyi nama iri kubera i Burunsi, ba Perezida ba Sena, baganiriye ku byafasha Ibihugu byabo gukomeza kwigobotora ingaruka zasizwe n’icyorezo cya COVID-19 ndetse n’izikomeje guterwa n’intambara ihanganishije u Burusiya na Ukraine.

Dr Iyamuremye yasangije bagenzi be uburyo budasanzwe u Rwanda rwakoresheje mu guhangana no gukumira ikwirakwira rya COVID-19 ndetse n’aho rugeze mu gutanga inkingo z’iki cyorezo, n’uburyo rukomeje kwikura mu ngaruka cyasize.

Yavuze ko u Rwanda rwakuye amasomo akomeye mu iyaduka ry’iki cyorezo aho bimwe mu Bihugu byagaragaje gukurura byishyira, avuga ko byagaragaye ko hakenewe kongera ingufu mu ishoramari ry’inzego zinyuranye zirimo ubushakashatsi, ikoranabuhanga n’ubuhinzi mu rwego rwo kwigira.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five − 5 =

Previous Post

Igihugu gihana imbibi n’u Rwanda cyemeje ko habonetse Ebola yanahitanye uwa mbere

Next Post

Nyarugenge: Urujijo ku mugabo wapfiriye mu bwiherero ari kwikiranura n’umubiri

Related Posts

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Ubwami bw’Aba-Hashemite ba Jordan, muri iki cyumweru, yatanze toni 40 z’ubufasha bwo kugoboka...

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

by radiotv10
10/07/2025
0

Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia  Codina, players of Arsenal Women Football Club visited the Kigali Genocide Memorial at Gisozi,...

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

by radiotv10
10/07/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu barenga 10 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo bivugwa mu...

IZIHERUKA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi
AMAHANGA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

10/07/2025
Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyarugenge: Urujijo ku mugabo wapfiriye mu bwiherero ari kwikiranura n’umubiri

Nyarugenge: Urujijo ku mugabo wapfiriye mu bwiherero ari kwikiranura n’umubiri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.