Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa avuga ko guhagarika umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko, bidashoboka ahubwo ko icyakorwa ari ukurwanya umuvuduko ukabije waryo.
Imibare ya banki Nkuru y’u Rwanda, igaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2022, ibiciro ku isoko byazamutse ku muvuduko wa 9% bivuye kuri 1.4% byo mu gihe nk’icyo cy’umwaka wa 2021.
Iyi mibare igaragaza ko ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi bitarimo ibiribwa n’ibikomoka kuri petrole byazamutse ku rugero rwa 8.1% bivuye kuri 2.2%, ibikomoka kuri petrole bizamuka kuri 14.8% bivuye ku igabanuka rya -0.1%.
Naho ibiribwa binakomeje kuvugisha benshi, mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2022, byazamutse kuri 10.2% bivuye kuri -1.1%.
Iyi mibare inasanga kuba Banki y’Isi yarashyize u Rwanda ku mwanya wa 10 mu Bihugu bifite itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa rikabije ku Isi.
Goverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, avuga ko itumbagira ry’ibiribwa ryatewe n’umusaruro w’ubuhinzi wabaye iyanga mu bihembwe byombi by’uyu mwaka.
Ati “Hari ikibazo cy’ikirere kitari kifashe neza ariko haba n’ikibazo cy’inyongeramusaruro yahenze cyane nubwo Leta yashyizemo amafaranga ariko habayemo uko gutungurana kw’ibiciro gutuma abantu batitabira kuyikoresha uko bisanzwe.”
Guverineri Rwangombwa avuga ko nubwo hashyirwaho ingamba ariko zitaba zigamije gusubiza ibiciro uko byahoze.
Yatanze nk’urugero ku musaruro w’ibirayi aho Ikilo cyaguraga 10 Frw mu myaka nka 20 ishize, ati “Uyu munsi biri muri magana, nubwo tuvuga ngo bizamanuka ariko ntabwo bizongera gusubira munsi y’ijana.”
Akomeza agira ati “Icyo turwana nacyo ntabwo ari ugusubiza izamuka ry’ibiciro munsi ya zeru ngo duhagarike umuvuduko ukabije, umuvuduko uzahoraho ariko ni ukurwana n’umuvuduko ukabije.”
Avuga ko igisubizo kitashakirwa mu kumanura ibiciro ahubwo ko kiri mu kuba “Leta iri gushyira amafaranga mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi, gushishikariza abahinzi gukoresha ifumbire ko baterera imbuto ku gihe.”
Uyu muyobozi wa Banki Nkuru y’u Rwanda, avuga ko bitewe n’uko ikirere giteye ndetse n’ibigaragazwa n’iteganyagihe, hari icyizere ko muri iki gihembwe cy’ihinga hazagwa imvura ihagije ku buryo hazanaboneka umusaruro uhagije, bikazatuma mu ntangiro z’umwaka utaha wa 2023, hagaragara impinduka nziza z’ibiciro ku masoko.
Banki nkuru y’u Rwanda igaragaza kandi ko mu mezi atandatu y’umwaka wa 2022, ubukungu bw’Igihugu bwazamutse ku rugero rwa 7.7% buvuye ku izamuka rya 11.6% mu gihe nk’icyo cyo muri 2021.
RADIOTV10
Nyakubahwa mukuru wa banki nkuru y’ u Rwanda iyo murebye uko imisoro igenda itangwa mubona bitaba Ari bimwe mu mpamvu zatuma ibiciro byiyongera : urugero umucuruzi aranguriye Kigali namusabye 18% araje aranguje undi hiyongeyeho 18% wareba iyo sircuit uko igenda ndetse haziyongeraho n’imisoro kunyungu ugasanga umuzi wanyuma nanyuma bizamugeraho bihenze , gutanga imisoro nibyo ariko mwareba uko yanjya itangwa ariko umuguzi wanyuma nanyuma bikajya bimugeraho bitamuhenze