Sunday, May 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Guhagarika izamuka ry’ibiciro ntibishoboka, icyakorwa ni ukugabanya umuduvuko ukabije waryo- Rwangombwa

radiotv10by radiotv10
23/09/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
1
Guhagarika izamuka ry’ibiciro ntibishoboka, icyakorwa ni ukugabanya umuduvuko ukabije waryo- Rwangombwa
Share on FacebookShare on Twitter

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa avuga ko guhagarika umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko, bidashoboka ahubwo ko icyakorwa ari ukurwanya umuvuduko ukabije waryo. 

Imibare ya banki Nkuru y’u Rwanda, igaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2022, ibiciro ku isoko byazamutse ku muvuduko wa 9% bivuye kuri 1.4% byo mu gihe nk’icyo cy’umwaka wa 2021.

Iyi mibare igaragaza ko ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi bitarimo ibiribwa n’ibikomoka kuri petrole byazamutse ku rugero rwa 8.1% bivuye kuri 2.2%, ibikomoka kuri petrole bizamuka kuri 14.8% bivuye ku igabanuka rya -0.1%.

Naho ibiribwa binakomeje kuvugisha benshi, mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2022, byazamutse kuri 10.2% bivuye kuri -1.1%.

Iyi mibare inasanga kuba Banki y’Isi yarashyize u Rwanda ku mwanya wa 10 mu Bihugu bifite itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa rikabije ku Isi.

Goverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, avuga ko itumbagira ry’ibiribwa ryatewe n’umusaruro w’ubuhinzi wabaye iyanga mu bihembwe byombi by’uyu mwaka.

Ati “Hari ikibazo cy’ikirere kitari kifashe neza ariko haba n’ikibazo cy’inyongeramusaruro yahenze cyane nubwo Leta yashyizemo amafaranga ariko habayemo uko gutungurana kw’ibiciro gutuma abantu batitabira kuyikoresha uko bisanzwe.”

Guverineri Rwangombwa avuga ko nubwo hashyirwaho ingamba ariko zitaba zigamije gusubiza ibiciro uko byahoze.

Yatanze nk’urugero ku musaruro w’ibirayi aho Ikilo cyaguraga 10 Frw mu myaka nka 20 ishize, ati “Uyu munsi biri muri magana, nubwo tuvuga ngo bizamanuka ariko ntabwo bizongera gusubira munsi y’ijana.”

Akomeza agira ati “Icyo turwana nacyo ntabwo ari ugusubiza izamuka ry’ibiciro munsi ya zeru ngo duhagarike umuvuduko ukabije, umuvuduko uzahoraho ariko ni ukurwana n’umuvuduko ukabije.”

Avuga ko igisubizo kitashakirwa mu kumanura ibiciro ahubwo ko kiri mu kuba “Leta iri gushyira amafaranga mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi, gushishikariza abahinzi gukoresha ifumbire ko baterera imbuto ku gihe.”

Uyu muyobozi wa Banki Nkuru y’u Rwanda, avuga ko bitewe n’uko ikirere giteye ndetse n’ibigaragazwa n’iteganyagihe, hari icyizere ko muri iki gihembwe cy’ihinga hazagwa imvura ihagije ku buryo hazanaboneka umusaruro uhagije, bikazatuma mu ntangiro z’umwaka utaha wa 2023, hagaragara impinduka nziza z’ibiciro ku masoko.

Banki nkuru y’u Rwanda igaragaza kandi ko mu mezi atandatu y’umwaka wa 2022, ubukungu bw’Igihugu bwazamutse ku rugero rwa 7.7% buvuye ku izamuka rya 11.6% mu gihe nk’icyo cyo muri 2021.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Twizerimana Abdoul-kharim says:
    4 years ago

    Nyakubahwa mukuru wa banki nkuru y’ u Rwanda iyo murebye uko imisoro igenda itangwa mubona bitaba Ari bimwe mu mpamvu zatuma ibiciro byiyongera : urugero umucuruzi aranguriye Kigali namusabye 18% araje aranguje undi hiyongeyeho 18% wareba iyo sircuit uko igenda ndetse haziyongeraho n’imisoro kunyungu ugasanga umuzi wanyuma nanyuma bizamugeraho bihenze , gutanga imisoro nibyo ariko mwareba uko yanjya itangwa ariko umuguzi wanyuma nanyuma bikajya bimugeraho bitamuhenze

    Reply

Leave a Reply to Twizerimana Abdoul-kharim Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + 7 =

Previous Post

Ngoma: Abaterwa inda zitateguwe ntibabyare abahungu abazibateye babatera umugongo

Next Post

Uwari Colonel muri FARDC wari inkoramutima ya Kabila yagiye muri M23

Related Posts

Uwari Umudipolomate w’u Rwanda yahamijwe n’urukiko muri America gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina uwimenyerezaga umwuga

Uwari Umudipolomate w’u Rwanda yahamijwe n’urukiko muri America gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina uwimenyerezaga umwuga

by radiotv10
09/05/2026
0

Eugene-Richard Gasana wahoze ari umudipolomate w’u Rwanda, wanaruhagarariye mu Muryango w’Abibumbye, yahamijwe n’Urukiko rw’i New York gukorera ihohotera rishingiyenku gitsina...

Gisagara: Basaba inzego kugira icyo zikora ku wo babona uwigize nk’ikihebe ubarembeje

Gisagara: Basaba inzego kugira icyo zikora ku wo babona uwigize nk’ikihebe ubarembeje

by radiotv10
09/05/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Rwanza, Umurenge wa Save mu Karere ka Gisagara, bavuga ko bafite impungenge z’umutekano...

Gicumbi: Umuyobozi w’Ishuri akurikiranyweho gusambanya umwana amwizeza ibitangaza adafitiye ubushobozi

Ibaruwa y’umwarimu ushinja Diregiteri w’ishuri kumukubitira imbere ya bagenzi be

by radiotv10
08/05/2026
0

Umwarimu wigisha mu Rwunge rw’Amashuri (GS) Gatagara mu Karere ka Nyabihu yatanze ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, aregamo umuyobozi w’iri...

Abanyeshuri babiri b’abakobwa bari mu maboko ya RIB

Abanyeshuri babiri b’abakobwa bari mu maboko ya RIB

by radiotv10
08/05/2026
0

Abana babiri b’abakobwa biga mu Ishuri EAV Gitwe ryo mu Karere ka Ngoma, batawe muri yombi nyuma yo gukubita umukozi...

Kigali: Umugore yagiye gusengera ku musozi ngo abwire Imana ibyifuzo bye ahasiga ubuzima

Kigali: Umugore yagiye gusengera ku musozi ngo abwire Imana ibyifuzo bye ahasiga ubuzima

by radiotv10
08/05/2026
0

Ku musozi uzwi nka Mont Kigali uherereye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, hapfiriye...

IZIHERUKA

Amakipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 na 20 avanye ibikombe mu irushanwa ryaberaga Ethiopia
SIPORO

Amakipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 na 20 avanye ibikombe mu irushanwa ryaberaga Ethiopia

by radiotv10
09/05/2026
0

Uwari Umudipolomate w’u Rwanda yahamijwe n’urukiko muri America gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina uwimenyerezaga umwuga

Uwari Umudipolomate w’u Rwanda yahamijwe n’urukiko muri America gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina uwimenyerezaga umwuga

09/05/2026
Gisagara: Basaba inzego kugira icyo zikora ku wo babona uwigize nk’ikihebe ubarembeje

Gisagara: Basaba inzego kugira icyo zikora ku wo babona uwigize nk’ikihebe ubarembeje

09/05/2026
Gicumbi: Umuyobozi w’Ishuri akurikiranyweho gusambanya umwana amwizeza ibitangaza adafitiye ubushobozi

Ibaruwa y’umwarimu ushinja Diregiteri w’ishuri kumukubitira imbere ya bagenzi be

08/05/2026
Minisitiri Dr.Utumatwishima yanenze uwamenyekanye mu myidagaduro mu Rwanda watangaje ibinyoma byibasira Ubuyobozi

Uko Minisitiri Utumatwishima yakiranuye impaka zazamukiye ku mushinga w’umwe mu rubyiruko wagize imbogamizi

08/05/2026
The Reality of Modern Dating Among Young People in Rwanda

The Reality of Modern Dating Among Young People in Rwanda

08/05/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwari Colonel muri FARDC wari inkoramutima ya Kabila yagiye muri M23

Uwari Colonel muri FARDC wari inkoramutima ya Kabila yagiye muri M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 na 20 avanye ibikombe mu irushanwa ryaberaga Ethiopia

Uwari Umudipolomate w’u Rwanda yahamijwe n’urukiko muri America gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina uwimenyerezaga umwuga

Gisagara: Basaba inzego kugira icyo zikora ku wo babona uwigize nk’ikihebe ubarembeje

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.