Tuesday, July 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Guhagarika izamuka ry’ibiciro ntibishoboka, icyakorwa ni ukugabanya umuduvuko ukabije waryo- Rwangombwa

radiotv10by radiotv10
23/09/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
1
Guhagarika izamuka ry’ibiciro ntibishoboka, icyakorwa ni ukugabanya umuduvuko ukabije waryo- Rwangombwa
Share on FacebookShare on Twitter

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa avuga ko guhagarika umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko, bidashoboka ahubwo ko icyakorwa ari ukurwanya umuvuduko ukabije waryo. 

Imibare ya banki Nkuru y’u Rwanda, igaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2022, ibiciro ku isoko byazamutse ku muvuduko wa 9% bivuye kuri 1.4% byo mu gihe nk’icyo cy’umwaka wa 2021.

Iyi mibare igaragaza ko ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi bitarimo ibiribwa n’ibikomoka kuri petrole byazamutse ku rugero rwa 8.1% bivuye kuri 2.2%, ibikomoka kuri petrole bizamuka kuri 14.8% bivuye ku igabanuka rya -0.1%.

Naho ibiribwa binakomeje kuvugisha benshi, mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2022, byazamutse kuri 10.2% bivuye kuri -1.1%.

Iyi mibare inasanga kuba Banki y’Isi yarashyize u Rwanda ku mwanya wa 10 mu Bihugu bifite itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa rikabije ku Isi.

Goverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, avuga ko itumbagira ry’ibiribwa ryatewe n’umusaruro w’ubuhinzi wabaye iyanga mu bihembwe byombi by’uyu mwaka.

Ati “Hari ikibazo cy’ikirere kitari kifashe neza ariko haba n’ikibazo cy’inyongeramusaruro yahenze cyane nubwo Leta yashyizemo amafaranga ariko habayemo uko gutungurana kw’ibiciro gutuma abantu batitabira kuyikoresha uko bisanzwe.”

Guverineri Rwangombwa avuga ko nubwo hashyirwaho ingamba ariko zitaba zigamije gusubiza ibiciro uko byahoze.

Yatanze nk’urugero ku musaruro w’ibirayi aho Ikilo cyaguraga 10 Frw mu myaka nka 20 ishize, ati “Uyu munsi biri muri magana, nubwo tuvuga ngo bizamanuka ariko ntabwo bizongera gusubira munsi y’ijana.”

Akomeza agira ati “Icyo turwana nacyo ntabwo ari ugusubiza izamuka ry’ibiciro munsi ya zeru ngo duhagarike umuvuduko ukabije, umuvuduko uzahoraho ariko ni ukurwana n’umuvuduko ukabije.”

Avuga ko igisubizo kitashakirwa mu kumanura ibiciro ahubwo ko kiri mu kuba “Leta iri gushyira amafaranga mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi, gushishikariza abahinzi gukoresha ifumbire ko baterera imbuto ku gihe.”

Uyu muyobozi wa Banki Nkuru y’u Rwanda, avuga ko bitewe n’uko ikirere giteye ndetse n’ibigaragazwa n’iteganyagihe, hari icyizere ko muri iki gihembwe cy’ihinga hazagwa imvura ihagije ku buryo hazanaboneka umusaruro uhagije, bikazatuma mu ntangiro z’umwaka utaha wa 2023, hagaragara impinduka nziza z’ibiciro ku masoko.

Banki nkuru y’u Rwanda igaragaza kandi ko mu mezi atandatu y’umwaka wa 2022, ubukungu bw’Igihugu bwazamutse ku rugero rwa 7.7% buvuye ku izamuka rya 11.6% mu gihe nk’icyo cyo muri 2021.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Twizerimana Abdoul-kharim says:
    3 years ago

    Nyakubahwa mukuru wa banki nkuru y’ u Rwanda iyo murebye uko imisoro igenda itangwa mubona bitaba Ari bimwe mu mpamvu zatuma ibiciro byiyongera : urugero umucuruzi aranguriye Kigali namusabye 18% araje aranguje undi hiyongeyeho 18% wareba iyo sircuit uko igenda ndetse haziyongeraho n’imisoro kunyungu ugasanga umuzi wanyuma nanyuma bizamugeraho bihenze , gutanga imisoro nibyo ariko mwareba uko yanjya itangwa ariko umuguzi wanyuma nanyuma bikajya bimugeraho bitamuhenze

    Reply

Leave a Reply to Twizerimana Abdoul-kharim Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × two =

Previous Post

Ngoma: Abaterwa inda zitateguwe ntibabyare abahungu abazibateye babatera umugongo

Next Post

Uwari Colonel muri FARDC wari inkoramutima ya Kabila yagiye muri M23

Related Posts

Ubutumwa bugenewe Abanyarwanda bose bwerecyeye Ibirori by’Umuganura byegereje

Ubutumwa bugenewe Abanyarwanda bose bwerecyeye Ibirori by’Umuganura byegereje

by radiotv10
29/07/2025
0

Inteko y’Umuco yagaragaje gahunda y’ibirori byo kwihiza Umuganura, isaba Abanyarwanda bose kuzawizihiza baganuzanya baharanira kuba Abanyarwanda b’umutima, badahujwe gusa no...

Ku nshuro ya 13 RDF yasezereye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj.Gen.(Rtd) Gumisiriza

Ku nshuro ya 13 RDF yasezereye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj.Gen.(Rtd) Gumisiriza

by radiotv10
29/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwakoreye ibirori byo gusezerera abasirikare barimo abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj Gen (Rtd) Wilson Gumisiriza,...

Harakurikiraho iki nyuma yuko abakoresha MTN Rwanda bahuye n’imbogamizi ikanabiseguraho?

Harakurikiraho iki nyuma yuko abakoresha MTN Rwanda bahuye n’imbogamizi ikanabiseguraho?

by radiotv10
29/07/2025
0

Nyuma yuko abakoresha umurongo wa Sosiyete y’Itumanaho ‘MTN Rwanda’ bahuye n’imbogamizi zirimo guhamagarana, kanisegura ku bakiliya bayo, Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere...

Can Rwandan women balance career and family, or is that a lie?

Can Rwandan women balance career and family, or is that a lie?

by radiotv10
29/07/2025
0

In Rwanda today, the image of a modern woman is one of confidence, ambition, and independence. She’s climbing the corporate...

Uburyo bwo kwandura Hepatite B bwikubye inshuro 100 ugereranyije no kwandura SIDA mu Rwanda

Uburyo bwo kwandura Hepatite B bwikubye inshuro 100 ugereranyije no kwandura SIDA mu Rwanda

by radiotv10
29/07/2025
0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC gitangaza ko uburyo bwo kwandura indwara ya Hepatite B bwikubye inshuro 100 ugereranyije no kwandura Virusi...

IZIHERUKA

AMASHUSHO: Uwayoboye kimwe mu Bihugu bikomeye yagaragaye atwaye imodoka ishaje
AMAHANGA

AMASHUSHO: Uwayoboye kimwe mu Bihugu bikomeye yagaragaye atwaye imodoka ishaje

by radiotv10
29/07/2025
0

Ubutumwa bugenewe Abanyarwanda bose bwerecyeye Ibirori by’Umuganura byegereje

Ubutumwa bugenewe Abanyarwanda bose bwerecyeye Ibirori by’Umuganura byegereje

29/07/2025
DRCongo: Bajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kurya inyama z’inka yagaragazaga ibibazo

DRCongo: Bajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kurya inyama z’inka yagaragazaga ibibazo

29/07/2025
Ku nshuro ya 13 RDF yasezereye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj.Gen.(Rtd) Gumisiriza

Ku nshuro ya 13 RDF yasezereye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj.Gen.(Rtd) Gumisiriza

29/07/2025
Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

29/07/2025
Harakurikiraho iki nyuma yuko abakoresha MTN Rwanda bahuye n’imbogamizi ikanabiseguraho?

Harakurikiraho iki nyuma yuko abakoresha MTN Rwanda bahuye n’imbogamizi ikanabiseguraho?

29/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwari Colonel muri FARDC wari inkoramutima ya Kabila yagiye muri M23

Uwari Colonel muri FARDC wari inkoramutima ya Kabila yagiye muri M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMASHUSHO: Uwayoboye kimwe mu Bihugu bikomeye yagaragaye atwaye imodoka ishaje

Ubutumwa bugenewe Abanyarwanda bose bwerecyeye Ibirori by’Umuganura byegereje

DRCongo: Bajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kurya inyama z’inka yagaragazaga ibibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.