Abana babiri b’abakobwa biga mu Ishuri EAV Gitwe ryo mu Karere ka Ngoma, batawe muri yombi nyuma yo gukubita umukozi ushinzwe imyitwarire y’abakobwa (Animatrice) muri iri shuri, bakamukomeretsa mu mutwe.
Iki gikorwa cy’urugomo gikekwa kuri aba bana, cyabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane tariki indwi Gicurasi 2026 mu Murenge wa Rukira ahaherereye iri shuri.
Amakuru avuga ko aba bakobwa bombi biga mu mwaka wa gatandatu bakaba bafite imyaka 20, bakubise umukoropesho Animatrice bamuziza ko yabatanzeho amakuru ku babyeyi babo, ko bafite imyitwarire mibi.
Aba bakobwa babiri bafashwe ku bufatanye bw’inzego z’ibanze n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, bakimara gukubita uwo muyobozi, bahise batoroka nk’uko byemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukira, Buhiga Josue.
Uyu muyobozi avuga ko bakimara kumenya iby’iki kibazo “Twahise tujyayo dusangaga koko Animatrice yakomerekejwe cyane, dusanga abo bana bahise banatoroka muri iryo joro.”
Avuga ko hahise hatangira ibikorwa byo kubashakisha, ndetse baza gufatwa, ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo y’uru Rwego ya Rukira. Ati “Twarabashakishije rero dufatanyije na RIB turabafata.”
Buhiga Josue avuga ko ubuyobozi bwahise bunaganiriza abanyeshuri biga muri ririya shuri, bubasaba kurangwa n’imyitwarire iboneye, bunabibutsa ko icyabazanye ari amasomo, atari uguhangana n’abarezi.
Ati “Icyo twavuga ni uko ababyeyi bakwiriye kujya baganiriza abana babo, bakirinda guharira inshingano zo kurera abayobozi b’ikigo. Ubuzima bw’imyigire y’abana bushingiye ku myitwarire myiza kandi ntabwo bureba abayobozi b’ikigo gusa, namwe ababyeyi birabareba dufatanye kurera kuko aba bana nibo bazavamo abayobozi b’ejo hazaza.’’
Aba bana b’abakobwa, bakubise Animatrice nyuma yo guhengera abandi bagiye kuryama, ubundi bo bamusanga aho acumbitse bamukubita umukoropesho mu mutwe baramukomeretsa.
RADIOTV10









