Umwarimu wigisha mu Rwunge rw’Amashuri (GS) Gatagara mu Karere ka Nyabihu yatanze ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, aregamo umuyobozi w’iri shuri kumukubitira imbere ya bagenzi be, yanatanzemo abagabo bo kubihamya.
Urwandiko rutanga ikirego, rugaragaza ko rwanditswe na Niyonteze Corneille wo mu Kagari ka Gatagara mu Murenge wa Karago, ahaherereye iri Shuri.
Muri uru rwandiko yageneye Umuyobozi wa Sitasiyo ya RIB ya Jomba, uyu mwarimu atangira avuga ati “Mbandikiye iyi baruwa ngira ngo ntange ikirego ku rugomo nakorewe mu kigo nkoreramo cya GS Gatagara giherereye mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Karaho, Akagari ka Gatagara, Umudugudu wa Bikereri.”
Uyu mwarimu akomeza avuga ko yakorewe urugomo n’umuyobozi w’iryo shuri. Ati “Nkubitwa n’umuyobozi w’Ikigo Manirakiza Innocent n’uwitwa Nzahorerwanimana Anastase aho nari ndi kumwe na bagenzi banjye.”
Muri uru rwandiko, uyu mwarimu agaragaza amazina y’abo bagenzi be, bari bahari ubwo yakubitwaga, asoza agira ati “Ndangije iyi baruwa nsaba ko mwandenganura kuri uru rugoko nakorewe kubera byangizeho ingaruka mu mubiri ndetse no mu kazi.”
Nk’uko bigaragara kuri iyi baruwa yanditswe kuri uyu wa Kane tariki 07 Gicurasi, yakiriwe n’Ubuyobozi bwa Sitasiyo ya RIB ya Jomba.

RADIOTV10









