• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Uko Minisitiri Utumatwishima yakiranuye impaka zazamukiye ku mushinga w’umwe mu rubyiruko wagize imbogamizi

radiotv10by radiotv10
08/05/2026
in IMYIDAGADURO
0
Minisitiri Dr.Utumatwishima yanenze uwamenyekanye mu myidagaduro mu Rwanda watangaje ibinyoma byibasira Ubuyobozi
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yasabye urubyiruko kutajya rwihutira guca imanza ku bintu rudafiteho amakuru ahagije, nyuma yuko hari abazamuye impaka ku nzu y’umunyabugeni yabaye ihagaze ibikorwa byayo mu Mujyi wa Kigali.

Kuri uyu wa Kane tariki 07 Gicurasi, umunyabugeni King Ngabo, yashyize hanze itangazo rigaragaza ko inzu ye y’ubugeni izwi nka ‘Musée Ingabo’ yafunzwe by’agateganyo kubera ibibazo by’amadeni y’ubukode abereyemo Umujyi wa Kigali.

Nyuma y’iri tangazo abantu babivuzeho ibintu bitandukanye ku mbuga koranyambaga aho bamwe bavuze ko inzego za leta zakabaye zifasha abahanzi ari zo ziri kubaca intege.

Uwitwa Sam Ndagije ku rubuga rwa X, yavuze ko ibyabaye kuba kuri King Ngabo bisa n’ibyabaye kuri Migambi wamenyekanye nka Made in Rwanda, wigeze kuvuga ko yibwe umushinga wo kumurika no gucuruza ibikorwa bya made in Rwanda, byaberaga ahazwi nka Kigali Car Free Zone.

Nyuma y’impaka nyinshi kuri iyi ngingo, Minisitiri w’Urubyiruko n’iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasabye urubyiruko kwirinda guca imanza muri dosiye batazi neza.

Yagize ati “Sam na Migambi, kuba urubyiruko byonyine, kuba umuhanzi byonyine, kugira umushinga mwiza byonyine, ntibihagije ngo bizakubyarire inyungu irambye, Iyo udakurikije ibyo wumvikanye n’izindi nzego kandi ukitegura no kugirwa inama. Mujye mwirinda guca imanza mu dosiye mutazi neza.”

Umunyabugeni King Ngabo

Ikibazo cya Museum ingamo n’Umujyi wa Kigali giteye gite?

Mu itangazo ryashyizwe hanze na King Ngabo uyobora Ingabo Museum, yavuze iyi inzu ye y’ubugeni ifunze kubera amadeni y’ubukode batarabasha kwishyura ndetse ko umujyi wa Kigali wafatiriye ibihangano biyirimo.

Ku ruhande rw’umujyi wa Kigali bagaragaraza ko kuva muri Kanama 2023, kugera mu Ukuboza 2024, Ingabo Museum yahawe aho gukorera hazwi nk’Agaseke Center ku buntu nka bumwe mu buryo bwo gufasha no gutera inkunga ibikorwa by’ubuhanzi.

Nyuma y’uko umushinga umaze gukura ndetse n’abasura iyi nzu ndangamurage bakiyongera impande zombi zumvikanye  amafaranga y’ubukode Ingabo Museum igomba kujya yishyura ku kwezi gusa amasezerano ntiyigeze yubahirizwa.

King Ngabo yagaragaje ko amafaranga y’ubukode yasabwe n’umujyi wa Kigali ari menshi ndetse atayabona.

Yagize ati “Mu 2025 nibwo batangiye kunsaba kwishyura amafaranga y’ubukode icyakora mbamenyesha ko ari menshi, bansabaga 1.400.000Frw ku kwezi njye mbabwira ko njye nabona 400.000Frw gusa ntibabyumva.”

Mu bihe bitandukanye yabayeho ibiganiro hagati ya Ingabo Museum, umujyi wa Kigali na minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi gusa byafashe ubusa.

Nyuma y’igihe ataremera kwishyura aya mafaranga, Ngabo yasabwe gusohoka mu nzu ahitamo guhita afunga kuko adafite amafaranga yo kwishyura.

Umujyi wa Kigali uvuga ko uzakomeza gufasha no gutera inkunga ibikorwa by’urubyiruko mu ruganda ndangamuco ariko ko ibi bidashobora gukorwa igihe abahawe amahirwe yo gukorera mu bikorwa rusange batubahariza inshingano zabo.

Umujyi wa Kigali kandi wagiriye inama n’abandi bose bakodeshejwe inyubako n’ibikorwa bya leta kubahiriza amasezerano bagiranye.

Ivomo: Umunota.com

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 6 =

Previous Post

The Reality of Modern Dating Among Young People in Rwanda

Next Post

Ibaruwa y’umwarimu ushinja Diregiteri w’ishuri kumukubitira imbere ya bagenzi be

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
Gicumbi: Umuyobozi w’Ishuri akurikiranyweho gusambanya umwana amwizeza ibitangaza adafitiye ubushobozi

Ibaruwa y’umwarimu ushinja Diregiteri w’ishuri kumukubitira imbere ya bagenzi be

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.