Abanyeshuri bari gusubira ku ishuri gutangira umwaka w’amashuri wa 2022-2023, bemerewe kuzakomeza ingendo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Nzeri 2022, no mu gihe Umuganda ngarukakwezi uzaba urimo.
Byatangajwe na Minisiteri y’Ubutegetsi mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Nzeri 2022, rimenyesha abaturarwanda ko abanyeshuri bashyiriweho umwihariko ku munsi w’Umuganda wo kuri uyu wa Gatandatu.
Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo cyafashwe “Mu rwego rwo korohereza abanyehsuri bafite ingendo zo guzubira ku mashuri bajya gutangira igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2022/2023 kuva ku wa Kane tariki ya 2022/09/2022 kugeza ku Cyumweru tariki 25/09/2022.”
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney, rikomeza rigira riti “Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu iramenyesha Abaturarwanda ko ingendo z’abanyeshuri zemewe mu gihe cy’Umuganda uteganyijwe ku wa 24 Nzeri 2022 harimo n’imodoka na moto bitwaye abanyeshuri ndetse n’abantu bari muri icyo gikorwa.”
Ubusanzwe mu gihe haba hari gukorwa Umuganda wa buri kwezi, nta bikorwa biba byemerewe gukorwa yaba iby’ubucuruzi ndetse n’ingendo, zaba iz’imbere mu Turere n’izambukiranya Uturere.
RADIOTV10