Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, avuga ko Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ari umwanya wo kugaragaza ibitekerezo byafasha Isi guhangana n’ibibazo biyugarije aho kuba uwo kuregana nkuko byagaragaye kuri bamwe mu Bakuru b’Ibihugu.
Olivier Nduhungirehe yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa Igicaniro, twanditseho inkuru nka RADIOTV10, cyagarutse ku bikorwa by’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Uyu mudipolomate w’u Rwanda uvuga ko iyi Nteko Rusange itangira ku wa Kabiri w’icyumweru cya gatatu cya Nzeri, yavuze ko iyi nama iberamo ibikorwa byinshi birimo kuba Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bagaragarizamo uko babona Isi n’icyakorwa kugira ngo ibibazo biyugarije bishakirwe umuti.
Abakuru b’Ibihugu kandi berekaniramo uko babona Umuryango w’Abibumbye warushaho kuzuza inshingano zawo.
Ati “Ni n’umwanya wo kugira ngo hakorwe n’izindi nama, ntabwo Umukuru w’Igihugu ajyamo kugira ngo avuge iryo jambo gusa ahubwo haba hari n’izindi nama, zaba izateguwe n’indi miryango mpuzamahanga.”
Avuga ko kandi abakuru b’Ibihugu banaboneraho umwanya wo kugirana ibiganiro na bagenzi babo baba bahuriye muri iyi nama.
Muri iyi Nteko Rusange iheruka ya 77, Perezida Paul Kagame yabonanye n’Abakuru b’Ibihugu binyuranye, abayobozi b’Ibigo mpuzamahanga ndetse n’abashoramari.
Bamwe mu bakuru b’Ibihugu biganjemo abo ku Mugabane wa Afurika barimo n’abo mu karere, banabonanye na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden.
Ambasaderi Nduhungirehe avuga ko kuba Umukuru w’u Rwanda atarabonanye na Joe Biden bidakwiye kugaragara nk’ikibazo kuko nubwo iyi nama ibera muri Leta Zunze Ubumwe za America ariko idategurwa n’iki Gihugu.
Ati “Abakuru b’Ibihugu bagiye muri iyo nama baba bagiye mu nama y’Umurango w’Abibumbye ntabwo aba ari uruzinduko rw’akazi baba bakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za America.”
Avuga ko icyakora hari Abakuru b’Ibihugu bahita bakoresha uwo mwanya w’iyi nama bakanakora uruzinduko rw’akazi.
Ati “Ariko iriya nama ni iy’Umuryango w’Abibumbye, usanga ahubwo icya ngombwa ari uguhura n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye.”
Ntabwo ari umwanya wo kuregana
Olivier Nduhungirehe avuga ko igikorwa nyamukuru cy’iyi Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, ari ririya jambo ry’Abakuru b’Ibihugu kandi ko na ryo riba rikwiye kugaragaza ibitekerezo byafasha Isi.
Ati “Kandi ijambo yararivuze [Perezida Paul Kagame] kandi ryari ijambo ryiza rigaragaza ko ibibazo byo kuri iyi Si harimo n’ibibazo byo muri Congo bigomba gukemurwa mu biganiro no gushaka umuzi w’ikibazo. Ni ijambo n’abantu benshi bashimye kuko rigaragaza ukureba kure, ni ugushakira umuti ibibazo…
Hari abakuru b’Ibihugu bajya hariya mu muryango w’Abibumbye kugira ngo baregane ngo ‘Igihugu runaka cyaranteye’. Ibyo ntabwo ari ibintu bibahesha agaciro.”
Mu ijambo ry’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yavugiye muri iyi Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, yagaragaje ko guhangana n’ibibazo byugarije Isi birimo imihindagurikire y’ikirere, izamuka ry’ibiciro ku masoko, intambara ndetse n’ikibazo cy’abimukira, bisaba guhuza imbaraga.
Naho Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, we yumvikanye cyane yitsa ku kuvuga ko u Rwanda rwateye Igihugu cye rwitwikiriye umutwe wa M23.
RADIOTV10