Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yavuze ko Igihugu cye gifite ubushobozi bwo guhangana n’icyorezo cya Ebola kicyugarije, ndetse ko nta gace na kamwe kazashyirwa muri gahunda Guma mu rugo, yewe ngo nta n’igikorwa na kimwe kizigera gifungwa kubera iyi ndwara.
Perezida Museveni yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Nzeri 2022 ubwo yatangaga ijambo ku cyorezo cya Ebola kibasiye Igihugu cye.
Muri iri jambo ryatambutse imbonankubone kuri televiziyo, Museveni yavuze ko imibare y’abarwaye iki cyorezo rya Ebola kugeza uyu munsi muri Uganda, ari 24 mu gihe abemejwe ko bahitanywe na cyo ari batanu.
Yongeyeho ko kandi hari abandi bantu 19 bikekwa ko bishwe n’iki cyorezo cya Ebola, ngo kuko bashyinguwe hadakozwe ibizamini bigaragaza ko bahitanywe n’iki cyorezo koko.
Gusa yasezeranyije Abanya-Uganda ko hatazashyirwa za Guma mu rugo mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Ebola.
Yagize ati “Twafashe umwanzuro ko tutazashyira za guma mu rugo. Ntabwo ari ngombwa. Guverinoma ifite ubushobozi bwo guhangana n’iki cyorezo nkuko twabigenje mu bihe byashize. Nta mpamvu n’imwe yo kugira igishyika, nta mabwiriza yo guhagarika urujya n’uruza, gufunga amashuri, gufunga insengero cyangwa amasoko.”
Perezida Museveni kandi yemeje ko abaganga batandatu basanganywe ubwandu bwa Ebola, nyuma yuko bari mu bitayeho umurwayi wa mbere wabonetse, ubu bakaba bari kuvurwa.
Guverinoma y’u Rwanda yo iherutse gusaba Abaturarwanda kwirinda kugirira ingendo muri Uganda kubera iki cyorezo kandi bakarushaho kugira amakenga ku muntu waturutse hanze byumwihariko muri iki Gihugu cyamaze kugaragaramo iyi ndwara izwiho kwica cyane.
RADIOTV10