Saturday, August 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nta ‘GumaMuRugo’ tuzashyiraho nta n’igikorwa na kimwe kizafungwa kubera Ebola- Museveni

radiotv10by radiotv10
29/09/2022
in MU RWANDA
0
Nta ‘GumaMuRugo’ tuzashyiraho nta n’igikorwa na kimwe kizafungwa kubera Ebola- Museveni
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yavuze ko Igihugu cye gifite ubushobozi bwo guhangana n’icyorezo cya Ebola kicyugarije, ndetse ko nta gace na kamwe kazashyirwa muri gahunda Guma mu rugo, yewe ngo nta n’igikorwa na kimwe kizigera gifungwa kubera iyi ndwara.

Perezida Museveni yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Nzeri 2022 ubwo yatangaga ijambo ku cyorezo cya Ebola kibasiye Igihugu cye.

Muri iri jambo ryatambutse imbonankubone kuri televiziyo, Museveni yavuze ko imibare y’abarwaye iki cyorezo rya Ebola kugeza uyu munsi muri Uganda, ari 24 mu gihe abemejwe ko bahitanywe na cyo ari batanu.

Yongeyeho ko kandi hari abandi bantu 19 bikekwa ko bishwe n’iki cyorezo cya Ebola, ngo kuko bashyinguwe hadakozwe ibizamini bigaragaza ko bahitanywe n’iki cyorezo koko.

Gusa yasezeranyije Abanya-Uganda ko hatazashyirwa za Guma mu rugo mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Ebola.

Yagize ati “Twafashe umwanzuro ko tutazashyira za guma mu rugo. Ntabwo ari ngombwa. Guverinoma ifite ubushobozi bwo guhangana n’iki cyorezo nkuko twabigenje mu bihe byashize. Nta mpamvu n’imwe yo kugira igishyika, nta mabwiriza yo guhagarika urujya n’uruza, gufunga amashuri, gufunga insengero cyangwa amasoko.”

Perezida Museveni kandi yemeje ko abaganga batandatu basanganywe ubwandu bwa Ebola, nyuma yuko bari mu bitayeho umurwayi wa mbere wabonetse, ubu bakaba bari kuvurwa.

Guverinoma y’u Rwanda yo iherutse gusaba Abaturarwanda kwirinda kugirira ingendo muri Uganda kubera iki cyorezo kandi bakarushaho kugira amakenga ku muntu waturutse hanze byumwihariko muri iki Gihugu cyamaze kugaragaramo iyi ndwara izwiho kwica cyane.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 5 =

Previous Post

Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bwa RDF

Next Post

Rusizi: Umugabo utamenyekanye basanze umurambo we mu rusengero rwa ADEPR

Related Posts

Abayobozi mu karere bagize icyo bavuga ku ntambwe iri guterwa mu by’u Rwanda na DRCongo

Abayobozi mu karere bagize icyo bavuga ku ntambwe iri guterwa mu by’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
02/08/2025
0

Abahuza b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu bibazo bimaze igihe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahuriye...

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

by radiotv10
02/08/2025
0

Mitali Protais wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko kuba yarabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo, ndetse akanaruhagararira nka Ambasaderi muri...

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

by radiotv10
01/08/2025
0

Abafite inzu ahazwi nko mu Marangi mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge n’abahakorera, bavuga ko amafaranga ari hagati...

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

by radiotv10
01/08/2025
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yatangaje ko mu nama ya mbere ya Komisiyo ishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa...

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

by radiotv10
01/08/2025
0

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko guhindurira abarimu ibice bakoreramo (mutation) bigorana kuko aho baba bifuza kujya haba hari abandi basanzwe bahakorera....

IZIHERUKA

Abayobozi mu karere bagize icyo bavuga ku ntambwe iri guterwa mu by’u Rwanda na DRCongo
MU RWANDA

Abayobozi mu karere bagize icyo bavuga ku ntambwe iri guterwa mu by’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
02/08/2025
0

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

02/08/2025
Police FC igiye kwipima na APR FC iyisimbuje Rayon Sports

Police FC igiye kwipima na APR FC iyisimbuje Rayon Sports

02/08/2025
Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

01/08/2025
Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

01/08/2025
Umunyamakuru wamenyekanye mu Rwanda Mike Karangwa yagize ibyago byo gupfusha umwana

Umunyamakuru wamenyekanye mu Rwanda Mike Karangwa yagize ibyago byo gupfusha umwana

01/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Umugabo utamenyekanye basanze umurambo we mu rusengero rwa ADEPR

Rusizi: Umugabo utamenyekanye basanze umurambo we mu rusengero rwa ADEPR

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abayobozi mu karere bagize icyo bavuga ku ntambwe iri guterwa mu by’u Rwanda na DRCongo

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

Police FC igiye kwipima na APR FC iyisimbuje Rayon Sports

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.