Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ijambo Perezida wa Sena y’u Rwanda yavugiye i Burundi bikavugwa ko bwafunguye imipaka nyuma y’icyumweru

radiotv10by radiotv10
01/10/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Rwanda&Burundi: Abayobora Sena bashimye intambwe yatewe mu gutuma Ibihugu byongera kubana kivandimwe
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’icyumweru kimwe Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin agiriye uruzinduko mu Burundi akanagirana ibiganiro na mugenzi we, hari amakuru yatangajwe ko iki Gihugu cyafunguye imipaka igihuza n’u Rwanda nyuma y’imyaka irindwi ifunze.

Aya makuru yasakaye kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022, aho bamwe mu bategetsi bo mu Gihugu cy’u Burundi bemeje aya makuru.

Umwe mu bategetsi bakuru muri Guverinoma y’u Burundi, yabwiye BBC ko abambuka imipaka hagati y’iki Gihugu n’u Rwanda, bazajya babikora bisanzuye.

Yagize ati “Impushya ntabwo zigisabwa. Abantu bazajya bambuka bisanzuye.” 

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatanu ya bamwe mu bambutse iyi mipaka, bagaragaje akanyamuneza ko kongera kwambuka bisanzuye nkuko byahoze mbere.

Guverinoma y’u Burundi, ifunguye imipaka nyuma y’iminsi micye iki Gihugu kigenderewe na Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin wari mu Burundi aho yari yitabiriye inama y’Umuryango wa za Sena z’Ibihugu byo muri Afurika n’izo mu by’Abarabu uzwi nka ASSECAA.

Hon Iyamuremye wanabonanye na mugenzi we Perezida wa Sena y’u Burundi, Hon. Emmanuel Sinzohagera, tariki 19 Nzeri 2022 bagiranye ibiganiro by’ubutwererane.

Dr Iyamuremye Augustin na mugenzi we Hon. Emmanuel Sinzohagera, bashimye uko Guverinoma z’Ibihugu byombi zagaragaje ubushake bwa politiki n’umuhate mu kubyutsa umubano wabyo mu gutuma urujya n’uruza hagati yabyo rwongera kubaho mu nyungu z’ababituye basanzwe babanye nk’abavandimwe.

Perezida wa Sena y’u Rwanda kandi yanabonyanye na bamwe mu baturage b’i Burundi abagezaho ijambo.

Muri iri jambo, Dr Iyamuremye yavuze ko atari ubwa mbere agiriye uruzinduko i Burundi ahubwo ko “na cyera najyaga ngenderera Igihugu cy’ikivandimwe kuko dufite abavandimwe hano i Bujumbura mu Gihugu hose namwe mukaba mubafite mu Rwanda.”

Muri iri jambo ryo gusezera ku Barundi muri uru ruzinduko yari yagiriye muri iki Gihugu, Dr Iyamuremye, yakomeje agira ati “Icyo twifuza ni uko twakomeza ndetse tukarushaho kugenderana.”

Yavuze ko Abanyarwanda n’Abarundi ari abavandimwe kuko basangiye byinshi birimo n’ururimi nubwo bamwe bavuga Ikinyarwanda abandi bakavuga Ikirundi ariko iyo baganira buri umwe yumva ibyo undi avuze.

Ibibazo hagati y’u Rwanda n’u Burundi, byavutse muri 2015 ubwo uwari Perezida w’u Burundi, nyakwigendera Pierre Nkurunziza yari agiye guhirikwa ku butegetsi, hakavuka imvururu, zatumye bamwe mu Barundi bahungira mu Rwanda.

Icyo gihe Guverinoma y’u Burundi yavugaga ko abari bagiye guhirika Nkurunziza bahungiye mu Rwanda ndetse ko u Rwanda rwariho rubafasha ngo bazasubireyo, ariko u Rwanda rubihakana kenshi.

Hari hashize iminsi Guverinoma z’Ibihugu byombi ziri mu biganiro byo kubura umubano, aho bamwe mu bayobozi bo mu nzego nkuru bagiye bagirira uruzinduko mu Gihugu kimwe ndetse bamwe bakaba barabaga bajyanye ubutumwa bw’Abakuru b’Ibihugu babaga bohererezanyije.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + 10 =

Previous Post

Bamporiki wasomewe adahari yakatiwe gufungwa imyaka ine

Next Post

Habonetse ishuri ryigamo abakobwa batwite n’ababyaye gusa

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Habonetse ishuri ryigamo abakobwa batwite n’ababyaye gusa

Habonetse ishuri ryigamo abakobwa batwite n’ababyaye gusa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.