Tuesday, December 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kayonza: Banze kugurana iterambere umuco, ngo gusangira ku muheha ntibazabicikaho

radiotv10by radiotv10
04/10/2022
in MU RWANDA
0
Kayonza: Banze kugurana iterambere umuco, ngo gusangira ku muheha ntibazabicikaho
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Ruyonza mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza, bavuga ko nta terambere rizaza ngo ribace ku gusangira ku muheha umwe kuko basanze ari wo muco, ngo ibyo kudasangira babihariye abanyamujyi.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wasuye aba baturage ahagana saa tanu z’amanywa, yasanze umuheha uri kunyarira iryinyo, basangira urwagwa n’ikigage mu tujerekani, umwe agasoma agahereza umwegereye.

Bavuga ko kuba basangira ku muheha umwe ntakibazo babibonamo kuko ari wo muco basanze kandi ko badateze kuwutezukaho, yewe ngo n’iby’uburwayi bivugwa bo ntacyo bibabwiye.

Umwe ati “Ni wo muco wa cyera twasanze. Nta burwayi tujya twikanga mu cyaro. Uburwayi buba mu mujyi.”
Mugenzi we avuga ko nta muturage wishisha undi ku buryo hari uwakwikanga ko yamwanduza indwara, ati “Twe tuba tuziranye ariko mu mujyi abantu baba ari benshi. Twe tuba twizeranye.”

Undi avuga ko ubusanzwe umuntu asangira n’umuvandimwe we cyangwa inshuti ku buryo adashobora kumugiraho impungenge ko yamwanduza indwara.

Ati “Hano umuntu asangira na murumuna we cyangwa mukuru we. Hano ni umuryango turimo, umuntu uturutse ahandi ntabwo twamuhaho.”

Bavuga ko kandi badashobora kugurana iterambere umuco nyarwanda, kuko gusangira ku muheha, ari umuco basanze uriho kandi ko utuma buri umwe yibona muri mugenzi we.

Undi ati “Uko byagenda kose, nubwo haza iterambere bitewe na viziyo tugenda tuzamo y’igihugu cyangwa y’Isi, ariko gusangira ni umuco nyarwanda dukomeyeho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi Jean Bosco yanenze aba baturage bagifite imyumvire nk’iyi mu gihe hagenda haduka indwara zinyuranye zisaba abantu kwitwararika bakirinda ibintu byatuma banduzanya.

Yagarutse ku ndwara ya COVID-19 isanzwe yandurira mu bikorwa nk’ibi byo gusangira, abibutsa ko iyi ndwara igihari bityo ko bakwiye kubihagarika.

Ati “Turabagira inama tubabwira ko iyo myitwarire ishyira ubuzima bwabo mu kaga, tunabasaba kudakomeza iyo myitwarire kuko kuba umuturage yumva ko yasangira na mugenzi we ku muheha, biba bisobanuye yuko usibye na COVID, n’izindi ndwara zandura ashobora kuzanduriramo.”

Ikibazo cy’abaturage basangirira ku muheha umwe, kiracyagaragara no mu bindi bice byo muri iyi Ntara y’Iburasirazuba, aho benshi bemeza ko badateze kubicikaho kuko ari umuco.

 

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − seven =

Previous Post

Rwanda&Burundi: Kuki ifungurwa ry’imipaka ryagirwa ubwiru?- Icyo impuguke ibivugaho

Next Post

Nyuma y’imyaka 30 uracyatemba itoto ariko njye ndashaje- Obama abwira umugore we

Related Posts

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri, abaturage bo mu Karere ka Rutsiro na Rubavu batabaje kubera ikibazo cy’umugezi wa Bihongora ugabanya...

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
23/12/2025
0

Mu muhanda uva Nyanza ya Kicukiro werecyeza Sanatubes mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka itwara...

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

by radiotv10
23/12/2025
0

Abasirikare barimo abo ku rwego rwa Ofisiye ndetse n’abo ku zindi nzego barangije amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru barimo...

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’uko mu karere ka Gisagara hatanzwe inka 113 mu myaka ine ishize bikozwe n’umushinga wa Green amayaga hagamijwe kuzahura...

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

by radiotv10
23/12/2025
0

There’s a competition happening among young people today, quiet, invisible, and rarely admitted. No one announces it. No one sets...

IZIHERUKA

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze
MU RWANDA

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

23/12/2025
Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

23/12/2025
Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

23/12/2025
Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

23/12/2025
The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyuma y’imyaka 30 uracyatemba itoto ariko njye ndashaje- Obama abwira umugore we

Nyuma y’imyaka 30 uracyatemba itoto ariko njye ndashaje- Obama abwira umugore we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.