Wednesday, October 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Umubyeyi yamutanye murumuna we w’amezi 6 aramurera none yatsinze icya Leta abura uko yiga

radiotv10by radiotv10
10/10/2022
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
4
Umubyeyi yamutanye murumuna we w’amezi 6 aramurera none yatsinze icya Leta abura uko yiga
Share on FacebookShare on Twitter

Umwana wo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, yatsinze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza, yabuze uburyo bwo kujya ku ishuri kuko asanzwe ariho mu buzima bugoye nyuma yuko umubyeyi we amutaye we murumuna we yasize ufite amezi atandatu akajya kwishakira umugabo.

Manirambona Masudi w’imyaka 14 y’amavuko asanzwe arera murumuna we nyuma yuko umubyeyi wabo [nyina] yabataye akajya mu Burundi gushaka umugabo ndetse na nyirarukuru wabasigaranye na we akaza kujya kubata.

Abaturanyi b’aba bana, bavuga ko nyirakuru w’aba bana, yari yarashatse umugabo, ariko uwo mugabo akaza kwanga kubarera, ubundi akamusaba ko babata bakigendera.

Bavuga ko aba bana nubwo bariho mu buzima bugoye ariko mu ishuri ari abahanga dore ko n’uyu mukuru yatsinze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza ku manota yo hejuru.

Arera murumuna we

Gusa icyumweru kirarangiye abandi banyeshuri bagiye ku mashuri boherejweho ariko we akiri mu rugo kuko yabuze ubushobozi.

Aganira na RADIOTV10, Manirambona Masudi yavuze ko yashyizeho umuhate mu ishuri none akaba yaragize amanota 25 kuri 30.

Ati “Naratsinze ariko nta bushobozi buhari, banyohereje kuri ES Gishoma ariko nyine nta bushobozi bwo kujyayo mfite, nta bikoresho, nta makaye, ibintu byose bisabwa kuri iryo shuri, habe n’amafaranga y’ishuri…”

Uyu mwana uvugana agahinda, avuga ko yumva yifuza kwiga kuko abona ntakindi cyazamufasha kuva mu bibazo arimo, avuga ko bimubabaje kuba atabashije gukomeza amashuri ye.

Avuga kandi ko no mu rugo babayeho nabi kuko kubona icyo gushyira mu nda ari ihurizo rikomeye.

Umwe mu baturanyi b’uyu mwana, avuga ko bibabaje kuba uyu mwana yaratsinze ku kigero cyo hejuru ariko akaba atabashije kujya kwiga mu gihe abandi bamaze kugera ku mashuri.

Ati “Umwana kuba yiga akaba yaratsinze akaba abuze amafaranga yamujyana ku ishuri, ni ingorane, urumva umuntu waturutse mu wa mbere aba uwa mbere kugera mu wa Gatandatu kandi abayeho nabi, ahubwo ni umuhanga bikomeye.”

Aba baturanyi bavuga ko na bo ubwabo nta bushobozi bafite ngo bamufashe kuko na bo imibereho itoroshye cyane muri iki gihe ubuzima bukomeje guhenda.

Undi ati “Abaturage twese biratubabaza kuba umwana yari afite ubwenge bwo kujya ku ishuri akaba ataragiyeyo, ariko nta bundi buryo twabigenza kuko natwe nta mikorere.”

Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie, yabwiye RADIOTV10 ko iki kibazo bakimenye nk’ubuyobozi ndetse ko bagiye gufasha uyu mwana kujya ku ishuri.

 

ICYITONDERWA: Uwashaka guha ubufasha uyu mwanya, yanyuze inkunga ye kuri Padiri Emmanuel usanzwe amufasha. Nimero ya Telefone ni +250 788 722 002

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Comments 4

  1. leonidas says:
    3 years ago

    wamubona gute komushaka send number.

    Reply
  2. ka says:
    3 years ago

    gushaka umugabo ntibimukuraho inshingano. dependancy mindset. Ababyeyi barere byanze babihanirwe n’amategeko. Ikindi amashuri ya district ni ubuntu nanjye mu ishuri rimwegereye. murakoze.

    Reply
  3. Joy says:
    3 years ago

    Jyewe murumuna we bamumaye namusigarana kandi nkanamujya kwishuri. Mukuru yava kwishuri nkamumusubiza yasubirayo nkamusubirana

    Reply
  4. Nshimiyimana Augustin says:
    3 years ago

    Ubwo ubuyobozi bwabimenye buramufasha ajye Ku ishuri kuko intego ya Leta yacu ni uko ntamwana uzavutswa amahirwe yo kwiga. Itangazamakuru naryo ryakoze neza umurimo waryo wokuba ijwi RYA rubanda.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 2 =

Previous Post

Amakuru mashya ku muraperi nyarwanda wari ufungiye gukubita umugore babyaranye

Next Post

Rusizi: Umugabo ukekwaho gusambanya umwana we akanamutera inda yasabiwe gufungwa 1/4 cy’ikinyejana

Related Posts

Umunyarwanda yatorewe kuyobora Ihuriro ry’Abashingamategeko bashinzwe kurwanya ruswa muri Afurika y’Iburasirazuba

Umunyarwanda yatorewe kuyobora Ihuriro ry’Abashingamategeko bashinzwe kurwanya ruswa muri Afurika y’Iburasirazuba

by radiotv10
15/10/2025
0

Umunyarwanda Musangabatware Clement unahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), yatorewe kuyobora Ibiro by’iyi Nteko...

Abafatanywe umufuka w’urumogi mu Mujyi wa Kigali batanze amakuru bakimara gufatwa

Abafatanywe umufuka w’urumogi mu Mujyi wa Kigali batanze amakuru bakimara gufatwa

by radiotv10
15/10/2025
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryafatanye abantu babiri umufuka urimo urumogi rupima ibilo 28, bafatiwe mu Murenge...

Abaregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko babusanyije imvugo imbere y’Urukiko

Abaregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko babusanyije imvugo imbere y’Urukiko

by radiotv10
15/10/2025
0

Abantu 11 bakurikiranyweho gucukura amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranyije n'amategeko mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, baburanye ku...

Perezida Kagame avuga ko umwijima wose u Rwanda rwanyuramo hagomba kubaho urumuri

Perezida Kagame avuga ko umwijima wose u Rwanda rwanyuramo hagomba kubaho urumuri

by radiotv10
15/10/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rumaze imyaka 31 ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’ubu rukaba...

Umusaza basanze mu bwiherero yapfuye bikekwa ko yiyahuye haravugwa igishobora kuba cyabimuteye

Umusaza basanze mu bwiherero yapfuye bikekwa ko yiyahuye haravugwa igishobora kuba cyabimuteye

by radiotv10
15/10/2025
0

Umusaza uri mu kigero cy’imyaka 70 wo mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana bamusanze mu bwiherero yapfuye, bikekwa...

IZIHERUKA

Perezida wa Kenya yatangaje icyunamo mu Gihugu nyuma y’urupfu rwa Odinga
AMAHANGA

Perezida wa Kenya yatangaje icyunamo mu Gihugu nyuma y’urupfu rwa Odinga

by radiotv10
15/10/2025
1

Umunyarwanda yatorewe kuyobora Ihuriro ry’Abashingamategeko bashinzwe kurwanya ruswa muri Afurika y’Iburasirazuba

Umunyarwanda yatorewe kuyobora Ihuriro ry’Abashingamategeko bashinzwe kurwanya ruswa muri Afurika y’Iburasirazuba

15/10/2025
Abafatanywe umufuka w’urumogi mu Mujyi wa Kigali batanze amakuru bakimara gufatwa

Abafatanywe umufuka w’urumogi mu Mujyi wa Kigali batanze amakuru bakimara gufatwa

15/10/2025
Uwabikoze n’uburozi yabumpa- T.Bosebabireba yaturitse ararira avuga ku ifoto yateje sakwesakwe

Nyuma yuko umuhanzi ‘Theo Bosebabireba’ atakambiye abantu ku kibazo kimuremereye hari icyatangiye gukorwa

15/10/2025
Abaregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko babusanyije imvugo imbere y’Urukiko

Abaregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko babusanyije imvugo imbere y’Urukiko

15/10/2025
Imodoka zo mu kirere zamuritswe mu Rwanda zigiye gutangira gutwara abagenzi mu mujyi ukomeye ku Isi

Imodoka zo mu kirere zamuritswe mu Rwanda zigiye gutangira gutwara abagenzi mu mujyi ukomeye ku Isi

15/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso

Rusizi: Umugabo ukekwaho gusambanya umwana we akanamutera inda yasabiwe gufungwa 1/4 cy’ikinyejana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida wa Kenya yatangaje icyunamo mu Gihugu nyuma y’urupfu rwa Odinga

Umunyarwanda yatorewe kuyobora Ihuriro ry’Abashingamategeko bashinzwe kurwanya ruswa muri Afurika y’Iburasirazuba

Abafatanywe umufuka w’urumogi mu Mujyi wa Kigali batanze amakuru bakimara gufatwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.