Minisiteri y’uburezi muri Tanzania yatangaje ko nyuma y’imyaka ine abakobwa babyaye batemererwa kwiga, ubu noneho bagiye gusubizwa ubwo burenganzira.
Mu mwaka wa 2017 nibwo uwari perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yaciye iteka ko nta mukobwa utwite n’uwabyaye akiri umunyeshuri ugomba gukomeza amasomo, ahubwo ahita yirukanwa burundu.
Ibyo byatumye Banki y’isi ihita ihagarika inguzanyo ya milliyoni 500 z’amadorali yageneraga urwego rw’uburezi muri iki gihugu ikavuga ko iri tegeko rihonyora uburenganzira bwa muntu.
Kera kabaye ariko Minisiteri y’uburezi yavuze ko nyuma y’ibiganiro imaze iminsi igirana na Banki y’isi, noneho abangavu batewe inda bagiye kwemererwa kujya biga mu mashuri y’abakuze, gusa ngo icyemezo cyo kwirukana mu mashuri abatewe inda n’ababyaye bakiga yo iragumaho.