Museveni agiye gutumira Macron baganire ku bya DRCongo n’iby’u Burayi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, yavuze ko ateganya gutumira Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, akaza bakaganira ku bibazo by’umutekano biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’ibindi byugarije Afurika akanamugira inama ku by’u Burayi.

Museveni yavuze ko azatumira Emmanuel Macro mu kwizihiza umunsi w’Ubwingenge w’ishyaka rya NRM uba buri tariki 26 Mutarama.

Izindi Nkuru

Yagize ati “Ngiye kwandikira Nyakubahwa Macron ubundi mutumire hano kugira ngo tuganire ku bibazo bya Afurika n’Isi birimo iby’i Burayi. U Burayi nta na kimwe bwahomba mu gihe bwabaho bukorana neza na Afurika.”

Perezida Museveni ku wa Mbere w’iki cyumweru, yahuye na Ambasaderi w’u Bufaransa muri Uganda, Jules-Armand Aniambossou, ubwo yamwakiraga mu Biro bye i Entebbe.

Aniambossou yamenyesheje Museveni ko imyaka ye itatu amaze ahagarariye Igihugu cye muri Uganda, iri kugera ku musozo.

Yagize ati “Muri iki gihe cyose maze hano, nabonye ko Uganda ari Igihugu cyiza. Ubu nanjye niyumva nk’Umunya-Uganda nubwo nzava muri iki Gihugu nka Ambasaderi.”

Uyu mudipolomate w’u Bufaransa ugiye kwerecyeza muri Ghana, yanamenyesheje Museveni umuhate w’Igihugu cye ku byo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yavuze ko ari na byo byanaganiriweho ubwo Perezida Emmanuel Macron yahuraga na Perezida Pau Kagame w’u Rwanda ndetse na mugenzi we Felix Tshisekedi wa DRC ubwo bahuriraga mu Nteko Rusange ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye.

Aniambossou yabwiye Museveni ko gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bitashoboka Uganda itabigizemo uruhare kuko ifite ubunararibonye mu gukemura amakimbirane mu karere.

Yagize ati “Turabizi ko tudashobora kubona umuti urambye bitagizwemo uruhare na Uganda.”

Perezida Museveni yavuze ko mu byo azaganira na Macron igihe azaba yamutumiye, bazanagaruka ku by’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati “Ndashaka kwicarana na Macron ubundi tukaganira byimbitse. U Burayi ntacyo bwahomba buramutse bukoranye neza na Afurika.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru