Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

MONUSCO yeruye ko itazatererana FARDC mu rugamba

radiotv10by radiotv10
31/10/2022
in MU RWANDA
0
MONUSCO yeruye ko itazatererana FARDC mu rugamba
Share on FacebookShare on Twitter

Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), zemeje ko ziri gufasha FARDC mu mirwano iherutse kubura hagati y’iki gisirikare cya Congo na M23, ngo bikaba biri mu rwego rwo kurinda abasivile.

MONUSCO ivuga ko ubufasha iri guha FARDC bugamije no gufasha kugeza kwa muganga abari gukomerekera muri iyi ntambara ihanganishije FARDC na M23.

Byemejwe n’Umuyobozi w’ingabo za MONUSCO, General Benoit Chavannat mu kiganiro yagiranye na Radio Okapi kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukwakira 2022.

Yagize ati “Muri iki gihe uko byifashe, aho imirwano ikomeje gukara, hakenewe ubutabazi bwihuse, ni muri urwo rwego Ingabo za MONUSCO ziri gutanga ubufasha.”

Yavuze ko muri ibyo bikorwa MONUSCO iri gufasha ingabo za Congo Kinshasa (FARDC) kugira ngo zigumane ibirindiro byazo mu rwego rwo gufasha abasivile kutagerwaho n’intambara.

General Benoit Chavannat yavuze ko ingabo za MONUSCO ziri gucunga umutekano ku muhanda mugari uturuka i Goma kugeza i Rutshuru ariko zikanafasha abaturage b’abasivile bari gukurwa mu byabo n’iyi ntambara mu rwego rwo kubacungira umutekano.

FARDC kandi ivugwaho kuba iri gufatanya n’imwe mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irimo uwa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Umutwe wa M23 uri kurwanywa n’ubu bufatanye, ukomeje gufata ibice binyuranye byo muri Teritwari ya Rutshuru birimo n’agace ka Mabenga ko muri iyi Teritwari.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + 9 =

Previous Post

Umunyamakuru uzwi kuri YouTube mu Rwanda biravugwa ko yamaze kwinjira mu muziki

Next Post

Ambasaderi Karega wirukanywe na DRC mbere yo kuva Kinshasa yafashe ifoto y’urwibutso

Related Posts

Why do young people quit jobs after a few months?

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

In today’s world, many employers are facing the same challenge: young workers leaving jobs after only a few months. In...

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

by radiotv10
17/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, aherutse kuburanishwa mu mizi ku byaha aregwa bishingiye ku ihohotera akekwaho gukorera umugore we...

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza byumwihariko mu cyiciro cya mbere, baravuga ko kwigisha ingunga ebyiri (bamwe igitondo, abandi...

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanga mu bijyanye n’imyuka ihumanya ikirere, atangaza ko mu Mujyi wa Kigali, ari ho haturuka iyi myuka kurusha ahandi hose...

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

by radiotv10
17/09/2025
0

According to the National Institute of Statistics (NISR), Rwanda’s trade deficit narrowed by 12.5% in the second quarter of 2025...

IZIHERUKA

Why do young people quit jobs after a few months?
MU RWANDA

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

17/09/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ambasaderi Karega wirukanywe na DRC mbere yo kuva Kinshasa yafashe ifoto y’urwibutso

Ambasaderi Karega wirukanywe na DRC mbere yo kuva Kinshasa yafashe ifoto y’urwibutso

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why do young people quit jobs after a few months?

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.