Umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago uzwi cyane mu biganiro bitambuka kuri YouTube, hari amakuru avuga ko yamaze kwinjira mu muziki ndetse ko ari hafi gushyira hanze umuzingo [Album] we wa mbere.
Amakuru yizewe agera kuri RADIOTV10 mu ishami ry’imyidagaduro, avuga ko Yago usanzwe azwi mu biganiro byo kuri YouTube, amaze igihe akora umuziki ariko bucece.
Uwaduhaye amakuru yagize ati “Abantu bazi Yago, barabizi ko yari afite n’indirimbo nyinshi ndetse hari n’iyo yakoreye Amalon yitwa Tequila.”
Yago umaze iminsi yakiriye undi munyamakuru kuri Yago TV basigaye bakorana, yiyambaje uyu munyamakuru mushya kugira ngo abashe gukora izo ndirimbo ze zizasohoka kuri album ye yitegura gushyira hanze.
Uyu waduhaye amakuru, avuga ko indirimbo ya mbere ya Yago iteganyijwe kujya hanze, yitwa Suwejo akaba anamaze iminsi asa nk’uyirarikira abantu mu butumwa ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze.
Indirimbo z’uyu Munyamakuru winjiye mu by’ubuhanzi, inyinshi zatunganyijwe na Producer Element ugezweho mu Rwanda.
Ku mbuga nkoranyambaga z’uyu munyamakuru Yago, akunze gushyiraho amashusho ari gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi, ndetse bamwe mu bamukurikira bagashyiraho ibitekerezo bisa nk’ibimubwira ko yari akwiye kwibera umuhanzi kubera ubuhanga afite mu kuririmba.
RADIOTV10
Comments 1
Kkabx byaba ari byza cyne yego agiye mumuziki wallah . Kimirantare number one