Umunyeshuri w’umuzungukazi wagaragaye abangamira uw’umwiraburakazi muri kaminza ya Kentucky muri Leta Zunze Ubumwe za America, yirukanywe burundu muri iri shuri kandi ubuyobozi bw’iyi kaminuza buvuga buzagira uruhare mu itangwa ry’ubutabera, ndetse uyu munyeshuri na we yavuze ko yicuza cyane ibyo yakoze.
Uyu munyeshuri w’umukobwa wagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, yitwa Sophia Rosing ubu ntakiri umunyeshuri wa University of Kentucky.
Perezida w’iyi kaminuza, Eli Capilouto yavuze ko birukanye burundu uyu munyeshuri mu rwego rwo guha ubutumwa abiga muri iri shuri ko badashobora kwihanganira ivangura rishingiye ku ruhu.
Uyu muyobozi w’iyi kaminuza kandi yavuze ko nubwo birukanye uyu munyeshuri ariko bitarangiriye aho kuko bazagira n’uruhare mu gutanga ubutabera.
Yagize ati “Nubwo atari umunyeshuri wacu, ariko tuzakomeza iperereza ryacu, ikindi kandi tuzafatanya n’urwego rushinzwe kugenza ibyaha mu gukora iperereza.”
Yavuze ko ubusanzwe iyi kaminuza ikomeye cyane ku mahame yo kutavangura abanyeshuri hashingiwe ku ruhu.
Ati “Ikindi kandi amahame yacu ngengamyitwarire y’abanyeshuri, ari gusubirwamo n’ibiro bishinzwe uburinganire no kunganya abantu.”
Yakomeje avuga ko nk’umuryango mugari ushyize imbere gukumira ihohoterwa rishingiye ku ruhu, batanagomba kwihanganira na gato ugaragaweho icyo gikorwa.
Ati “Ikindi kandi umuntu wese wagaragayeho ivangura rishingiye ku ruhu, agomba kubiryozwa. Iki kirego kiri mu byo dushyize imbere.”
Fred Peters, Umunyamategeko w’uyu munyeshuri, aherutse kubwira CNN ko uyu munyeshuri na we yatewe icyasha n’ibyo yakoze ndetse ko yumva bimuremereye.
Uyu munyeshuri kandi nyuma yo gukora kiriya gikorwa ataranafatirwa icyemezo cyo kwirukanwa, yari yavuze ko na we yumva adakwiye kuguma muri iri shuri.
RADIOTV10