Perezida Paul Kagame ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri mushya w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana wasimbuye Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko inshingano z’Abaminisitiri n’abandi bayobozi, ari ugukorera Abanyarwanda, ariko mu bikorwa aho kuba mu magambo gusa.
Perezida Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022 mu muhango w’irahira rya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, washyizwe kuri uyu mwanya kuri uyu wa Kane.
Umukuru w’u Rwanda yashimiye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mushya kandi ko izi nshingano zo gukorera Abanyarwanda atari nshya kuri we.
Ati “Ibishya ni uko agiye ku rwego rw’Ubuminisitiri yari ashinzwe indi mirimo yo ku rundi rwego rutari urwo hejuru nk’urwa Minisitiri ariko inshingano zigana mu nzira imwe. Ni uko inshingano ziyongereye mu buremere gusa.”
Umukuru w’u Rwanda yakomeje yibutsa “Abaminisitiri ndetse n’abandi bayobozi ibyo bashinzwe ni ugukorera Abanyarwanda, ni ugukorera Igihugu bitari mu magambo gusa. Ngira ngo ahenshi bikwiye kuba bishingira ku bikorwa.”
Perezida Paul Kagame avuga kandi ko iri hame rinakubiye mu ndahiro irahirwa n’abayobozi yari imaze no kurahirwa n’uyu mushya winjiye muri Guverinoma y’u Rwanda.
Ati “Birasobanutse icyo abantu bashinzwe, abantu bashobora guhitamo gusa kutabyuzuza nkuko bikwiye bakikorera ibyabo, icyo ni ikindi kibazo ariko ibijyanye n’inshingano bashinzwe ubundi birumvikana bihagije.”
Yakomeje avuga ko yizeye ko uyu muyobozi mushya winjiye muri Guverinoma yumva neza inshingano yahawe kandi ko yiteguye kuzuzuza.
Yibukije kandi ko ibyo abayobozi bakora byose bishingira ku baturage babereyeho, byumwihariko kuri Minisitiri mushya n’inshingano za Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Ati “Nta majyambere Igihugu cyacu cyageraho cyangwa n’ibindi Bihugu yagerwaho bidashingiye ku muturage, ibibagezwaho cyangwa se ibikorwa na bo n’ibitekerezo ubwabo bahaguruka bakagiramo uruhare.”
Umukuru w’u Rwanda yizeje uyu muyobozi mushya ko bagenzi be bazakorana na we mu kubahiriza inshingano ze ndetse n’iz’abandi bagenzi be bo mu nzego nkuru z’Igihugu.
RADIOTV10
nibyo rwose,bakore bashire mubikorwa pee!,bareke iby’amagambo.