Guverinoma yafashe icyemezo ku musoro w’ubutaka kizashimisha Abanyarwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko umusoro ku butaka w’umwaka wa 2022 wishyurwa hakurikijwe uko wari uhagaze mu mwaka ushize wa 2021, ndetse igihe ntarengwa cyo kwishyuriraho kiyongeraho ukwezi kumwe.

Ni icyemezo gikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ugushyingo 2022, ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamibigambi, Dr Uzziel Ndagijimana.

Izindi Nkuru

Iki cyemezo gishingiye ku ku cy’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 11 Ugushyingo 2022 kijyanye n’umusoro ku butaka.

Uretse kuba umusoro ku butaka w’uyu mwaka wa 2022 uzishyurwa hagendewe ku bipimo byakoreshejwe umwaka ushize wa 2021, itariki ntarengwa yo kwishyuriraho yagombaga kuba ari iya 31 Ukuboza 2022, yimuwe igirwa ku ya 31 Mutarama 2023.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uziel Ndagijimana yatangaje ko iki cyemezo gishingiye ku bihe bidasanzwe byagiye bihungabanya ubukungu n’ubushobozi by’abaturage birimo icyorezo cya COVID-19 ndetse n’intambara y’u Burusiya na Ukraine yatumye ibiciro ku masoko bizamuka.

Yagize ati “Izo ngaruka zose zatumye dufata umwanzuro wo gukomeza gusora asanzwe, kandi abaturage bazarushaho kubyishimira.”

Yakomeje agaragaza ko abaturage boroherejwe mu buryo bwose bushoboka, ati “Leta yanongereyeho ukundi kwezi kugeza mu kwezi kwa Mutarama 2023 abaturage basora amafaranga asanzwe kuko ubundi umusoro ku butaka wagombaga kwishyurwa bitarenze Ukwakira 2022.”

Ubusanzwe umusoro ku butaka ugenwa na Njyanama z’Uturere hagendewe ku gaciro k’ubutaka mu Karere ndetse n’imiterere y’ikibanza.

Itegeko kandi riteganya ko inzu imwe yo guturamo idasorerwa, ariko mu gihe umuntu afite izindi nzu akodesha, azishyurira imisoro.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Mutabazianase says:

    Ibi bintu muvuze nibyo cg murabeshya? Ngo inzu yo guturamo ntisorerwa?
    Ubuzi neza nambwire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru