Perezida Paul Kagame uri muri Indonesia mu bikorwa by’inama ihuza Ibihugu 20 bikize kurusha ibindi (G20), uyu munsi yahuye na Perezida wa Indonesia, baratemberana ari na ko baganira ku mubano w’Ibihugu byombi.
Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, avuga ko “Perezida Kagame na Perezida wa Indonesia, Joko Widodo unayoboye inama y’Abakuru b’Ibihugu bya G20, batembereye bari kumwe ari na ko banaganira ku hazaza h’imiberanire y’Ibihugu byombi, harimo gukomeza gutsimbataza umubano usanzweho hagati y’u Rwanda na Indonesia.”
Umukuru w’u Rwanda unayoboye Ishami rya komite y’Abakuru b’Ibihugu rishizwe kwiga iterambere ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AUDA-NEPAD), ari muri Indonesia kuva kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ugushyingo ubwo yageraga i Bali.
Ku munsi w’ejo kandi yanahuye n’abayobozi batandukanye barimo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, Minisitiri w’Intebe wa Japan, Fumio Kishida, Perezida wa Senegal, Macky Sall unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse n’uwa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa.
RADIOTV10