Amakuru atari yitezwe ku rubanza rwa Prince Kid

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urubanza rwa Ishimwe Dieudone uzwi nka Prince Kid rwagombaga kongera kuburanushwa kuri uyu wa Kabiri, hamenyekanye amakuru ko rwasubitswe rwimurirwa ku wundi munsi wo muri iki cyumweru.

Prince Kid uyobora kompanyi yateguraga irushanwa rya Miss Rwanda, uregwa icyaha cyo gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina n’icyaha cyo guhoza undi ku nkeke biganisha ku mibonano mpuzabitsina, yagombaga kuburanishwa kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ugushyingo 2022.

Izindi Nkuru

Gusa uru rubanza rwasubistwe rwimurirwa ku wa Kane w’iki cyumweru, Tariki 17 Ugushyingo 2022 nkuko byemejwe n’umwe mu bunganira uregwa.

Uwo Munyamategeko, yamenyesheje ikinyamakuru Igihe ko uru rubanza rwasubitswe ariko ko na we atazi impamvu y’iki cyemezo kuko na we yabiboneye muri systeme isanzwe inyuzwamo amakuru yose y’urubanza.

Uru rubanza rwabereye mu muhezo, byari byitezwe ko n’uyu munsi rubera mu muhezo nkuko rwatangiye, dore ko ari na rwo ruzumvirwamo ubuhamya bwa bamwe mu bakobwa bashinja uregwa ibikorwa akurikiranyweho.

Hari na bamwe barimo n’abasanzwe ari inshuti za hafi z’uyu musore bari bagiye ku cyicaro cy’Urukiko gukurikirana urubanza rwagombaga kuba saa yine z’amanywa, baza kumenyeshwa ko rwasubitswe.

Prince Kid uregwa kuba yarakaga ruswa y’igitsina bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, yagombaga gusomerwa icyemezo cy’Urukiko tariki 29 z’ukwezi gushize k’Ukwakira 2022, ariko ku munsi wo gusomerwaho, amenyeshwa ko urubanza rwe rugomba kuzongera kuburanishwa bundi bushya.

Ubwo umucamanza yatangazaga izi mpinduka zabayeho, yavuze ko bamwe mu batangabuhamya babajijwe n’Ubugenzacyaha ndetse no mu Bushinjacyaha, bagomba no kuza imbere y’Urukiko gutanga ubuhamya bwabo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru