Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko yifuza kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe za America akaba yiyemeje kuziyamamaza mu matora ya 2024.
Iki cyemezo cyari gitegerejwe n’abatari bacye yaba abo muri Leta Zunze Ubumwe za America ndetse n’abandi batuye Isi, cyatangajwe na Donal Trump mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, aho yavuze ko azahatanira ko ishyaka rye ry’Aba- Republican, rimutangamo umukandida.
Atangaza iyi nkuru, Donald Trump yagize ati “Mu rwego rwo gutuma America yongera kuba indashyikirwa n’ikitegererezo, muri iri joro ntangaje ko nziyamamariza kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America.”
Yabitangarije imbaga y’abaturage bari bateraniye i Mar-a-Lago aho asanzwe anatuye ndetse akaba ari na ho hazaba ari icyicaro cy’ibikorwa bye byo kwiyamamaza.
Uyu mugabo wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America wa 45, yatangaje ibi ari kumwe n’abajyanama be ndetse n’abandi bafite ijambo mu ishyaka abamo.
Yavuze ko yifuza ko Abanyamerika bongera kuba bamwe kandi bakongera kugira ubudahangarwa n’ijambo ku ruhando mpuzamahanga.
Yabaye nk’usaba abayoboke b’Aba-Republican kuzamushyigikira, ati “Ntabwo ari njye uzakora ibikorwa byo kwiyamamaza ahubwo ibi bikorwa ni ibyacu twese.”
Trump utazibagirana ubwo yayoboraga Leta Zunze Ubumwe za America, yatsinzwe na Joe Biden mu matora yabaye mu mpera za 2020, gusa we akaba atarabyemeye.
Aramutse atorewe manda ya 2024, Donald Trump yaba abaye Perezida wa Kabiri wa USA utorewe manda ebyiri zidakurikirana nyuma ya Stephen Grover Cleveland wabaye Perezida wa 22 wa Leta Zunze Ubumwe za America ndetse akagaruka ku mwanya wa 24 w’umukuru w’iki Gihugu.
RADIOTV10