• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, July 7, 2026
RADIOTV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Impaka z’urudaca ku nkwano: Hari uwifuza ko iba 5.000Frw mu Rwanda hose

radiotv10by radiotv10
24/11/2022
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI
14
Impaka z’urudaca ku nkwano: Hari uwifuza ko iba 5.000Frw mu Rwanda hose
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Umudepite agaragarije ko inkwano ikomeje kuremerera abifuza kurushinga muri iyi minsi, bamwe mu banyarwanda bunze mu rye, bavuga ko inkwano ikwiye kuvaho cyangwa ikaba igiciro cyoroheye buri wese kuko hari benshi yatumye bagumirwa kubera kubura amafaranga y’umurengera bakoshwa n’imiryango y’abakobwa.

Mu nteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yabaye mu cyumweu gishize tariki 15 Ugushyingo 2022, ubwo Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yagaragarizaga Intumwa za Rubandu ibibazo byugarije imiryango nyarwanda, umwe mu Badepite yagaragaje ko Inkwano zikoshwa abasore muri iki gihe ziteje ikibazo.

Hon. Depite Ndagijimana Leonard yagize ati “Inkwano ubu zigeze muri za miliyoni, uwo ni umutwaro wa mbere. Umutwaro wa kabiri kugira ngo abone inzu cyangwa ubukode bikaba ari umutwaro uremereye, kugira ngo abone amafaranga y’ubukwe kikaba ari ikibazo ndetse hamwe bagasesagura.”

Yakomeje agira ati “Ahenshi aba yafashe inguzanyo muri banki cyangwa yagujije bagenzi be. Turebe ukuntu twavanaho abantu umutwaro w’inkwano.”

Kuva iyi ntumwa ya rubanda yatangaza iki gitekerezo, bamwe mu baturarwanda bacyuririyeho bavuga ko amafaranga y’umurengera acibwa abasore muri iki gihe nk’inkwano akwiye kuvaho.

Mu kiganiro abaturage biganjemo abasore n’abagabo bubatse bo mu bice bitandukanye bagiranye na RADIOTV10, bagaragaje ko bifuza ko inkwano zivaho.

Umwe w’umusore ugaragara nk’ukuze yagize ati “Inkwano niziveho, natwe dushake abagore tube nk’abandi. Ni ukuri kose ubu nta mugore mfite kandi mfite imyaka mirongo ine (40), nakabaye mfite abana bane.”

Aba basore bavuga ko bakurikije n’uko imibereho ihenze muri iki gihe, badashobora kubona amafaranga bacibwa n’imiryango y’abakobwa.

Undi ati “None se baraduca amafaranga menshi kandi ubukene bwarateye, ntakintu dufite, uzi ko abagabo benshi baretse kurongora. Njye numva inkwano bayihorera cyangwa bagashyiraho igiciro cya macye, nk’ibihumbi icumi cyangwa bitanu ku buryo buri muntu wese yabibona akaba ari sisiteme y’Igihugu twese, Abanyarwanda twese tukajyana abagore nkuko umuntu ajya mu isoko akagura ibirayi.”

Uyu musore avuga ko hari abajya kurambagiza abakobwa, imiryango yabo ikababwira ko bazabakwa miliyoni 1 Frw nyamara uwo musore atarigeze ayatunga.

Ati “Uragenda ku mukobwa ngo ni ibihumbi 800 undi ati ni miliyoni, undi ati ni inka eshatu, kandi wowe nta n’imbwa irinda urugo ufite.”

Undi we wanashatse, avuga ko ubwo yajyaga gukwa umugore bashakanye, yabanje kugurisha isambu ye none byaranabakurikiranye mu muryango wabo, bibateza ubukene bakirimo.

Ati “Ukoye umuntu, urashonje, uramuzanye ntakintu azanye uje no kumutunga, ahubwo iwabo bagakwiye kumuha imperekeza ziza zikamufasha kumutunga.”

 

Ababyeyi bafite abakobwa ntibabikozwa

Bamwe mu babyeyi bafite abana b’abakobwa bavuga ibyo gukuraho inkwano bidashoboka kuko ari ishimwe ryo guha umubyeyi kubera icyuya aba yarabize amurera.

Umwe ati “None se umwana waramureze umurihirira amashuri, nibirangiza baze bamutware, ubwo se icyo mba narakoze cyanshimisha nk’umubyeyi ni ikihe?”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette ubwo yasubizaga uriya Mudepite kuri kiriya kibazo cy’inkwano, yemeye ko igisobanuro cy’inkwano cyahozeho hambere, cyagiye gitaraka.

Ati “Inkwano yari ifite igisobanuro cyayo ariko ni kwa kundi ikintu kiza tukagikoresha mu buryo butari bwo, ni kimwe no ku nkwano, na yo yari ikimenyetso cy’ishimwe ariko uko gukoresha nabi, ugasanga ababyeyi bayifashe nk’aho ari ikiguzi, ni cyo kigomba gushyirwamo imbaraga mu kukirwanya.”

Minisitiri Bayisenge yavuze ko n’itegeko rigenga umuryango, hatabamo ingingo irebana n’inkwano kuko ntabashobora kwangirwa gusezerana kuko batakoye.

RADIOTV10

Comments 14

  1. Nshimiyimana Emmanwer says:
    4 years ago

    Ikwano badufashije bazikuraho rwoxe kuko nicyo kintu gituma tudashinga Ingo

    Reply
  2. Tegamatwi says:
    4 years ago

    Ababyeyi barahemukira urubyiruko bituma abasore batarongora kubera inkwano zihanitse nabakobwa ntibarongerwe kubera ko abasore ntabushobozi niyo mpamvu uburaya bweze mu rwanda

    Reply
  3. Jean d'Amour Ndahayo says:
    4 years ago

    Niba inkwano ari ishimwe ry’ababyeyi se, ababyeyi b’abahungu bo ntibakwiye gushimwa? Inkwano ni cyo kintu kibi ahubwo kigaragaza icuruzwa ry’abantu. Uzi ko hari n’abaciririkanya nk’abagura cyangwa bishyura igicuruzwa runaka? Niziveho na cyane ko zitari mu itegeko ry’umuryango.

    Reply
  4. Munyarigoga Michel says:
    4 years ago

    Ku bwanjye ndatanga igitekerezo kigira kuri: “Leta igize neza yashyiraho itegeko rivuga ko nta nkwano igomba kurenza ibihumbi 100 rwf

    Reply
  5. Ryumugabe eric says:
    4 years ago

    Arik ababyey ntibaka vuge gutyo nones ababahungu barahirirwa kuki batumvak natwe twize tuzishuzanyese ahubwo nibabijyire uburinganire kuk twese tubatwarize kd twaranaryanga ni bikomeza gutyo rero nubundi igihug kizahera muribyo mpaka nibumve ibihe turimo barabizi ntanumubyeyi ujyitagi isambu ngo hari kera ahubwo mbon tujyiye kujya tujya kuba twara twitwaje amashuri ndufite kuk nta money mugan wa wamuhanzi wacu arik icyo navuga nikimwe ndufashanye naho bitaribyo turagowe pee turazaniri imvi ngeto

    Reply
    • Elie Ndungutse says:
      4 years ago

      True

      Reply
  6. Munyehirwe Damien says:
    4 years ago

    None se ngo inkwano nishimwe ryababyeyi b’umukobwa none uwabyaye umuhungu ashimwa nande?

    Reply
  7. DIEUDONNE MREFU says:
    4 years ago

    Leta y’uRwanda nishyireho itegeko regenga ingano yinkwano itagomba kurezwa kumukobwa igihe abakundanye bagiye gukora ubukwe. Kuko byaba byiza kurusha Kandi baba banorohereje abagiye gushakana kugirango bazarusheho kugira urugo rukomeye rudasabiriza.

    Reply
  8. Marco says:
    4 years ago

    inkano izage itangwa kubushacye wenda nko mugihe umugabo yamaze kubona ko umugore bamuhaye yamushimye ( bikaba byaba arinkishimwe umugabo atanze )

    Reply
    • Marco says:
      4 years ago

      nabwo igatangwa kubushake

      Reply
  9. TUMUSHIME Salomon says:
    4 years ago

    Buriya rero aka gakino njyewe karancanze,kuko ikibazo Aho gikomerera cyane ndetse bihita bigaragaza Aho ubusumbane buri nuko umubye wabyaye abana 2 umukobwa n’Umuhungu,arakosha kdi ibyamirenjye ark ntiyemera gukwera umusore ukibaza niba umusore avukana amafaranga dore ko itakiri inkwano y’Inka nkuko bivugwa ahubwo zabaye za Million.

    Reply
  10. UWIMANA Immaculée says:
    4 years ago

    Inkwano mumenye KO n’a kera yahozeho kandi ni umuco twavutse dusangaho kuvuga ngo iveho ndumva atari byo uri umukene udafite inkwano uhabwa umugeni kandi biremerwa bikandikwa KO uhawumugeni w’ubuntu mwibigira urwitwazo ngo ni ubukene bituma mudashaka ikindi umusore n’inkumi bumvikanye ababyeyi ntibabavuguruza kuko n’inkwano baba bayiganiriyeho .

    Reply
  11. Byukusenge Belancille says:
    4 years ago

    Ariko jyewe hari ibyo nsoma ukabona abantu babaho mu bujiji burenze. Umuntu agasimba ati ukwa umukobwa, akaza ntacyo azanye ugakubitaho no kumutunga!!! Uyu mukobwa se ni kajorite, ubu se wowe uri caritas ko ariyo ifasha abakene? Aba badepite mutakira se bababwiye ko nta nkwano batanze? Abafite iki kibazo nibamwe batamenya uko bareshya. Kuko abakobwa b’ Ubuntu bariho. Ariko hakagira abashaka kwipasa miremire bakibagirwa ko akeza kigura. Harya ubundi ko mwirirwa muririmba munashimagiza umuco wabicaje aho mudakwiye ngo nuko mwavitse muri abahungu, inkwano yo si umuco wahozeho kuva na kera? Abo badepite se ubu bagiye guhamya ko u Rwanda rugiye kuba igihugu kitagira umuco? Ngo murakennye! Ubwo bukene bwabazonze se muri mwenyine mugani wanyu numara kongeramo umugore n’abana hazacura iki? Ngo umugabo ajye akwa umugore yamaze kumushima: Ni igikoresho ko aricyo gihabwa garanti cg kikaba expiré? Grosso modo, ibi nibyo bita gupfa uhagaze. Tukabona amapantaro mu nzira naho abantu barangiye kera.

    Reply
  12. Maurice says:
    4 years ago

    Mfite ingero nyinshi zabasore bagiye gushaka mumiryango ikomeye ababyeyi numukobwa bakaka inkano yumurengera umusore. Akishakashaka akayitanga ariko kuko yayitanze atabyishimiye akajya ajujubya umugeniwe bikanarangira batandukanye. Leta igire icyo ibikoresho kuko usanga ahensho arinayo ntandaro yimibanire mini namakimbirane asigaye aboneka mumiryango myinshi.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 1 =

Previous Post

Salima Mukansanga, Umunyarwandakazi wanditse amateka ku Isi akomeje gukurirwa ingofero

Next Post

Bugesera: Umunyamakuru yatawe muri yombi ku nshuro ya kabiri

Related Posts

Umunyamafaranga ufite imitungo myinshi waregwaga kuyigwizaho yagizwe umwere

Umunyamafaranga ufite imitungo myinshi waregwaga kuyigwizaho yagizwe umwere

by radiotv10
07/07/2026
0

Umunyemari ufite imitungo myinshi irimo ibibanza birenga 100, n’imodoka zirenga 20 waregwaga kwigwizaho imitungo ayikuye mu ishyirahamwe yakoreraga mu Karere...

U Rwanda na Israel biyemeje gushimangira ubufatanye banasinyana amasezerano

U Rwanda na Israel biyemeje gushimangira ubufatanye banasinyana amasezerano

by radiotv10
07/07/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Israel, ziyemeje gushimangira ubufatanye n'umubano usanzwe hagati y’Ibihugu byombi, zinasinya amasezerano y’imikoranire mu by’uburezi. Ni bimwe...

Kigali: Haravugwa umugabo watwitse inzu yarimo ibya miliyoni 5Frw kubera umujinya w’ideni ry’ibihumbi 80Frw

Kigali: Haravugwa umugabo watwitse inzu yarimo ibya miliyoni 5Frw kubera umujinya w’ideni ry’ibihumbi 80Frw

by radiotv10
06/07/2026
0

Mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, haravugwa umugabo washumitse inzu yari irimo ibifite agaciro...

Amajyepfo: Dore ibikorwa by’ingenzi by’Ingabo na Polisi byo gufasha abaturage kwizihiza Umunsi wo Kwibohora

Amajyepfo: Dore ibikorwa by’ingenzi by’Ingabo na Polisi byo gufasha abaturage kwizihiza Umunsi wo Kwibohora

by radiotv10
05/07/2026
0

Mu rwego rwo gusoza gahunda y’ibikorwa by’Ingabo na Polisi by’u Rwanda byo gufasha abaturage mu iterambere byakozwe muri uyu mwaka...

Rusizi: Abagore bubakiye  uwarokotse jenoside wabaga mu nzu imeze nabi

Rusizi: Abagore bubakiye  uwarokotse jenoside wabaga mu nzu imeze nabi

by radiotv10
05/07/2026
0

Umuturage wo mu murenge wa Bugarama warokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 wabaga mu nzu imeze nabi yashyikirijwe inzu y’agaciro...

Next Post

Bugesera: Umunyamakuru yatawe muri yombi ku nshuro ya kabiri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umunyamafaranga ufite imitungo myinshi waregwaga kuyigwizaho yagizwe umwere

U Rwanda na Israel biyemeje gushimangira ubufatanye banasinyana amasezerano

Mu buryo budasanzwe Abanya-Iran ibihumbi bagiye guherekeza Umuyobozi w’Ikirenga wabo umaze amezi atanu yishwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • App Support
  • Cart
  • DOWNLOAD TV10 APP
  • FULL PROGRAMS LINEUP
    • RADIO 10 PROGRAMS
      • MONDAY
    • TV10 PROGRAMS
      • FRIDAY
      • MONDAY
      • SATURDAY
      • SUNDAY
      • THURSDAY
      • TUESDAY
      • WEDNESDAY
  • Hero Section Sample
  • Home 1
  • Home 1 Copy before edit by kader
  • Home 2
  • Home 3
  • Home 4
  • Home 5
  • MANAGMENT
  • MEGA MENU
  • My Home
  • My Home – English
  • Radio
  • RADIO 10 LIVE
  • RADIO10 SHOWS
  • songs_archieve
  • TV 10 LIVE
  • TV10 CAP
  • TV10 LIVE
  • TV10 SHOWS
    • AHABONA
  • Videos

Copyright © 2024 RadioTv10.