Impaka z’urudaca ku nkwano: Hari uwifuza ko iba 5.000Frw mu Rwanda hose

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma yuko Umudepite agaragarije ko inkwano ikomeje kuremerera abifuza kurushinga muri iyi minsi, bamwe mu banyarwanda bunze mu rye, bavuga ko inkwano ikwiye kuvaho cyangwa ikaba igiciro cyoroheye buri wese kuko hari benshi yatumye bagumirwa kubera kubura amafaranga y’umurengera bakoshwa n’imiryango y’abakobwa.

Mu nteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yabaye mu cyumweu gishize tariki 15 Ugushyingo 2022, ubwo Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yagaragarizaga Intumwa za Rubandu ibibazo byugarije imiryango nyarwanda, umwe mu Badepite yagaragaje ko Inkwano zikoshwa abasore muri iki gihe ziteje ikibazo.

Izindi Nkuru

Hon. Depite Ndagijimana Leonard yagize ati “Inkwano ubu zigeze muri za miliyoni, uwo ni umutwaro wa mbere. Umutwaro wa kabiri kugira ngo abone inzu cyangwa ubukode bikaba ari umutwaro uremereye, kugira ngo abone amafaranga y’ubukwe kikaba ari ikibazo ndetse hamwe bagasesagura.”

Yakomeje agira ati “Ahenshi aba yafashe inguzanyo muri banki cyangwa yagujije bagenzi be. Turebe ukuntu twavanaho abantu umutwaro w’inkwano.”

Kuva iyi ntumwa ya rubanda yatangaza iki gitekerezo, bamwe mu baturarwanda bacyuririyeho bavuga ko amafaranga y’umurengera acibwa abasore muri iki gihe nk’inkwano akwiye kuvaho.

Mu kiganiro abaturage biganjemo abasore n’abagabo bubatse bo mu bice bitandukanye bagiranye na RADIOTV10, bagaragaje ko bifuza ko inkwano zivaho.

Umwe w’umusore ugaragara nk’ukuze yagize ati “Inkwano niziveho, natwe dushake abagore tube nk’abandi. Ni ukuri kose ubu nta mugore mfite kandi mfite imyaka mirongo ine (40), nakabaye mfite abana bane.”

Aba basore bavuga ko bakurikije n’uko imibereho ihenze muri iki gihe, badashobora kubona amafaranga bacibwa n’imiryango y’abakobwa.

Undi ati “None se baraduca amafaranga menshi kandi ubukene bwarateye, ntakintu dufite, uzi ko abagabo benshi baretse kurongora. Njye numva inkwano bayihorera cyangwa bagashyiraho igiciro cya macye, nk’ibihumbi icumi cyangwa bitanu ku buryo buri muntu wese yabibona akaba ari sisiteme y’Igihugu twese, Abanyarwanda twese tukajyana abagore nkuko umuntu ajya mu isoko akagura ibirayi.”

Uyu musore avuga ko hari abajya kurambagiza abakobwa, imiryango yabo ikababwira ko bazabakwa miliyoni 1 Frw nyamara uwo musore atarigeze ayatunga.

Ati “Uragenda ku mukobwa ngo ni ibihumbi 800 undi ati ni miliyoni, undi ati ni inka eshatu, kandi wowe nta n’imbwa irinda urugo ufite.”

Undi we wanashatse, avuga ko ubwo yajyaga gukwa umugore bashakanye, yabanje kugurisha isambu ye none byaranabakurikiranye mu muryango wabo, bibateza ubukene bakirimo.

Ati “Ukoye umuntu, urashonje, uramuzanye ntakintu azanye uje no kumutunga, ahubwo iwabo bagakwiye kumuha imperekeza ziza zikamufasha kumutunga.”

 

Ababyeyi bafite abakobwa ntibabikozwa

Bamwe mu babyeyi bafite abana b’abakobwa bavuga ibyo gukuraho inkwano bidashoboka kuko ari ishimwe ryo guha umubyeyi kubera icyuya aba yarabize amurera.

Umwe ati “None se umwana waramureze umurihirira amashuri, nibirangiza baze bamutware, ubwo se icyo mba narakoze cyanshimisha nk’umubyeyi ni ikihe?”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette ubwo yasubizaga uriya Mudepite kuri kiriya kibazo cy’inkwano, yemeye ko igisobanuro cy’inkwano cyahozeho hambere, cyagiye gitaraka.

Ati “Inkwano yari ifite igisobanuro cyayo ariko ni kwa kundi ikintu kiza tukagikoresha mu buryo butari bwo, ni kimwe no ku nkwano, na yo yari ikimenyetso cy’ishimwe ariko uko gukoresha nabi, ugasanga ababyeyi bayifashe nk’aho ari ikiguzi, ni cyo kigomba gushyirwamo imbaraga mu kukirwanya.”

Minisitiri Bayisenge yavuze ko n’itegeko rigenga umuryango, hatabamo ingingo irebana n’inkwano kuko ntabashobora kwangirwa gusezerana kuko batakoye.

RADIOTV10

Comments 14

  1. Ikwano badufashije bazikuraho rwoxe kuko nicyo kintu gituma tudashinga Ingo

  2. Tegamatwi says:

    Ababyeyi barahemukira urubyiruko bituma abasore batarongora kubera inkwano zihanitse nabakobwa ntibarongerwe kubera ko abasore ntabushobozi niyo mpamvu uburaya bweze mu rwanda

  3. Niba inkwano ari ishimwe ry’ababyeyi se, ababyeyi b’abahungu bo ntibakwiye gushimwa? Inkwano ni cyo kintu kibi ahubwo kigaragaza icuruzwa ry’abantu. Uzi ko hari n’abaciririkanya nk’abagura cyangwa bishyura igicuruzwa runaka? Niziveho na cyane ko zitari mu itegeko ry’umuryango.

  4. Munyarigoga Michel says:

    Ku bwanjye ndatanga igitekerezo kigira kuri: “Leta igize neza yashyiraho itegeko rivuga ko nta nkwano igomba kurenza ibihumbi 100 rwf

  5. Arik ababyey ntibaka vuge gutyo nones ababahungu barahirirwa kuki batumvak natwe twize tuzishuzanyese ahubwo nibabijyire uburinganire kuk twese tubatwarize kd twaranaryanga ni bikomeza gutyo rero nubundi igihug kizahera muribyo mpaka nibumve ibihe turimo barabizi ntanumubyeyi ujyitagi isambu ngo hari kera ahubwo mbon tujyiye kujya tujya kuba twara twitwaje amashuri ndufite kuk nta money mugan wa wamuhanzi wacu arik icyo navuga nikimwe ndufashanye naho bitaribyo turagowe pee turazaniri imvi ngeto

  6. None se ngo inkwano nishimwe ryababyeyi b’umukobwa none uwabyaye umuhungu ashimwa nande?

  7. Leta y’uRwanda nishyireho itegeko regenga ingano yinkwano itagomba kurezwa kumukobwa igihe abakundanye bagiye gukora ubukwe. Kuko byaba byiza kurusha Kandi baba banorohereje abagiye gushakana kugirango bazarusheho kugira urugo rukomeye rudasabiriza.

  8. Marco says:

    inkano izage itangwa kubushacye wenda nko mugihe umugabo yamaze kubona ko umugore bamuhaye yamushimye ( bikaba byaba arinkishimwe umugabo atanze )

  9. Buriya rero aka gakino njyewe karancanze,kuko ikibazo Aho gikomerera cyane ndetse bihita bigaragaza Aho ubusumbane buri nuko umubye wabyaye abana 2 umukobwa n’Umuhungu,arakosha kdi ibyamirenjye ark ntiyemera gukwera umusore ukibaza niba umusore avukana amafaranga dore ko itakiri inkwano y’Inka nkuko bivugwa ahubwo zabaye za Million.

  10. UWIMANA Immaculée says:

    Inkwano mumenye KO n’a kera yahozeho kandi ni umuco twavutse dusangaho kuvuga ngo iveho ndumva atari byo uri umukene udafite inkwano uhabwa umugeni kandi biremerwa bikandikwa KO uhawumugeni w’ubuntu mwibigira urwitwazo ngo ni ubukene bituma mudashaka ikindi umusore n’inkumi bumvikanye ababyeyi ntibabavuguruza kuko n’inkwano baba bayiganiriyeho .

  11. Byukusenge Belancille says:

    Ariko jyewe hari ibyo nsoma ukabona abantu babaho mu bujiji burenze. Umuntu agasimba ati ukwa umukobwa, akaza ntacyo azanye ugakubitaho no kumutunga!!! Uyu mukobwa se ni kajorite, ubu se wowe uri caritas ko ariyo ifasha abakene? Aba badepite mutakira se bababwiye ko nta nkwano batanze? Abafite iki kibazo nibamwe batamenya uko bareshya. Kuko abakobwa b’ Ubuntu bariho. Ariko hakagira abashaka kwipasa miremire bakibagirwa ko akeza kigura. Harya ubundi ko mwirirwa muririmba munashimagiza umuco wabicaje aho mudakwiye ngo nuko mwavitse muri abahungu, inkwano yo si umuco wahozeho kuva na kera? Abo badepite se ubu bagiye guhamya ko u Rwanda rugiye kuba igihugu kitagira umuco? Ngo murakennye! Ubwo bukene bwabazonze se muri mwenyine mugani wanyu numara kongeramo umugore n’abana hazacura iki? Ngo umugabo ajye akwa umugore yamaze kumushima: Ni igikoresho ko aricyo gihabwa garanti cg kikaba expiré? Grosso modo, ibi nibyo bita gupfa uhagaze. Tukabona amapantaro mu nzira naho abantu barangiye kera.

  12. Maurice says:

    Mfite ingero nyinshi zabasore bagiye gushaka mumiryango ikomeye ababyeyi numukobwa bakaka inkano yumurengera umusore. Akishakashaka akayitanga ariko kuko yayitanze atabyishimiye akajya ajujubya umugeniwe bikanarangira batandukanye. Leta igire icyo ibikoresho kuko usanga ahensho arinayo ntandaro yimibanire mini namakimbirane asigaye aboneka mumiryango myinshi.

Leave a Reply to TUMUSHIME Salomon Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru