Perezida Paul Kagame yavuze ko nta na rimwe u Rwanda rujya rwifuza intambara kuko ruzi ingaruka zayo, agira inama uwakunze kuvuga ko yifuza kurutera, yazamubaza iby’intambara kuko afite icyo ayiziho kandi ko nta kiza cyayo kuko ikiruta byose ari amahoro.
Umukuru w’u Rwanda yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ugushyingo 2022, mu muhango wo kwakira indahiro z’abayobozi bashya binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda.
Mu butumwa yatanze nyuma yo kuyobora uyu muhango, yagarutse birambuye ku bibazo bimaze iminsi biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho iki Gihugu cyakunze gushinja u Rwanda ibinyoma ko rufasha umutwe wa M23.
Perezida Kagame yavuze ko mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, habarirwa imitwe yitwaje intwaro irenga 100 kandi ko iyo yose itabayeho kubera u Rwanda nkuko rutwererwa M23.
Nubwo ibi bibazo bireba Congo Kinshasa ndetse ari na yo ikwiye kubikemura ariko u Rwanda rwemera kuba rwatanga ubufasha mu kubishakira umuti.
Ati “Kuko twakungukira mu ituze ry’umuturanyi. Amahoro muri Congo cyangwa mu burasirazuba bwa Congo, ni amahoro kuri twe.”
Yavuze ko u Rwanda rutifuza intambara na rimwe kuko ruzi neza ingaruka zayo, mu gihe abavuga ko bayifuza, batazizi.
Perezida Paul Kagame agaruka ku byagiye bitangazwa na Perezida Felix Tshiskedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bitangazamakuru mpuzamahanga ko yifuza gutera u Rwanda, yavuze ko hari hakwiye gutekerezwa uburyo Ibihugu byombi byakomeza umubano no gukorana aho gutekereza intambara.
Ati “Iyo nza kugira inama uwo muntu wakunze kuvuga ibi, nakamugiriye inama ko dukeneye gukorana no kubana mu mahoro, kuko niba wifuza umuntu uzi iby’intambara, rwose uzaze umbaze kuko hari icyo nyiziho kandi nzi uburyo ari mbi kandi nzi neza ko ntakiruta kugira amahoro.”
Hari impamvu nyinshi zo kujya muri Congo
Agaruka ku birego byo gushinja u Rwanda ko rujya muri Congo Kinshasa, Perezida Kagame yagize ati “nibajije ikibazo nti ‘kubera iki? Kuki u Rwanda rwajya muri Congo’ nkeka ko wanabona igisubizo kuko hari impamvu zatuma tujyayo.”
Yatanze urugero rwo kuba muri 2019 umutwe wa FDLR waragabye ibitero mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, uturutse muri Congo, ukanica bamwe mu Banyarwanda, ndetse no muri uyu mwaka hakaba hari ibisasu by’ibibombe byarashwe mu Rwanda.
Ati “Ibyo ubwabyo ni ubushotoranyi bwagombye gutuma twambuka umupaka. Nasabye Perezida inshuro nyinshi ko yatwemerera tugakorana n’inzego zabo mu gukemura ikibazo cya FDLR, arabyanga, nkomeza kwibaza impamvu yabyanze. Ndamubwira nti ‘wanze ko dukorana ariko tuzabyikorera’.”
Yakomeje avuga ko muri ibyo biganiro, ibitero bya FDLR byakomeje no muri uyu mwaka ubwo haterwaga biriya bisasu.
Ati “Ndamubwira nti ‘ubu ni ubutumire buhagije’, nabibwiye Perezida wa Congo. Mu gihe nari ndiho nshaka ubutumire bwo gufatanya na bo mu gukemura ikibazo, mu byukuri kurasa ibisasu byambukiranya umupaka ku butaka bwacu, ni ubutumire bwuzuye. Ubwo butumwa buracyariho.”
Perezida Paul Kagame yavuze ko abahora bavuga ko kubaha ubusugire bwa Congo na we ari ko abyemera ariko ko n’ubw’u Rwanda butagomba kuvogerwa.
RADIOTV10