Nyuma yuko hagaragaye ubutumwa bwo kureshya abifuza kugura urusengero rumwe rwo mu Mujyi wa Kigali rwashyizwe ku isoko bikaba inkuru itangaje kuri benshi, itorero ry’uru rusengero ryavuze impamvu riri kugurisha uru rusengero rukenewemo miliyoni 300 Frw.
Uru rusengero ruherereye mu Mudugudu wa Giheka mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, rusanzwe ari urw’itorero rizwi nka Ebenezer.
Ubutumwa bureshya abifuza kugura uru rusengero, buvuga ko uru rusengero rufite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera mu bihumbi bibiri, rukaba rufite ubusitani ndetse n’aho guparika imodoka hashobora kujyamo imodoka 200.
Ikindi kandi ngo uru rusengero rufite inyubako nto zirushamikiyeho [izo bakunze kwita za annexes], ku buryo ngo miliyoni 300 Frw ari izarwo.
Bamwe mu babonye iby’uru rusengero rwashyize ku isoko, byabatunguye, bavuga ko ibikunze kuvugwa ko iby’amatorero y’iki gihe ari business, atari amakabyankuru, ku buryo hari n’abaketse ko iri torero riri guteza urusengero rwaryo rishobora kuba rifite imyenda.
Umwe mu bari mu buyobozi bw’iri torero, yavuze ko nta madeni bafite ahubwo ko ikigambiriwe ari ugukomeza kuzamura iri torero ryabo.
Yavuze ko ahubatse uru rusengero ari ku rwego rw’Umudugudu, ati “None rero turashaka kubaka ku cyicaro gikuru ku Kacyiru inzu igeretse.”
Amakuru aturuka muri iri torero, avuga ko ahubwo ari bo birinze gufata amadeni muri banki bagahitamo kugurisha uru rusengero rwabo kugira ngo bubake inzu igeretse ku cyicaro gikuru.
Ubuyobozi bw’iri torero kandi bumara impungenge abasanzwe basengera kuri uru rusengero ko hari uburyo bazabafasha bakajya babona aho bateranira bitabagoye ngo bakore urugendo rurerure rwo kujya aho ku Kacyiru ahatekerezwa kubakwa inzu igeretse.
RADIOTV10
Yoooohhhh satani arugeze kure,bagurishije rero inzu y’uwiteka?
Yewe aho isi igeze! Bagurishe urusengero, kandi ubwo rwubatswe n’ abaturage b’ aho ku mudugudu, babamare impungenge bakodeshe aho bazajya bateranira. Nihashira iminsi bati twitange twiyubakire urusengero tuve mu bukode!
Imana idutabare!