Saturday, December 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRC: Uko byagendekeye abanyeshuri bo muri kaminuza yagabwemo igitero n’abaje babamishamo amasasu

radiotv10by radiotv10
13/01/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
DRC: Uko byagendekeye abanyeshuri bo muri kaminuza yagabwemo igitero n’abaje babamishamo amasasu
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Kinshasa (Université de Kinshasa) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakwiriye imishwaro ubwo baraswagamo urufaya rw’amasasu n’abaje bitwaje intwaro bari kumwe n’umupolisi.

Amakuru dukesha Urubuga De La Cachette rukunze gutangaza amakuru y’ibitagenda neza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko iki gitero cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023.

Mu mashusho agaragara ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, kuri konti yitwa ‘De La Cachette’ agaragaza abantu babiri bambaye imyambaro ya gisivile bari kumwe n’umupolisi umwe, binjira muri iyi kaminuza barasa.

#RDC Campus de l'université de #Kinshasa ce matin. Qui sont ces hommes armés en ténue civile qui opèrent avec la police congolaise? Sur cette vidéo, l'homme en chemise blanche pointe son arme sur les étudiants barricadés derrière une porte. pic.twitter.com/eZdLXVrBI4

— Aganze Rafiki (@AganzeRafiki) January 13, 2023

Uru rubuga rugira ruti “Mu kigo cya Kaminuza ya Kinshasa muri iki gitondo, abagabo bitwaje intwaro bari bambaye imyambaro ya gisivile, bakoranye n’umupolisi wa Congo.”

Ubu butumwa buherekeje aya mashusho, bukomeza bugira buti “Muri aya mashusho umugabo wambaye ishati y’umweru yarashe ku banyeshuri bari bicaye inyuma y’urugi.”

Muri aya mashusho, hagaragaramo abanyeshuri bo muri iyi kaminuza bakwirwa imishwaro biruka bakiza amagara ubwo aba bagabo babarasagaho.

Ibibazo bihungabanya umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bimaze kugera ku rwego rwo hejuru, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje kugaba ibitero, bikunze kwibanda mu bice byitaruye imijyi, mu gihe iki cyabereye muri Kaminuza ya Kinshasa byabereye mu murwa w’iki Gihugu.

Iki gikorwa kibaye mu gihe umutwe wa M23 ukunze gufatwa nk’ikibazo gikomereye umutekano wa DRC nkuko bivugwa na Guverinoma y’Iki Gihugu, ukomeje kwamagana ibikorwa nk’ibi, ukaba wanamaganye iki cyabereye muri Kaminuza ya Kinshasa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 9 =

Previous Post

Wagira ngo zatumanyeho: Inyoni zagaragaye zitonze umurongo zifata akaruhuko mu Kivu rwagati

Next Post

Hatanzwe ubutumwa bukora ku mutima mu gusezera ku mwana washenguye benshi

Related Posts

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

by radiotv10
13/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo ingabo z’u Burundi,...

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Leta Zunze Ubumwe za America zaburiye ko zishobora gufatira ibihano bikomeye Sudan y’Epfo, birimo no kuyihagarikira inkunga ihabwa, nyuma yo...

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

by radiotv10
12/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko nubwo abasirikare benshi b’u Burundi basubiye mu Gihugu cyabo nyuma yo gukubitirwa incuro muri Uvira, hari...

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku wahoze ari umunyamakuru, ubu akaba yari Umujyanama mu bijyanye n'itumanaho mu Buhuzabikorwa bw’Ihuriro AFC/M23, akaba yari n'inkoramutima ya...

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

by radiotv10
11/12/2025
0

Nyuma yuko abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo bakubise incuro abarimo abasirikare b’u Burundi, Igihugu cyabo...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

13/12/2025
America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatanzwe ubutumwa bukora ku mutima mu gusezera ku mwana washenguye benshi

Hatanzwe ubutumwa bukora ku mutima mu gusezera ku mwana washenguye benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.