Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abanyapolitiki barimo abavuga ko batavuga rumwe n’ubutegetsi bitabiriye ishyingurwa ry’umunyamakuru Ntwali

radiotv10by radiotv10
23/01/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Abanyapolitiki barimo abavuga ko batavuga rumwe n’ubutegetsi bitabiriye ishyingurwa ry’umunyamakuru Ntwali
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhango wo gushyingura umunyamakuru Ntwali John Williams witabye Imana azize impanuka, witabiriwe n’abo mu ngeri zinyuranye barimo abanyapolitiki nka Depite Dr Frank Habineza ndetse na Ingabire Victoire Umuhoza na Ntaganda Bernard.

Uyu muhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki 22 Mutarama 2023, wabimburiwe n’isengesho ryo kumusabira bwa nyuma ryabereye mu rusengero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi.

Iri sengero ryakurikiwe n’umuhango nyirizina wo gushyingura nyakwigendera Ntwali John Williams, wabereye mu irimbi ry’Akarere ka Kamonyi.

Uyu muhango yaba uwo kumusabira bwa nyuma ndetse no kumushyingura, witabiriwe n’abantu mu ngeri zinyuranye, barimo inshuti n’abavandimwe ba Ntwali John Williams, abanyamakuru ndetse n’abanyapolitiki.

Mu banyapolitiki bitabiriye uyu muhango, barimo Dr Frank Habineza usanzwe ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko akaba na Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije.

Iyi ntumwa ya rubanda yitabiriye umuhango wo guherekeza Ntwali John Williams, nyuma yuko anagarutse ku rupfu rwa nyakwigendera, aho yagaragaje agahinda yatewe n’itabaruka rye.

Muri uyu muhango kandi hari Ingabire Victoire Umuhoza, umuyobozi w’Ishyaka DALFA-Umurinzi ritaremerwa mu Rwanda, ndetse na Ntaganda Bernard, bombi bavuga ko batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Masabo Emmanuel, umuvandimwe wa nyakwigendera Ntwali John Williams, wanamenyeshejwe bwa mbere iby’urupfu rwe, yagarutse ku byamurangaga birimo guca bugufi ndetse n’umurava mu byo yakoraga.

Cleophas Barore uyobora Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), wabajijwe ku byakurikiye urupfu rwa Ntwali John Williams aho bamwe biganjemo imiryango iharanira Uburenganzira bwa muntu basaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku cyahitanye uyu munyamakuru, abazwa niba uru rwego na rwo ruzabyinjiramo rugasaba ibisobanuro.

Yasubije avuga ko ibisobanuro byahawe umuryango wa nyakwigendera bihagije ku buro RMC itajya kwaka ibitarahawe abandi.

Yagize ati “Ni ibisanzwe abantu babaho bagapfa n’abariho burya igihe kizagera tugende, abo bafite ibyabo n’impamvu zibatera kuvuga ibyo. Twe nka RMC nta bindi tujyamo birenze kuba dutabaye umunyamuryango wacu.”

Urupfu rwa Ntwali John Williams rwamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 19 Mutarama 2023, nyuma y’iminsi ibiri apfuye azize impanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023 mu Karere ka Kicukiro.

Nyakwigendera yakoreye ibitanagazamakuru binyuranye mu Rwanda birimo icyandikiraga kuri murandasi kitwa Ireme.net yari yarashinze ndetse n’ikinyamakuru Igihe, akaba yaratabarutse amaze iminsi akorera umuyoboro wo kuri YouTube uzwi nka PAX TV yari yaranashinze.

Habanje kubaho isengesho ryo gusabira nyakwigendera
Hari kandi Depite Dr Frank Habineza (Igihe)
Ingabire Victoire Umuhoza (Igihe)
Nyakwigendera Ntwali yashyinguwe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − ten =

Previous Post

Abapolisi babonye umusore ahetse ibikapu bamukeho ibitemewe bamusatse basanga ntibibeshye

Next Post

Uzwi muri football mu Rwanda wari umaze igihe atumwaho na RIB yageze aho arayumvira

Related Posts

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Daughter of Rwanda’s former King passed away in Kenya, burial set in Rwanda

by radiotv10
05/11/2025
0

Princess Spéciose Mukabayojo Bideri, the daughter of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda, has passed away in Kenya,...

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

by radiotv10
05/11/2025
0

Inzego z’umutekano zataye muri yombi abatetsi babiri bo ku ishuli ribanza rya Nyarutovu riri mu murenge wa Bushenge, abanyonzi babiri...

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

by radiotv10
05/11/2025
0

Igikomangoma Spéciose Mukabayojo Bideri, akaba umwana w’Umwami Yuhi V Musinga, uherutse kwitabira Imana muri Kenya aho yabaga, byemejwe ko azashyingurwa...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

by radiotv10
05/11/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi ukurikiranyweho gusambanya mu bihe bitandukanye umwana we w’imyaka itandatu, yemera...

Inkuru ibabaje y’uruhinja rwapfuye urupfu rutunguranye bikekwa ko rwatewe n’ababyeyi barwo

Umugore uvugwaho kuruma umugabo we igitsina ibyabo babishyize hanze n’icyabimuteye

by radiotv10
05/11/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, ushinja umugore we kumuruma igitsina, bombi barabyemera bakavuga n’uko byagenze,...

IZIHERUKA

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura
AMAHANGA

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

by radiotv10
05/11/2025
0

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Daughter of Rwanda’s former King passed away in Kenya, burial set in Rwanda

05/11/2025
Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

05/11/2025
Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

05/11/2025
Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

05/11/2025
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

05/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uzwi muri football mu Rwanda wari umaze igihe atumwaho na RIB yageze aho arayumvira

Uzwi muri football mu Rwanda wari umaze igihe atumwaho na RIB yageze aho arayumvira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

Eng.-Daughter of Rwanda’s former King passed away in Kenya, burial set in Rwanda

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.