Umunyamakuru ukora ibiganiro by’imyidagaduro uzwi nka Fatakumavuta, yongeye kuregwa mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, bwa kabiri mu gihe cy’amezi atatu.
Sengabo Jean Bosco AKA Fatakumavuta yarezwe nyuma yuko mu kwezi k’Ukwakira 2022 yari yarezwe muri RIB n’umukinnyikazi wa Film uzwi nka Alliah Cool.
Uyu Fatakumavuta tariki 14 Ukwakira 2022 yari yitabye RIB ubwo yariho abazwa ku byaha yari akurikiranyweho bifitanye isano n’ibyo yari yatangaje kuri uyu mukinnyikazi wa Film, aho yavugaga ko “atwite inda y’umuherwe wo muri Nigeria.” Gusa uyu mugore akaba aherutse kwibaruka koko.
Ubu amakuru ahari ni uko Fatakumavuta yongeye kuregwa muri RIB, aho uwatatanze ikirego ari uwitwa Noopja usanzwe afite inzu itunganya umuziki izwi nka Country Records.
Uyu NoopJa uherutse gupfusha umuvandimwe we wari uzwi nka Kinyoni, aherutse kugaragaza agahinda yatewe n’urupfu rw’uyu muvandimwe we, avuga ko yishwe ahawe uburozi n’abo yitaga inshuti ze.
Uyu munyamakuru Fatakumavuta, yari aherutse gutangaza ko afite amakuru yo kuba uyu Noopja ashinja Producer Element kwica uriya nyakwigendera.
Fatakumavuta wiyita umunyamakuru w’umucukumbuzi mu ruganda rw’imyidagaduro, yari aherutse gutangaza ko azatangaza iyi operasiyo yise transfer.
Noopja yahamije ko yamaze kugeza uyu munyamakuru muri RIB, gusa yirinda kuvuga ibyo amushinja, nubwo bishobora kuba bifitanye isano n’aya makuru yatanzwe na Fatakukmavuta.
RADIOTV10