Saturday, October 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame muri Senegal yakiranywe urugwiro n’uyoboye Afurika Yunze Ubumwe baranaganira

radiotv10by radiotv10
02/02/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame muri Senegal yakiranywe urugwiro n’uyoboye Afurika Yunze Ubumwe baranaganira
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame uri muri Senegal aho yitabiriye Inama yiga ku iterambere ry’ibikorwa remezo ku Mugabane wa Afurika, yaganiriye na Perezida w’iki Gihugu, Macy Sall uri gusoza igihe cye cyo kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Perezida Paul Kagame yageze i Dakar ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Gashyantare 2023 aho yakiriwe na mugenzi we Macky Sall ku Kibuga cy’indege.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, bitangaza ko Perezida Kagame kandi yanakiriwe na mugenzi we Macky Sall bakagirana ibiganiro byihariye.

Ibi biganiro by’Umukuru w’u Rwanda na Macky Sall, byagarutse ku bibazo biri mu karere, mu Mugabane wa Afurika ndetse n’ibibazo byugarije Isi yose.

Biteganyijwe kandi ko ibi baganiriyeho binagarukwaho mu nama iteganyijwe kuri uyu wa Kane igamije kurebera hamwe uburyo bwo gutera inkunga ibikorwa byo kuzamura urwego rw’ibikorwa remezo.

Macky Sall wakiriye Perezida Paul Kagame, agiye kuzuza umwaka ayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yatangiye muri Gashyantare umwaka ushize, ubwo yahererekanyaga ububasha na Perezida Felix Tshisekedi wa DRC na we wari umaze umwaka ayobora uyu muryango.

Biteganyijwe ko muri uku kwezi kwa Gashyantare 2023, Macky Sall azasoza manda ye y’umwaka umwe ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, uzahita uyoborwa na Perezida wa Comoros.

Perezida Macky Sall yaje Kwakira Kagame ku kibuga cy’indege

Banagiranye ibiganiro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 2 =

Previous Post

Batanu bakurikiranyweho igikorwa cy’ubunyamaswa bakoreye umugabo n’umugore we batangiye kubiryozwa

Next Post

Imbere y’Abanyekongo bo mu gace karimo abavuga Ikinyarwanda Papa yavuze ubutumwa bwuzuye ikiniga

Related Posts

Guhangana biruta gusabiriza- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba

Guhangana biruta gusabiriza- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba

by radiotv10
24/10/2025
0

Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko mu bibazo Igihugu cyabo gifite harimo n’ibituruka hanze birimo ibyo kwegekwaho amakosa y’Ibihugu by’ibituranyi,...

Igisubizo ku bibazaga iherezo ry’ibiganiro byari byatangiye hagati y’u Rwanda n’u Burundi

Igisubizo ku bibazaga iherezo ry’ibiganiro byari byatangiye hagati y’u Rwanda n’u Burundi

by radiotv10
24/10/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko ibiganiro byari byatangiye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burundi byari...

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

by radiotv10
24/10/2025
0

Musirikare Obed wari umukinnyi w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Muganza Trainning center ibarizwa mu kiciro cya gatatu mu Rwanda wageragezaga kwambuka   Rusizi...

Rutsiro: Ibyabanjirije inkuru y’akababaro ku mugabo n’umwana we muto birakekwa ko ari byo nyirabayazana

Rutsiro: Umugabo wari wagiye kwivuza yatashye yakirwa n’inkuru y’incamugongo

by radiotv10
24/10/2025
0

Umugore w’imyaka 26 wo mu Murenge wa Gihango yakubiswe n’inkuba ahita yitaba Imana ubwo umugabo we yari yagiye kwivuza, yataha...

Menya umubare w’imanza zakijijwe zitaregewe Inkiko hakoreshejwe ‘Plea Bargain’-ibiganiro by’Ubushinjacyaha n’abaregwa

Ibitekerezo bitangwa nyuma yuko hagaragajwe ko umubare w’imanza zisubirishwamo mu Rwanda wiyongera

by radiotv10
24/10/2025
0

Nyuma yuko raporo y’Urwego rw'Umuvunyi igaragaje ko imanza zisubirishwamo zikomeje kwiyongera, abasesenguzi bavuga ko izindi nzego zishinzwe gusesengura imikirize y’imanza,...

IZIHERUKA

Guhangana biruta gusabiriza- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba
MU RWANDA

Guhangana biruta gusabiriza- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba

by radiotv10
24/10/2025
0

Igisubizo ku bibazaga iherezo ry’ibiganiro byari byatangiye hagati y’u Rwanda n’u Burundi

Igisubizo ku bibazaga iherezo ry’ibiganiro byari byatangiye hagati y’u Rwanda n’u Burundi

24/10/2025
Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

24/10/2025
Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

24/10/2025
Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

24/10/2025
Rutsiro: Ibyabanjirije inkuru y’akababaro ku mugabo n’umwana we muto birakekwa ko ari byo nyirabayazana

Rutsiro: Umugabo wari wagiye kwivuza yatashye yakirwa n’inkuru y’incamugongo

24/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Imbere y’Abanyekongo bo mu gace karimo abavuga Ikinyarwanda Papa yavuze ubutumwa bwuzuye ikiniga

Imbere y'Abanyekongo bo mu gace karimo abavuga Ikinyarwanda Papa yavuze ubutumwa bwuzuye ikiniga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Guhangana biruta gusabiriza- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba

Igisubizo ku bibazaga iherezo ry’ibiganiro byari byatangiye hagati y’u Rwanda n’u Burundi

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.