Friday, November 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abakoreye uruganda rwa Imana Steel bararushinja kubirukana by’amaherere

radiotv10by radiotv10
13/07/2021
in MU RWANDA
0
Abakoreye uruganda rwa Imana Steel bararushinja kubirukana by’amaherere
Share on FacebookShare on Twitter

Hari abahoze bakorera uruganda rwa Imana Steel rwo mu karere ka Bugesera, barushinja kubirukana by’amaherere nyuma y’uko bagiriye ibibazo birimo gucika amaguru bari mu kazi karwo.

Ni abagabo bakomoka mu Murenge wa Rweru ho mu Karere ka Bugesera, bahuriza ku kibazo kimwe cy’uko bakoreye uruganda rwa Imana Steel rukorera muri aka karere, ariko ngo bamwe barugiriramo ibibazo by’umubiri birimo gucika amaguru no gukubitwa n’amashanyarazi, rugahita rubahambiriza nta n’imperekeza kandi nyamara barangirikiye mu kazi karwo.

Uwitwa Ndindiriyimana Fiston yagize ati” Nagize ikibazo, imashini y’uruganda irankubita ndi mu kazi inca akaguru, bituma ngira ubumuga buhoraho, ariko kuva uwo munsi ubuyobozi bw’uruganda duherukana ubwo”

Uwitwa Hanyurwimfura Canisius we yavuze ko we na bagenzi be bashinjwe kugambanira uruganda kandi babeshyerwa, bahita bahabwa amabaruwa abasezerera mu kazi.

Itegeko  rigenga umurimo mu Rwanda  rivuga umukozi wagize impanuka cyangwa indwara bikomoka ku murimo atarateganyirijwe n’umukoresha we mu kigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda  yishyurwa n’umukoresha amafaranga angana nk’ayo yagahawe n’ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda iyo aza kuba yarateganyirijwe, harimo kumuvuza n’ibindi bijyanye na byo, icyakora ngo mu gihe yamuteganyirije RSSB niyo ibimenya.Image

Umwe mu baburiye ingingo mu kazi ka IMANA Steel

Iri tegeko rinavuga kandi ko umukoresha atemerewe kwirukana umukozi kubera impanuka cyangwa uburwayi byaturutse ku kazi mu gihe bitemejwe na muganga ubifitiye ububasha ko umukozi atagishoboye gukomeza inshingano ze.

Nyamara kuri aba bakozi bo ngo nta na kimwe cyubahirijwe muri ibi byose, kuko kugeza ubu nta numwe uri mu kazi.

“Ntabwo bigeze bampa indishyi iteganywa,ahubwo bahise banyirukana kandi ubundi itegeko atari ko rivuga”.

Ku rundi ruhande ntitwabashije kubona ubuyobozi bw’uru ruganda ngo bugire icyo buvuga kuri iki kibazo bashinjwa n’abahoze ari abakozi barwo. Gusa, umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Richard avuga ko ari bwo yabyumva ariko ngo igikurikiye ni ukubikurikirana.

“Niba bafite amasezerano n’urwo ruganda turabakurikiranira tubahuze n’ubuyobozi bwarwo mu gihe  bwakomeza kwinangira ubwo twabashyikiriza inkiko.” Mutabazi

Ingingo ya 19 yo mu itegeko N° 66/2018 ryo kuwa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda riteganya ko umukozi wagize impanuka cyangwa indwara bikomoka ku murimo adashobora gusezererwa ku murimo bitewe n’ibyago bikomoka ku murimo, keretse iyo byemejwe na muganga wemewe na Leta ko atagishoboye gukomeza gukora uwo murimo.Image

Ababuriye ingingo mu kazi ka IMANA Steel barasaba ubutabera 

Iyo bigaragaye ko umukozi agishoboye gukora akazi umukoresha amuhindurira umwanya w’umurimo ujyanye n’ubushobozi bwe. Iyo udahari amasezerano y’umurimo araseswa umukozi  agahabwa ibiteganywa n’amategeko.

Ikigaragara ni uko hari aho airi tegeko rishobora kuba ridkaurikizwa uramutse ushingiye kuri ibi bivugwa n’aba bahoze bakorera uruganda rwa Imana Steel.

Inkuru ya: Eugenie Nyiransabimana/RadioTV10 Rwanda

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 5 =

Previous Post

Women Zone V: U Rwanda rwatangiye neza rubona intsinzi imbere ya Kenya

Next Post

Bamporiki yashimye indirimbo Piyapuresha ya Niyo Bosco

Related Posts

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
27/11/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko abantu badakwiye gukomeza kuzamura impaka z’igihe hazafungurirwa insengero zafunzwe, ahubwo ko bari bakwiye gutekereza ibyabateza...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

by radiotv10
27/11/2025
0

The scheduled period for collecting information and photographing residents of Huye, Gisagara, and Nyanza districts in the Southern Province for...

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

by radiotv10
27/11/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ryasubitse urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo Ishimwe Patrick na Kalisa John bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

by radiotv10
27/11/2025
0

A group of former Israel Defense Forces (IDF) soldiers, including those who were injured in combat, are on a visit...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

by radiotv10
27/11/2025
0

Abahoze mu gisirikare cya Israel (IDF/Israel Defense Forces) barimo abamugariye ku rugamba bari mu ruzinduko mu Rwanda, bakinnye n’ikipe y’Igihugu...

IZIHERUKA

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe
MU RWANDA

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
27/11/2025
0

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

27/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

27/11/2025
UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

27/11/2025
Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

27/11/2025
Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

27/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bamporiki yashimye indirimbo Piyapuresha ya Niyo Bosco

Bamporiki yashimye indirimbo Piyapuresha ya Niyo Bosco

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.