Perezida Paul Kagame yageze i Burundi, yitabiriye inama idasanzwe y’abakuru b’Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yiga ku bibazo by’umutekano mucye biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umukuru w’u Rwanda yageze i Bujumbura mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Gashyantare 2023, aho ahurira n’abandi Bakuru b’Ibibuhu bigize EAC mu nteko idasanzwe yabo ya 20.
Umukuru w’u Rwanda yitabiriye inama yiga ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatumijwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye unayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Agiye mu Burundi, nyuma yuko iki Gihugu n’u Rwanda byongeye kubura umunano wabyo nyuma yo gushyira ku murongo ibibazo byari hagati y’Ibihugu byombi kuva muri 2015.
Perezida Paul Kagame waherukaga i Burundi muri 2008, yagiye yakira intumwa zabaga zoherejwe na mugenzi we Perezida w’u Burundi, zabaga zimuzaniye ubutumwa, mu rwego rwo gushaka umuti w’ibibazo byari bimaze iminsi biri hagati y’Ibihugu byombi.
Aha mu Burundi yitabiriye inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC kandi, hamaze kugera n’abandi Baperezida, barimo uwa Kenya, William Ruto, uwa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan.
RADIOTV10