Thursday, June 5, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye icyahanishijwe uwagonze umunyamakuru Ntwali agahita apfa

radiotv10by radiotv10
07/02/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
1
Hatanzwe amakuru mashya ku mpanuka yahitanye umunyamakuru n’icyatumye bitinda kumenyekana
Share on FacebookShare on Twitter

Bagirishya Moise wari utwaye ikinyabiziga cyagonze umunyamakuru Ntwali John Williams akitaba Imana, yahamijwe ibyaha birimo icyo kwica umuntu bidaturutse ku bushake, ahanishwa gutanga ihazabu ya miliyoni 1 Frw.

Uyu witwa Bagirishya Moise Emmanuel yahamijwe kandi icyaha cyo gukomeretsa undi bidaturutse ku bushake, nkuko byemejwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Gashyantare 2023.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Igihe, avuga ko urukiko rwahamije uyu Bagirishya ibi byaha uyu munsi ku wa Kabiri, rukamuhanisha gutanga ihazabu ya Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1 000 000 Frw).

Umunyamakuru Ntwali John Williams yitabye Imana azize impanuka yabaye mu ijoro ryo ku ya 17 Mutarama 2023, ariko urupfu rwe ruza kumenyekana nyuma y’iminsi ibiri tairki 19 Mutarama.

Urupfu rwe rwagiye ruvugwaho ibintu bitandukanye byavugwaga n’abarimo abasanzwe bavuga nabi u Rwanda, basabaga ko habaho iperereza ryimbitse ku cyahitanye uyu munyamakuru.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yavuze ko Ntwali John Williams atari we wa mbere witabye Imana azize impanuka nubwo urupfu niyo rwaba ari urw’umuntu umwe ari igihombo.

Icyo gihe ubwo yasubizaga umwe mu bari bazamuye impaka, Yolande Makolo yagize ati “Abanyarwanda umunani (8) baburiye ubuzima mu mpanuka za moto muri uku kwezi gusa [Mutarama 2023], buri rupfu ni igihombo kibabaje.”

Icyo gihe kandi Yolande Makolo yakomeje avuga kuri iyi mpanuka yahitanye Ntwali John Williams, agira ati “Umushoferi ubikekwaho arafunzwe kandi azagezwa imbere y’Urukiko. Naho umumotari we ari koroherwa aho arwariye mu bitaro.”

RADIOTV10

Comments 1

  1. C .E RDA says:
    2 years ago

    Ubu Koko namwe mwemeye mwandika iyinkuru subu ntanisoni 1m kumugabo warikuzakorera izirenze uwagonze bamumaze ubwoba azagonga nabandi ahaaa ndumiwe

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + 17 =

Previous Post

Umuraperi uri kugaragara mu myambarire yihariye agiye gutungurana nyuma y’imyaka 7 adakora

Next Post

Hatahuwe amakuru atangaje ku Mupadiri wo mu Rwanda uherutse gusezera

Related Posts

Amb.Rwamucyo wari uhagarariye u Rwanda muri Loni yashyikirije Perezida wa Kenya impapuro zo kuruhagararirayo

Amb.Rwamucyo wari uhagarariye u Rwanda muri Loni yashyikirije Perezida wa Kenya impapuro zo kuruhagararirayo

by radiotv10
04/06/2025
0

Amb. Ernest Rwamucyo warangije inshingano zo guhagararira u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, yashyikirije Perezida wa Kenya, William Ruto impapuro zo...

Umunyemari ukomeye mu Rwanda akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano yaka inguzanyo ya Miliyoni 100Frw

Umuyobozi mu Ishuri ryisumbuye uregwa ibirimo ibishingiye ku gusoma umunyeshuri yafatiwe icyemezo

by radiotv10
04/06/2025
0

Umuyobozi Wungirije ushinzwe amasomo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kabgayi B mu Karere ka Muhanga, ukurikiranyweho ibikorwa bigize icyaha cy’ihohotera rishingiye...

Polisi yeretse abana ibikorwa byayo birimo ikoranabuhanga rishya ryinjijwe mu by’umutekano wo mu muhanda

Polisi yeretse abana ibikorwa byayo birimo ikoranabuhanga rishya ryinjijwe mu by’umutekano wo mu muhanda

by radiotv10
04/06/2025
0

Abana barenga 200 biga mu bigo bitatu by’amashuri abanza mu Mujyi wa Kigali, bakiriwe na Polisi y’u Rwanda ku Cyicaro...

Gatsibo: Aborozi b’inka bari mu rujijo ku ndwara ifite ubukana yadutse mu matungo yabo

Gatsibo: Aborozi b’inka bari mu rujijo ku ndwara ifite ubukana yadutse mu matungo yabo

by radiotv10
04/06/2025
0

Bamwe mu borozi b’inka bo mu Murenge wa Rwimbogo, baravuga ko hari indwara batazi ikiyitera iri gufata amatungo yabo ku...

Uhagarariye u Rwanda muri Canada yagenewe igihembo cya Ambasaderi w’umwaka

Uhagarariye u Rwanda muri Canada yagenewe igihembo cya Ambasaderi w’umwaka

by radiotv10
04/06/2025
0

Ambasaderi Higiro Prosper uhagarariye u Rwanda muri Canada, yashyikirijwe igihembo nka Ambasaderi w’umwaka muri iki Gihugu cyo ku Mugabane wa...

IZIHERUKA

BREAKING: AFC/M23 nyuma yo kwakira Kabila yungutse abandi banyapolitiki barimo uw’inararibonye
AMAHANGA

BREAKING: AFC/M23 nyuma yo kwakira Kabila yungutse abandi banyapolitiki barimo uw’inararibonye

by radiotv10
04/06/2025
0

Amb.Rwamucyo wari uhagarariye u Rwanda muri Loni yashyikirije Perezida wa Kenya impapuro zo kuruhagararirayo

Amb.Rwamucyo wari uhagarariye u Rwanda muri Loni yashyikirije Perezida wa Kenya impapuro zo kuruhagararirayo

04/06/2025
Umukinnyi w’u Rwanda Djabel yatanze umucyo ku cyatumye yangirwa kwinjira muri Algeria

Umukinnyi w’u Rwanda Djabel yatanze umucyo ku cyatumye yangirwa kwinjira muri Algeria

04/06/2025
Umunyemari ukomeye mu Rwanda akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano yaka inguzanyo ya Miliyoni 100Frw

Umuyobozi mu Ishuri ryisumbuye uregwa ibirimo ibishingiye ku gusoma umunyeshuri yafatiwe icyemezo

04/06/2025
Polisi yeretse abana ibikorwa byayo birimo ikoranabuhanga rishya ryinjijwe mu by’umutekano wo mu muhanda

Polisi yeretse abana ibikorwa byayo birimo ikoranabuhanga rishya ryinjijwe mu by’umutekano wo mu muhanda

04/06/2025
Itangazamakuru ryo muri Congo ryahawe gasopo yo kuvuga kuri Kabila wabaye Perezida

Itangazamakuru ryo muri Congo ryahawe gasopo yo kuvuga kuri Kabila wabaye Perezida

04/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatahuwe amakuru atangaje ku Mupadiri wo mu Rwanda uherutse gusezera

Hatahuwe amakuru atangaje ku Mupadiri wo mu Rwanda uherutse gusezera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

BREAKING: AFC/M23 nyuma yo kwakira Kabila yungutse abandi banyapolitiki barimo uw’inararibonye

Amb.Rwamucyo wari uhagarariye u Rwanda muri Loni yashyikirije Perezida wa Kenya impapuro zo kuruhagararirayo

Umukinnyi w’u Rwanda Djabel yatanze umucyo ku cyatumye yangirwa kwinjira muri Algeria

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.