Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ukekwaho kwica umugabo we afatanyije n’abana babo haravugwa impamvu idasanzwe yabibateye

radiotv10by radiotv10
11/02/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ukekwaho kwica umugabo we afatanyije n’abana babo haravugwa impamvu idasanzwe yabibateye

Ifoto yakuwe kuri internet-Yifashishijwe ntijyanye n'ibivugwa mu nkuru

Share on FacebookShare on Twitter

Umugore wo mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi n’abana be babiri bakurikiranyweho kwica umugabo w’uyu mugore akaba se w’aba bana, barangiza bakamuta mu musarani bagateraho intsina, harakekwa ko bamuhoye ibijumba nyakwigendera yari yakuye iwabo.

Inkuru y’ubu bugizi bwa nabi, yanditswe n’urubuga rwa RADIOTV10 mu cyumweru gishize, yagaragazaga ko uyu mugore w’imyaka 44 n’abana be bari batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, bari bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Kaniga.

Abaregwa kwivugana uyu muntu wari umwe mu bagize umuryango wabo babanaga mu Mudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Bugomba mu Murenge wa Kaniga, bakorewe dosiye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ruyishyikiriza Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gcumbi.

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi bwakiriye iyi dosiye muri iki cyumweru tariki Indwi Gashyantare 2023, buvuga ko abakekwaho kwica nyakwigendera, bamukubise umuhini kugeza ashizemo umwuka, barangije bamujugunya mu musarane bateraho intsina kugira ngo basibanganye ibimenyetso.

Buvuga ko aba bakekwaho iki cyaha bishe uyu mugabo tariki 24 Ukuboza 2022 biturutse ku bijumba nyakwigendera yari yavanye iwabo, yabigeza iwe umugore we akanga kubiteka avuga ko adashobora kurya ibiryo biturutse kwa nyirabukwe kuko basanzwe bafitanye ibibazo.

Uyu mugore yahise afata umuhini ubundi afatanya n’abana be, bawukubita nyakwigendera kugeza yitabye Imana, bahita bataba umurambo we mu musarani, barangije bateraho intsina.

Kuko nyakwigendera yari amaze igihe atagaragara, umuvandimwe we yakomeje kubaza abo mu muryango we aho aherereye, ariko umugore we ndetse n’abana be, bakamubwira ko batazi aho yagiye.

Uyu muvandimwe wa nyakwigendera yabonye bikabije, yiyambaza inzego, zahise zibyinjiramo ziza gutahura ko yishwe n’abo mu muryango we bakamujugunya mu musarani, zimukuramo zihita zinata muri yombi abakekwaho ubu bugizi bwa nabi.

Urubanza rw’abaregwa iki cyaha cyo kwica nyakwigendera, ruzaburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi, nyuma yuko Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi bushyikirijwe iyi dosiye, bukazaregera uru rukiko.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + six =

Previous Post

Umuraperi nyarwanda wigeze gufungirwa ibiyobyabwenge azanye album ifite izina ridasanzwe

Next Post

Ibiteye amatsiko ku mbwa ikuze kurusha izindi ku Isi yamaze kuba ikirangirire

Related Posts

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

by radiotv10
21/01/2026
0

Mu rusengero rw’Itorero rya ADEPR-Karambo rwo mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, haravugwa ubuhanuzi butavugwaho rumwe, burimo ubwereka...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
21/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda zagiye gutsura umubano mu bya gisirikare n’Igihugu cyo mu majyaruguru y’Afurika

Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda zagiye gutsura umubano mu bya gisirikare n’Igihugu cyo mu majyaruguru y’Afurika

by radiotv10
21/01/2026
0

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda na RDF, bohereje itsinda riyobowe na Brig Gen Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu...

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo Murenge wa Nyamwumva, mu Karere ka Rubavu bavuga ko kubona amazi meza bikiri ingorabahizi, kuko hari...

IZIHERUKA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?
AMAHANGA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

21/01/2026
Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibiteye amatsiko ku mbwa ikuze kurusha izindi ku Isi yamaze kuba ikirangirire

Ibiteye amatsiko ku mbwa ikuze kurusha izindi ku Isi yamaze kuba ikirangirire

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.