Monday, September 9, 2024

Ukekwaho kwica umugabo we afatanyije n’abana babo haravugwa impamvu idasanzwe yabibateye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugore wo mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi n’abana be babiri bakurikiranyweho kwica umugabo w’uyu mugore akaba se w’aba bana, barangiza bakamuta mu musarani bagateraho intsina, harakekwa ko bamuhoye ibijumba nyakwigendera yari yakuye iwabo.

Inkuru y’ubu bugizi bwa nabi, yanditswe n’urubuga rwa RADIOTV10 mu cyumweru gishize, yagaragazaga ko uyu mugore w’imyaka 44 n’abana be bari batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, bari bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Kaniga.

Abaregwa kwivugana uyu muntu wari umwe mu bagize umuryango wabo babanaga mu Mudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Bugomba mu Murenge wa Kaniga, bakorewe dosiye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ruyishyikiriza Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gcumbi.

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi bwakiriye iyi dosiye muri iki cyumweru tariki Indwi Gashyantare 2023, buvuga ko abakekwaho kwica nyakwigendera, bamukubise umuhini kugeza ashizemo umwuka, barangije bamujugunya mu musarane bateraho intsina kugira ngo basibanganye ibimenyetso.

Buvuga ko aba bakekwaho iki cyaha bishe uyu mugabo tariki 24 Ukuboza 2022 biturutse ku bijumba nyakwigendera yari yavanye iwabo, yabigeza iwe umugore we akanga kubiteka avuga ko adashobora kurya ibiryo biturutse kwa nyirabukwe kuko basanzwe bafitanye ibibazo.

Uyu mugore yahise afata umuhini ubundi afatanya n’abana be, bawukubita nyakwigendera kugeza yitabye Imana, bahita bataba umurambo we mu musarani, barangije bateraho intsina.

Kuko nyakwigendera yari amaze igihe atagaragara, umuvandimwe we yakomeje kubaza abo mu muryango we aho aherereye, ariko umugore we ndetse n’abana be, bakamubwira ko batazi aho yagiye.

Uyu muvandimwe wa nyakwigendera yabonye bikabije, yiyambaza inzego, zahise zibyinjiramo ziza gutahura ko yishwe n’abo mu muryango we bakamujugunya mu musarani, zimukuramo zihita zinata muri yombi abakekwaho ubu bugizi bwa nabi.

Urubanza rw’abaregwa iki cyaha cyo kwica nyakwigendera, ruzaburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi, nyuma yuko Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi bushyikirijwe iyi dosiye, bukazaregera uru rukiko.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts