Friday, September 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abagabo ntibumva ukuntu mugenzi wabo warega umugore ko amuhohotera

radiotv10by radiotv10
14/07/2021
in MU RWANDA
0
Abagabo ntibumva ukuntu mugenzi wabo warega umugore ko amuhohotera
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bagabo baratera utwatsi umugabo wagiye kurega umugore wamukoreye ihohotera ry’ishimishamubiri.

Mu gihe ubushakashatsi bugaragaza ko hari umubare munini w’abagabo bahohoterwa bakaryumaho nyamara amategeko arengera buri wese atitaye ku gitsina, bamwe mu baturage biganjemo abagabo baravuga ko byaba ari nko guca inka amabere umugabo agiye kurega ko yakorewe ihohoterwa by’umwihariko ry’ishimisha mubiri.

Ubushakahstsi bwakozwe n’ikigo cy’ibarurishamibare  mu mwaka ushize,bwagaragaje ko  abgabo barenga 7000 bakorewe ihohoterwa ritandukanye ririmo irishingiye ku gitsina, mu myaka ine ishize.

Gusa ariko ngo n’ubwo  hari ubwo ihohoterwa ryabo ryagaragariraga buri wse, ngo benshi muri bo batinye kubivuga   ku buryo hari abo byasabye ko habazwa inzego z’ubuzima zabakurikiranye ku bikomere by’umubiri bagize.

Mu gihe kandi amategeko arengera mu buryo bungana uwakorewe  ihohoterwa yaba umugabo cyangwa umugore ,abagabo n’abagore  twaganiriye  bahuriza ku kuba byaba ari nko guca  inka amabere umugabo aramutse agiye kurega  yakorewe ihohoterwa by’umwihariko  iry’ishimisha mubiri.

Nsanzimana Innocent  ati” Ubwo se koko umuntu w’umugabo yajya kurega ngo umugore yamukoze mu bwanwa?, reka reka ntibibaho.”

Naho Kamana Aimable we ati” Ni ikosa rikomeye kumva umugabo aregera akantu gato nk’ako ngako. Ahubwo byakamushimishije aho kubabara.”

Icyakora ku rundi ruhande , hari abumva ko bibaye ngombwa umugabo yajya kurega uwamuhohoteye, ariko ngo imbogamizi ni uko babona ntaho babariza ngo bumvwe.

Uwitwa Karamizi  yagize ati ” Birashoboka rwose  ko umugabo yakumva ahohotewe, ariko ikibazo yajya kuregera he?…ko aho agiye  batamwumva..”

Image

Abagabo batandukanye baganiriye na Radio TV10 bahamya ko umugabo mugenzi wabo warega ko yahohotewe n’umugore yaba akoze amahano

Ubushakashatsi bugaragaza ko hagati y’umwaka wa 2016 na 2019, abagabo 7202 bahohotewe, barimo 6.113 bahohotewe mu buryo bubabaza umubiri, naho 1097  bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina .

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rutangaza ko hagati ya 2015 na 2018 rwakiriye ibirego 1.098 bifitanye isano n’amakimbirane yo mu muryango birimo ibyo gukubita no gukomeretsa, ubwicanyi no kwiyahura.

Icyakora ikikiri imbogamizi ngo ni abagabo batinya kugana inzego zabarenganure kandi nyamara itegeko ryarashyizweho kugirango rirengere buri wese,hatitawe ngo ni umugabo cg umugore.

Inkuru ya Eugenie Nyiransabimana/Radio&TV10 Rwanda

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 12 =

Previous Post

Urwibutso rutazibagirana- Hamida umugore wa Rwatubyaye yahishuye ko bagiye kwibaruka

Next Post

Women Zone V: Tierra Henderson yafashije u Rwanda gutsinda South Sudan, ruzongera ruhure na Kenya-AMAFOTO

Related Posts

Are weddings still based on love or financial show-off?

Are weddings still based on love or financial show-off?

by radiotv10
19/09/2025
0

One of the most beautiful  events in the life of a human being is a wedding. It has traditionally been...

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

by radiotv10
19/09/2025
0

Umwe mu banyamategeko bunganira abantu mu butabera, yagaragaje ko gusezeranya undi ko uzamushaka bidashyiraho umuntu inshingano zo kurushinga, ndetse ko...

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

by radiotv10
19/09/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi, barimo Yves Iradukunda winjiye muri Guverinoma y’u Rwanda nk’Umunyamabanga...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

by radiotv10
18/09/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, uvuga ko yari aho Polisi yarasiye abagabo batatu bariho batema...

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

by radiotv10
18/09/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Gicumbi ukurikiranyweho kwica umugore we amukubise isuka ya majagu mu mutwe,...

IZIHERUKA

Are weddings still based on love or financial show-off?
IMIBEREHO MYIZA

Are weddings still based on love or financial show-off?

by radiotv10
19/09/2025
0

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

19/09/2025
Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

19/09/2025
BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

19/09/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

18/09/2025
Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

18/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Women Zone V: Tierra Henderson yafashije u Rwanda gutsinda South Sudan, ruzongera ruhure na Kenya-AMAFOTO

Women Zone V: Tierra Henderson yafashije u Rwanda gutsinda South Sudan, ruzongera ruhure na Kenya-AMAFOTO

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Are weddings still based on love or financial show-off?

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.