Abagabo ntibumva ukuntu mugenzi wabo warega umugore ko amuhohotera

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu bagabo baratera utwatsi umugabo wagiye kurega umugore wamukoreye ihohotera ry’ishimishamubiri.

Mu gihe ubushakashatsi bugaragaza ko hari umubare munini w’abagabo bahohoterwa bakaryumaho nyamara amategeko arengera buri wese atitaye ku gitsina, bamwe mu baturage biganjemo abagabo baravuga ko byaba ari nko guca inka amabere umugabo agiye kurega ko yakorewe ihohoterwa by’umwihariko ry’ishimisha mubiri.

Izindi Nkuru

Ubushakahstsi bwakozwe n’ikigo cy’ibarurishamibare  mu mwaka ushize,bwagaragaje ko  abgabo barenga 7000 bakorewe ihohoterwa ritandukanye ririmo irishingiye ku gitsina, mu myaka ine ishize.

Gusa ariko ngo n’ubwo  hari ubwo ihohoterwa ryabo ryagaragariraga buri wse, ngo benshi muri bo batinye kubivuga   ku buryo hari abo byasabye ko habazwa inzego z’ubuzima zabakurikiranye ku bikomere by’umubiri bagize.

Mu gihe kandi amategeko arengera mu buryo bungana uwakorewe  ihohoterwa yaba umugabo cyangwa umugore ,abagabo n’abagore  twaganiriye  bahuriza ku kuba byaba ari nko guca  inka amabere umugabo aramutse agiye kurega  yakorewe ihohoterwa by’umwihariko  iry’ishimisha mubiri.

Nsanzimana Innocent  ati” Ubwo se koko umuntu w’umugabo yajya kurega ngo umugore yamukoze mu bwanwa?, reka reka ntibibaho.”

Naho Kamana Aimable we ati” Ni ikosa rikomeye kumva umugabo aregera akantu gato nk’ako ngako. Ahubwo byakamushimishije aho kubabara.”

Icyakora ku rundi ruhande , hari abumva ko bibaye ngombwa umugabo yajya kurega uwamuhohoteye, ariko ngo imbogamizi ni uko babona ntaho babariza ngo bumvwe.

Uwitwa Karamizi  yagize ati ” Birashoboka rwose  ko umugabo yakumva ahohotewe, ariko ikibazo yajya kuregera he?…ko aho agiye  batamwumva..”

Image

Abagabo batandukanye baganiriye na Radio TV10 bahamya ko umugabo mugenzi wabo warega ko yahohotewe n’umugore yaba akoze amahano

Ubushakashatsi bugaragaza ko hagati y’umwaka wa 2016 na 2019, abagabo 7202 bahohotewe, barimo 6.113 bahohotewe mu buryo bubabaza umubiri, naho 1097  bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina .

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rutangaza ko hagati ya 2015 na 2018 rwakiriye ibirego 1.098 bifitanye isano n’amakimbirane yo mu muryango birimo ibyo gukubita no gukomeretsa, ubwicanyi no kwiyahura.

Icyakora ikikiri imbogamizi ngo ni abagabo batinya kugana inzego zabarenganure kandi nyamara itegeko ryarashyizweho kugirango rirengere buri wese,hatitawe ngo ni umugabo cg umugore.

Inkuru ya Eugenie Nyiransabimana/Radio&TV10 Rwanda

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru