Kuwa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021
Egypt 107-106 Kenya
Rwanda 65-52 South Sudan
Imikino ya ½, kuwa Gatanu tariki 16 Nyakanga 2021
15h00’: Misiri vs South Sudan (Kigali Arena)
18h00’: Rwanda vs Kenya (Kigali Arena)
Ineza Sifa Joyeuse mu kirere ashaka uko yageza umupira mu nkangara ya South Sudan
Tierra Monay Henderson kapiteni w’ikipe y’abagore ya Basketball yatsinze amanota 21 mu mukino u Rwanda rwatsinzemo South Sudan amanota 65-52 (16-12, 11-10, 16-20, 22-10) bituma we na bagenzi be bazahura na Kenya mu mikino ya ½ cy’irangiza, umukino uzakinwa kuri uyu wa gatanu tariki 16 Nyakanga 2021 saa kumi n’ebyiri (18h00’).
U Rwanda rwatsinze South Sudan bituma rwuzuza amanota atanu arushyira ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’amakipe ne yitabiriye imikino y’akarere ka gatanu mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2021 kizabera muri Cameron muri Nzeri.
Wari umukino u Rwanda rwari rwizeye gutsinda n’ubwo bitaje koroha kuko ikipe ya South Sudan yari yakaniye umukino mu buryo itigeze igaragara muri iri rushanwa. Gusa, abanyarwandakazi barimo; Tierra Monay Henderson, Bella Murekatete, Rosine Micomyiza na Ineza Sifa Joyeuse bafashije igihugu kuzamura amanota bityo basoza igice cya mbere bari imbere n’amanota 27-22.
Agace gatatu karangiye gasize umukino wegeranye mu manota kuko u Rwanda rwagasoje rufite amanota 43 kuri 42 ya South Sudan. South Sudan yafashijwe cyane na Perina Leime James, Nyaduoth Gach Lok kapiteni wayo, Gony Nyagoa na Agang Marko Tac bari mu mwuka mwiza wo gutsinda amanota muri aka gace.
South Sudan ikipe yagaragaje morale mu mukino wayihuje n’u Rwanda
Agace ka nyuma kaje kurangira u Rwanda rubonye intsinzi imbere ya South Sudan itarabona intsinzi muri iri rushanwa ariko ikaba ikipe itanga ikizere dore ko ari ubwa mbere ibayeho, ikipe bakoze bahuje abakinnyi b’abanya South Sudan baba hanze y’iki gihugu (Diaspora).
Nyaduoth Gach Lok kapiteni wa South Sudan yatsinze u Rwanda amanota 14
Perina James Leima (15) wa South Sudan aca mu bakinnyi b’u Rwanda, yatsinze amanota 13
Tierra Monay Henderson kapiteni w’u Rwanda yatsinze amanota 21 mu mukino
Muri uyu mukino, kapiteni w’u Rwanda, Tierra Monay Henderson yarushije abandi amanota atsinda 21 anatanga imipira irindwi yabyaye amanota (7 assists) mu minota 32’44’’ yamaze mu mukino ahita yuzuza amanota 61 amaze gutsinda mu mikino itatu.
Bella Murekatete yatsinze amanota 12, Urwibutso Nicole yatsinze amanota atandatu (6). Butera Hope wari witezwe yakinnye iminota 13’17” ntiyabona inota anagira umusaruro mbumbe uri munsi ya kabiri (Eff: -2) bitewe n’amakosa yagiye akora mu mukino nyirizina. Ineza Sifa Joyeuse yatsinze amanota icyenda (9).
Ku ruhande rwa South Sudan, Nyaduoth Gach Lok yatsinze amanota 14, Perina James Leime 13, Agang Marko Tac 7 mu gihe Gony Nyagoa yatsinze amanota atandatu (6).
Butera Hope ntabwo yahiriwe n’umukino wahuje u Rwanda na South Sudan
Haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Rwandav “Rwanda Nziza”
Intebe ya tekinike y’u Rwanda iyobowe n’umutoza mukuru Dr Sheikh Sarr
Umukino wabanjirije uyu, Misiri yatsinze Kenya amanota 107-106 (11-32-30-34,31-18,35-22), umukino utari woroshye kuko iyi Kenya yawuyoboye ikajya imbere amanota ari hejuru ya 24 ariko Misiri iza kuyakuramo inatsinda umukino.
Mu mikino ya ½ cy’irangiza, Misiri izatangira ikina na South Sudan kuri uyu wa gatanu tariki 16 Nyakanga 2021 saa cyenda (15h00’) mbere y’uko u Rwanda rucakirana na Kenya guhera saa kumi n’ebyiri (18h00’) muri Kigali Arena.
Tetero Odile umukinnyi wagaragaje urwego rwiza muri iri rushanwa
Lindsey Harding umunyamerikakazi utoza ikipe ya South Sudan, umukobwa wanakinnye muri NBA y’abagore
Micomyiza Rosine #4 azamukana umupira
Misitiri wa siporo, Aurore Mimosa Munyangaju ari kumwe na perezida wa FERWABA, Mugwiza Desire barebye umukino w’u Rwanda na South Sudan
Gach Lok Nyaduoth (10) kapiteni wa South Sudan azamukana umupira
Ineza Sifa Joyeuse w’u Rwanda azamukana umupira
Agang Marko Tac wa South Sudan ashaka inzira hagati ya Butera Hope(10), Murekatete Bella (15) na Ineza Sifa Joyeuse (8)
Nyaduoth Gach Lok yafashije cyane South Sudan
Pal Nyanuar yatsindiye South Sudan amanota ane (4)
Murekatete Bella yabaye umukinnyi wafashije u Rwanda kuzamura amanota
Abakinnyi b’u Rwanda bajya inama mu mukino hagati
South Sudan yasoje imikino itatu itarabona intsinzi
PHOTOS: FERWABA