N’amarira bayabuze: Ibyabaye kuri ManUnited byatumye abafana bayo babura ayo bacira n’ayo bamira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Amateka yaherukaga kuba mu myaka 92 ishize ubwo Manchester United yatsindwaga na Wolves ibitego 7-0, none byongeye kuba muri 2023 ubwo Liverpool imaze iminsi ihagaze nabi yayizukiragaho ikayikubita ibitego nk’ibi bingana na 1/2 cy’umuzinga hiyongereyeho igitego kimwe (7).

Ku munota wa 43 w’umukino Umuholandi Cody Gakpo yafunguye amazamu ndetse biha Liverpool yari mu rugo isoza igice cya mbere iyoboye umukino.

Izindi Nkuru

Nyuma y’iminota ibiri (2) igice cya kabiri gitangiye, Nunez yongeye kunyeganyeza incundura z’umunyezamu David De Gea.

Benshi bahise batangira kwibaza icyo Umutoza Eric Ten Hag agiye gukora kugira ngo agarure ikipe ye mu mukino gusa biramwangira, kuko Manchester United yagaragazaga ibimenyetso by’uko ubwugarizi bwayo butameze neza.

Ku rundi ruhande ariko ni ko Jurgen Kloop n’abasore be bakomezaga gucana umuriro utazima kuri Manchester United ndetse biza no kubahira dore ko ku munota wa 50, Cody Gakpo wari watsinze igitego cya mbere yongeye gutsinda igitego cya 3, kikaba icya 2 kuri we muri uyu mukino.

Liverpool ntiyanyuzwe kuko ahagana ku munota wa 76 Nunez yatsinze igitego cya 4, ari na cyo cya 2 kuri we muri uyu mukino.

Ishyano ryaguye ubwo Mohamed Salah yatsindaga igitego cya 5 n’icya 6, ndetse bimugira umukinnyi umaze gutsindira Liverpool ibitego byinshi bigera ku 129 mu mikino 203 ya shampiyona y’Abongereza kuva yayigeramo aturutse muri As Roma muri 2017-2018.

Umunya-Brazil, Robert Firmino uberuka gusezera mu ikipe ya Liverpool, yinjiye mu kibuga asimbuye ndetse aba ari na we utsinda igitego cy’agashyinguracumu ari na cyo cya 7 ku busa bwa Manchester United.

Manchester United yongera gusubira mu mateka mabi yaherukaga mu mwaka w’i 1931 ubwo iyo kipe yatsindwaga na Wolves ibitego 7-0.

Liverpool imaze iminsi idahagaze neza yanyagiye Man United

Basohotse mu kibuga babuze uko bifata

Annet KAMUKAMA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru