Friday, October 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida w’igihangange ku Isi yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi

radiotv10by radiotv10
17/03/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Perezida w’igihangange ku Isi yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwashyizeho impapuro zo guta muri yombi, Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, kubera ibyaha by’intambara akurikiranyweho.

Uru rukiko rwa ICC rufite icyicaro i La Haye, rwashyize hanze impapuro zita muri yombi Putin kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Werurwe 2023.

Impapuro zo gufata Putin, zivuga ko akekwaho ibyaha birimo gukura abana mu buryo butemewe muri Ukraine mu bice bigenzurwa n’u Burusiya.

Ikirego cyo gufata Putin, kigira kiti “Hari ibihamya ko yagize uruhare agomba kubazwa ku giti cye akekwaho kugira uruhare nka gatozi.”

Uru rukiko rwa ICC kandi rwashyize hanze impapuro zo guta muri yombi umuyobozi wa komisiyo ishinzwe uburenganzira bw’abana mu Biro bya Perezida w’u Burusiya, Maria Alekseyevna Lvova-Belova na we ukekwaho ibyaha nk’ibikekwa kuri Putin.

Ubusanzwe iyo uru rukiko rushyizeho impapuro zo guta muri yombi Umukuru w’Igihugu nk’uku, aba ashobora gufatwa mu gihe avuye ku butegetsi, ubutegetsi bw’Igihugu cye bukamutanga.

Nanone iyo agiye hanze mu kindi Gihugu, kiba gishobora gukorana na Polisi Mpuzamahanga (Interpol) ikamuta muri yombi kugira ngo ashyikirizwe uru rukiko rwa ICC.

 

Gufata Putin birashoboka?

Umunyamategeko Dr. Evode Kayitana wigisha amategeko mpuzamahanga muri kaminuza y’u Rwanda, muri Werurwe umwaka ushize 2022, mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, yari yavuze ko Putin ashobora kuzashyirirwaho impapuro zo kumuta muri yombi.

Uyu munyamategeko wagarukaga ku ntambara u Burusiya bwashoje muri Ukraine, yagaragaraza ko muri iyi ntambara hari hamaze gukorwa ibyaha birimo kuvogera ikindi Gihugu [ibizwi nka Agression].

Dr. Evode Kayitana yavugaga kandi ko hamaze gukorwa icyaha cy’intambara [War crime] kigizwe n’ibikorwa byo kurasa inzu, kwica abaturage muri Ukraine byakozwe n’Igisirikare cy’u Burusiya muri Ukraine.

Yari yanavuze kandi ko biriya bikorwa bishobora kuzavamo n’ibyaha byibasira inyokomuntu “ariko kugeza ubu ibyaha by’intambara byo byarakozwe byararangiye.”

Dr. Evode Kayitana yavugaga ko nubwo bigoye ariko bishoboka ko Putin n’abo bafatanyije mu buyobozi bwe bashobora kuzisanga i La Haye muri ICC.

Icyo gihe yagize ati “Gushoboka birashoboka ntakintu kidashoboka ku Isi, gusa bisaba ko Putin ava ku butegetsi, yamara kubuvaho akurikiranwe kandi abazamusimbura bashobora kumutanga cyangwa agashiduka yagiye gutembera.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − seven =

Previous Post

Nta cyumweru kirashira akoze ubukwe Umuraperi nyarwanda yahise akora igitaramo

Next Post

Umudepite muri Congo yagaragaje ingingo itunguranye bifuza ko Igihugu cyabo gishyira mu bikorwa

Related Posts

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

by radiotv10
17/10/2025
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera umubare w’abasirikare boherezwa mu bice binyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufasha FARDC guhangana...

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

by radiotv10
17/10/2025
0

Amatsinda abiri y’umutwe wa Wazalendo usanzwe ukorana n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yakozanyijeho mu mirwano ikarishye yabereye...

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

by radiotv10
17/10/2025
0

Israel yemeje ko ari yo yagabye igitero kivuganye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’itsinda ry’Abahouthi bo muri Yemen, Major General Mohammed Abdulkarim...

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

by radiotv10
16/10/2025
0

Amabandi yitwaje intwaro yagabye igitero cy’ubujura kuri Banki iri mu gace kamwe i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,...

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

by radiotv10
16/10/2025
0

Nyuma y’ibiganiro byayobowe na Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byabereye i Nairobi mu minsi ibiri,...

IZIHERUKA

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye
MU RWANDA

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

by radiotv10
17/10/2025
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

17/10/2025
Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

17/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

17/10/2025
Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

17/10/2025
Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umudepite muri Congo yagaragaje ingingo itunguranye bifuza ko Igihugu cyabo gishyira mu bikorwa

Umudepite muri Congo yagaragaje ingingo itunguranye bifuza ko Igihugu cyabo gishyira mu bikorwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.