Monday, October 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umunsi utazibagirana muri ruhago: Barça yakoze ibitangaza, ManUnited yongera kwandika amateka

radiotv10by radiotv10
20/03/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umunsi utazibagirana muri ruhago: Barça yakoze ibitangaza, ManUnited yongera kwandika amateka
Share on FacebookShare on Twitter

Ruhago yo ku Mugabane w’u Burayi ikunzwe na benshi, kuri iki Cyumweru byari ibicika. FC Barcelona isa nk’iyamaze kwizera igikombe cya Shampiyora muri Espagne, yatsinze Real Madrid mu buryo bwatunguye benshi, ku rundi ruhande Manchester United yo yageze muri 1/2 cya FA Cup.

Ni imwe mu mikino yabaye kuri iki Cyumweru tariki 19 Werurwe 2023, wari umwe mu minsi ikomeye muri ruhago y’Isi, kubera imikino yari iteganyijwe irimo uw’ishiraniro wahuje FC Barcelona na Real Madrid muri shampiyono yo muri Espagne.

Muri uyu mukino wabereye kuri sitade ya Spotify Camp Nou, Real Madrid yafunguye amazamu ku munota wa cyenda gusa, ubwo Vinicius Junior yateraga ishoti imbere y’izamu ariko myugariro wa FC Barcelona, Ronald Araujo yitsinda igitego.

Iminota 45’ y’igice cya mbere yarangiye Barça yishyuye igitego kimwe cyatsinzwe na Sergi Roberto, bajya kuruhuka banganya 1-1.

Indi minota 45’ y’igice cya kabiri yarangiye amakipe akinganya, ariko Barça iza kwerekana ko ishaka igikombe bubi na bwiza kuko mu minota y’inyongezo ari bwo yabonye igitego cy’itandukaniro cyatsinzwe na Franck Kessie, cyatumye sitade yose inyeganyega, ibintu bigahinduka.

Ibi byatumye Barça ikomeza kwanikira mucyeba wayo Real Madrid izamura ikinyuranyo cy’amanota ari hagati y’aya makipe, agera kuri 12.

Manchester United na yo yaraje neza abakunzi bayo

Ku rundi ruhande, ikipe ya Manchester United yatsinze Fulham biyiha amahirwe yo kwerekeza muri 1/2 cy’Irushanwa rwa FA Cup mu Gihugu cy’u Bwongereza.

Ni umukino utoroheye Ikipe ya Manchester United yari mu rugo dore Aleksandar Mitrovic yatsindiye igitego ikipe ya Fulham ku munota wa 50’, nyuma y’iminota 5 gusa amakipe yombi agarutse mu kibuga, ku buryo bwiza bwari buremwe na Issa Diop.

Eric Ten Hag, urimo kubaka ikipe ya Manchester United, yagaruye abakinnyi be mu mukino ubwo ku munota wa 75’, Bruno Fernandez ukomoka muri Portugal yaje kwishyura iki gitego binyuze kuri penaliti nyuma yuko abakinnyi barimo Aleksandar Mitrovic, Willian n’umutoza Marcos Sliva baje guhabwa amakarita atukura ndetse bose bagasohoka mu kibuga kubera imvururu zaranze uyu mukino.

Ibi byafashije Manchester United ndetse nta kosa bagomba gukora bityo nyuma y’iminota ibiri gusa, umukinnyi w’intizanyo Marcel Sabitzer waturutse muri Bayern Munich mu Budage yatsinze igitego cya kabiri ku mupira mwiza yari ahawe na Luke Shaw ukina inyuma.

Bruno Fernandez wari watsindiye Manchester United igitego cya mbere, yongeye kunyeganyeza incundura ku kazi gakomeye kari gakozwe na Fred ukina hagati mu kibuga, ndetse n’umukino uza kurangira Manchester United itsinze 3-1 cya Fulham.

Uko amakipe azahura mu Cyikiro gikurikira, Brighton vs Manchester United, Manchester City vs Sheffield United.

Imikino izabera kuri Wembley Stadium, sitade yakira abantu benshi mu Gihugu cy’u Bwongereza kugeza magingo aya.

Iyi mikino ya 1/2, kandi izakinwa ku wa 22 na 23 Mata 2023. Manchester United ubwo iheruka kuri Wembley Stadium yahatwariye igikombe cya Carabao Cup itsinze New Castle United bikuraho imyaka 7 yari imaze itazi uko igikombe gisa.

Muri sitade byari ibicika

Annet KAMUKAMA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + twenty =

Previous Post

Putin nyuma yo gushyirirwaho impapuro zo kumufata yakoze igikorwa gitunguranye kigaragaza ko atabifiye ubwoba

Next Post

Umuyobozi ukomeye muri Afurika yagaragaje isomo rikwiye kwigirwa ku Rwanda n’u Burundi

Related Posts

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

by radiotv10
17/10/2025
0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Bizimana Djihad, yagaragaje ko na bo batishimiye umusaruro babonye mu mikino baherutse gukina, ariko ko basezeranya...

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

by radiotv10
17/10/2025
0

Rutahizamu Fall Ngagne wa Rayon Sports wayifashije mu mwaka w'imikino ushize agashimisha abafana bayo, wari umaze amezi 10 mu mvune,...

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
16/10/2025
0

Ikipe ya Police FC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa iminsi itatu, yatandukanye na Muhadjiri Hakizimana wari...

Amahirwe y’Amavubi yo kujya mu cy’Isi birangiye abuze burundu

Nyuma yuko Amavubi yongeye gutenguha Abanyarwanda harakurikiraho iki?

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yatangaje ko nyuma yuko Ikipe y’Igihugu itsinzwe imikino ibiri yikurikiranya, hagiye gushakwa uburyo hategurwa...

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

by radiotv10
14/10/2025
0

Manishimwe Djabel wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports na APR FC yanabereye kapiteni, wari umaze igihe yaragiye...

IZIHERUKA

Hamenyekanye inzira zakoreshejwe n’Umunya-Somalia wari waratorotse ubutabera akagera mu Rwanda akanahafatirwa
MU RWANDA

Hamenyekanye inzira zakoreshejwe n’Umunya-Somalia wari waratorotse ubutabera akagera mu Rwanda akanahafatirwa

by radiotv10
20/10/2025
0

Moïse Katumbi utavuga rumwe na Tshisekedi yavuze icyo abona cyazanira amahoro Congo

Moïse Katumbi utavuga rumwe na Tshisekedi yavuze icyo abona cyazanira amahoro Congo

20/10/2025
Things to leave behind with the end of the week

Things to leave behind with the end of the week

20/10/2025
Umuhanzikazi Nyarwanda uba hanze yashyize hanze indirimbo yuzuye amashimwe

Umuhanzikazi Nyarwanda uba hanze yashyize hanze indirimbo yuzuye amashimwe

20/10/2025
Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

20/10/2025
Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

19/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuyobozi ukomeye muri Afurika yagaragaje isomo rikwiye kwigirwa ku Rwanda n’u Burundi

Umuyobozi ukomeye muri Afurika yagaragaje isomo rikwiye kwigirwa ku Rwanda n’u Burundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hamenyekanye inzira zakoreshejwe n’Umunya-Somalia wari waratorotse ubutabera akagera mu Rwanda akanahafatirwa

Moïse Katumbi utavuga rumwe na Tshisekedi yavuze icyo abona cyazanira amahoro Congo

Things to leave behind with the end of the week

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.