• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Meddy yakoze ibyatunguye benshi babyakirije impundu

radiotv10by radiotv10
24/03/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Meddy yakoze ibyatunguye benshi babyakirije impundu
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy, bwa mbere yagaragaje amafoto y’umwana we w’imfura, wujuje umwaka avutse, aboneraho gushimira umugore we wamuremeye ibihe by’umunezero.

Aya mafoto yashyizwe hanze na Meddy kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Werurwe, yafashwe ubwo bizihizaga isabukuru y’iyi mfura ya ye n’umugore we Mimi Mehfira.

Muri aya Mafoto, harimo iyo yashyizeho y’uyu mwana w’imfura ya Meddy ari wenyine, amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko y’umwaka umwe.

Ubutumwa buherekeje iyi foto y’umwana, Meddy yagize ati “Igikomangoma cyanjye Myla.” Arangije ashyiraho uturangabyiyumviro two kumwifuriza isabukuru nziza. Akomeza agira ati “Umwana wanjye yujuje umwaka umwe.”

Abatanze ibitekerezo kuri iyi foto barimo abasanzwe bafite amazina azwi mu myidagaduro yo mu Rwanda, bifurije isabukuru nziza iyi mfura ya Meddy.

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Uncle Austin yagize ati “Isabukuru y’umwaka umwe ku gikomangoma.” Umuhanzi w’umuraperi K8 Kavuyo na we yungamo asubiza ati “Isabukuru nziza Gikomangoma.”

Hari kandi amafoto ya Meddy ari kumwe n’umugore we Mimi Mehfira bateruye imfura yabo, aho uyu muhanzi yaboneyeho gushimira umugore we ku bwo kumubyarira imfura.

Ubutumwa buherekeje aya mafoto ya Meddy n’umugore we n’umwana wabo, bagaragaza ibyishimo by’igisagirane, Meddy yashyizeho ubutumwa agira ati “Imana yampaye umugore wandemeye ibyishimo.”

Ifoto y’imfura ya Meddy
Yashimiye umugore we ku bwo kumuremera ibyishimo

Taikun NDAHIRO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + 10 =

Previous Post

Amakuru mashya ashimishije ku muhanzikazi uri kuzamukana imbaduko mu Rwanda

Next Post

Ubutumwa butunguranye Muhoozi yageneye abagiye guhunga Uganda kubera ibigiye kujya bikorerwa abatinganyi

Related Posts

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Next Post
Ubutumwa butunguranye Muhoozi yageneye abagiye guhunga Uganda kubera ibigiye kujya bikorerwa abatinganyi

Ubutumwa butunguranye Muhoozi yageneye abagiye guhunga Uganda kubera ibigiye kujya bikorerwa abatinganyi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.