Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ruhango: Umugabo arakekwa gukorera amahano umugore we agahita yishyikiriza RIB

radiotv10by radiotv10
25/03/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
1
Ruhango: Umugabo arakekwa gukorera amahano umugore we agahita yishyikiriza RIB
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, arakekwaho kwica umugore we wari utwite inda y’amezi atanu (5) agahita yishyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo rubimuryoze.

Ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo ku ya 23 Werurwe 2023, mu Mudugudu wa Ngurukizi mu Kagari ka Nyamagana muri uyu Murenge wa Ruhango, aho uyu mugabo ukekwaho kubukora yabanaga n’umugore we bahacumbitse.

Uwisoni Yvonne uyobora Umudugudu wa Ngurukizi, yabwiye RADIOTV10 ko na we iyi nkuru yayimenye mu ijoro ryabereyemo ubu bwicanyi, ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahamagaraga uyu muyobozi rukabimumenyesha.

Yagize ati “Kuri RIB bampamagaye bambaza niba nzi umuntu bita Habyara nyiri iki gipangu [gikodeshamo uyu mugabo], mbabwira ko muzi, barambwira bati ‘ihute urebe umugabo yishe umugore, urebe niba amakuru ari ukuri’.”

Uyu muyobozi avuga ko yihutiye kuhagera azana na nyiri iki gipangu, bahagera bahasanga ku nzu ibamo uyu mugabo n’umugore we akekwaho kwivugana, hakinze.

Avuga ko umusore na we ukodesha muri iki gipangu yababwiye ko uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we yamusigiye imfunguzo amubwira ngo “umugore we naza aze kuzimuha.”

Uyu muyobozi avuga ko yahise asaba uyu muhungu gukingura iyi nzu, ati “yahise akingura twinjira mu nzu tubona icyumba kiriho urugi turarusunika dusanga aroroshe.”

Yahise amenyesha RIB yari yamuhamagaye ko koko uyu mugabo yishe umugore we.

Bamwe mu baturage babonye umurambo wa nyakwigendera, babwiye RADIOTV10 ko nta gikomere bamubonanye, bagakeka ko yamwivuganye amunize.

Icyakora nanone hari abakeka ko uyu mugabo ashobora kuba yarishe umugore we hakiri kare agakomeza kubihisha kuko yari yiriwe atuma abana babo bavuga ko kuva mu gitondo batigeze baca iryera mama wabo.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwo muri aka gace ndetse n’abaturanyi b’uyu muryango, bavuga ko nyakwigendera n’umugabo we bari basanzwe babana mu makimbirane.

Umwe mu baturanyi avuga ko uyu muryango wari umaze amezi atatu uje muri uyu Mudugudu bavuye mu wundi bihana imbibi, ariko ko habanje kuza umugore wanahaje ahunda umugabo we, ariko akaza kuhamusanga.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Kayumba Leodomir says:
    3 years ago

    Iyinkuru iteye agahinda, arikose burimunsi ko bene iyi nkuru isoza havugwa ngo byari bisanzwe bizwi ko babanye nabi kuki birindirako umwe yica undi? batitandukanyije ubuyobozi bwo ntacyo bwakora bitarindiriye urupfu?

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 3 =

Previous Post

Hamenyekanye aho Rusesabagina yahise yerecyeza akiva muri Gereza

Next Post

Ikirego cyasabaga ko ikipe ikunzwe mu Rwanda ifatirwa icyemezo gikomeye cyatewe utwatsi

Related Posts

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri, abaturage bo mu Karere ka Rutsiro na Rubavu batabaje kubera ikibazo cy’umugezi wa Bihongora ugabanya...

IZIHERUKA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules
MU RWANDA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikirego cyasabaga ko ikipe ikunzwe mu Rwanda ifatirwa icyemezo gikomeye cyatewe utwatsi

Ikirego cyasabaga ko ikipe ikunzwe mu Rwanda ifatirwa icyemezo gikomeye cyatewe utwatsi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.