Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

RUBAVU: Hari abarembejwe n’abiyise abuzukuru ba shitani

radiotv10by radiotv10
22/07/2021
in MU RWANDA
0
RUBAVU: Hari abarembejwe n’abiyise abuzukuru ba shitani
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Rubavu baravuga ko babangamiwe bikomeye n’istinda ry’insore sore ziyise abuzukuru ba shitani kuko ngo muri iyi minsi bakajije umurego mukwiba no kwambura abaturage kumanywa y’ihangu.

Aba baturage  baganira n’umunyamakuru wa RADIOTV1O batuye mu isantere ya kabiza mu kagari ka Rubona bari bafatiye mu cyuho umwe mu basore bagize itsinda ry’abajura biyise abuzukuru ba shitani baravuga ko yibye inkoko esheshatu ariko bamusanganye amatotoro y’inkoko yonyine mu gikapu yazitwayemo.

Umwe muri aba baturage yagize ati”Uyu muntu yaje saa saba na mirongo ine z’ijoro araza arapfumura, atwara inkoko esheshatu. Izo nkoko turashakisha turaheba”

Si rimwe si kabiri iki kibazo cy’abuzukuru ba shitani cyumvikana muri aka karere ka Rubavu. Gusa kuri iyi nshuro abatuye umujyi wa Rubavu bavuga ko muri iyi minsi y’icyorezo cya COVID-19 iki kibazo cyageze ku yindi ntera kuko ngo ibikorwa by’urugomo n’ubujura n’ubwambuzi bukorwa n’uru rubyiruko byiyongereye kuko ngo bigeze no ku rwego rwo gupfumura amazu bagasanga abantu mu nzu.

Hakizimana Jean Paul n’abaturanyi be bavuga ko  abazukuru ba shitani baherutse kubasanga mu nzu abandi babategera mu nzira barabambura.

“Ejo bundi baherutse kuza bica idirishya hariya inyuma, ibintu byose babimaramo, hari na mugenzi wanjye bibye, babirukanseho bari bahitanye urujyi rw’iwanjye”

Aba baturage bavuga ko bishyura amafaranga y’umutekano ariko ngo nta munyerondo n’umwe bari babona mu mudugudu wabo, bakaba ariho bashingira bavuga ko iki kibazo gituruka k’uburangare bw’inzego z’ibanze.

Mu buryo bw’ibanga rikomeye twashatse kumenya uruhare rw’ubuyobozi mukuba iki kibazo cy’abuzukuru bashitani kidacika bityo twegera abakora irondo ry’umwuga nabo ikibazo bacyegeka ku nzego zibanze kuko ngo nk’ubu bamaze amezi atatu badahembwa bituma batakwitabira akazi batabonye icyo bashyira mu nda.

Umwe muri abo yagize ati “Ni amezi atatu ashize tudahembwa, utariye ntabwo wabasha gukora ni ukubura uko umuntu agira”

Ishimwe Pacifice umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri aka karere avuga ko Abuzukuru ba shitani batananiye akarere gusa ngo imikwabu yo kubahiga muri ibi bihe bya COVID-19 itakozwe uko bikwiye.

“Barafatwa ariko na none icyo dukora ni ukubajyana mu bigo ngororamuco,muri iki gihe rero cya covid ntabwo birigukoreshwa cyane ni ukubagororera muri kominote (Communaute) barimo”

Bimwe mubikorwa aba buzukuru ba shitani bakora harimo ubwambuzi ,gucukura amazu no gutega abantu bakabakubita.ikibazo cyabo bivugwa ko  kimaze gufata indi ntera abatuye akarere ka Rubavu bavuga ko ubwiyongere bwacyo bwatewe nuko umubare w’urubyiruko rwajyaga gushakishiriza amaronko muri Kongo Kinshasa wagabanutse kubera ibi bihe bya GUMA MU RUGO.

Inkuru ya Dabton Gasigwa/RadioTV10 Rwanda

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 1 =

Previous Post

Habimana Jean Eric umenyerewe mu mukino wo gusiganwa ku magare yinjiye mu muziki asohora indirimbo

Next Post

UBUHAMYA: “Baransambanyije birampungabanya kugeza ubwo ngerageje kwiyahura”

Related Posts

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

Hari gushakishwa abasore babiri muri batatu biraye mu ishuri ryo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bahengereye abanyeshuri...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

by radiotv10
22/12/2025
0

In today’s Rwanda, a new generation is quietly redefining success. Young people are dreaming bigger than ever, building careers in...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

IZIHERUKA

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri
MU RWANDA

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
Hashyizwe hanze umubare w’abasirikare b’u Burundi bapfiriye muri Congo mu mezi abiri gusa

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
UBUHAMYA: “Baransambanyije birampungabanya kugeza ubwo ngerageje kwiyahura”

UBUHAMYA: “Baransambanyije birampungabanya kugeza ubwo ngerageje kwiyahura”

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.