Wednesday, October 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umunyadushya DavisD. akomeje urugendo rwo gutaramira EAC yose yigarurire abakunzi mu karere

radiotv10by radiotv10
27/03/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umunyadushya DavisD. akomeje urugendo rwo gutaramira EAC yose yigarurire abakunzi mu karere
Share on FacebookShare on Twitter

Davis D. uri gukorana ingufu nyinshi, akomeje ibikorwa byo kwagura abakunzi be mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aho ubu agiye gutaramira mu bindi Bihugu bibiri byo muri aka karere.

Davis D uri mu bahanzi nyarwanda bagezweho muri iyi minsi, aherutse gutaramira Abarundi, bamugaragarije urukundo rudasanzwe dore ko ubwo yaririmbaga yagararijwe ubwuzu ndetse Abarundi bafatanyaga kuririmba indirimbo ze.

Nyuma yo gutaramira Abarundi mu gitaramo cyabaye ku Bunani, Davis D. yabwiye RADIOTV10 ko ubu akomeje ibikorwa byo gutaramira abatuye muri Afurika y’Iburasirazuba.

Uretse gutaramira mu Burundi, Davis D yanakoreye igitaramo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no muri Uganda, ubu akaba asigaye Ibihugu bicye muri Afurika y’Iburasirazuba.

Yavuze ko agiye gukurikizaho gukora ibitaramo muri Tanzania ndetse no muri Kenya, hose agamije gukomeza kwagura izina rye no kwigarurira igikundiro mu batuye aka karere.

Yagize ati “Ngomba gutaramira abo muri EAC (Afurika y’Iburasirazuba) yose, Kenya na Tanzania ni bo batahiwe ariko ku ikubitiro ndabanza muri Kenya.”

Iki gitaramo azakorera muri Kenya, kizaba muri Gicurasi uyu mwaka.

Davis D usanzwe azwiho udushya mu buhanzi bwe, agiye gutaramira muri Kenya nyuma y’igihe gito ashyize hanze indirimbo yise Bad Boy, iri no mu ndirimbo zigezweho muri iyi minsi mu Rwanda.

Kate Gustave NKURUNZIZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × four =

Previous Post

Antonio Conte wagaragaje umujinya w’umuranzuzi nyuma yo gutsindwa aravugwaho amakuru atunguranye

Next Post

Abandi 19 bafunguwe hamwe na Rusesabagina hamenyekanye aho bahise bajya

Related Posts

Uwabikoze n’uburozi yabumpa- T.Bosebabireba yaturitse ararira avuga ku ifoto yateje sakwesakwe

Nyuma yuko umuhanzi ‘Theo Bosebabireba’ atakambiye abantu ku kibazo kimuremereye hari icyatangiye gukorwa

by radiotv10
15/10/2025
0

Umuririmbyi Uwiringiyimana Théogène wamamaye nka ‘Theo Bosebabireba’ uherutse kugaragaza agahinda ko kuremererwa n’uburwayi bw’umugore we urembye kandi ubushobozi bwaramushiranye, yatangaje...

Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

by radiotv10
13/10/2025
0

Abahanzikazi Vestine na Dorcas basanzwe ari abavandimwe baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Nyagasani, buriye rutemikirere berecyeje muri Canada mu...

Abahanzikazi Vestine na Dorcas bwa mbere bavuze uko ubuzima bumeze nyuma yuko umwe arushinze

Abahanzikazi Vestine na Dorcas bwa mbere bavuze uko ubuzima bumeze nyuma yuko umwe arushinze

by radiotv10
13/10/2025
0

Abahanzi b’abavandimwe Dorcas na Vestine bazwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bavuze ko nyuma yuko umwe muri bo...

‘Bishop Gafaranga’ nyuma yo gufungurwa hari ubutumwa buvugwa afitiye abantu

‘Bishop Gafaranga’ nyuma yo gufungurwa hari ubutumwa buvugwa afitiye abantu

by radiotv10
11/10/2025
0

Umunyamakuru Julius William Niyitegeka uzwi nka Julius Chita, usanzwe ari inshuti ya Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga, wafunguywe nyuma...

The pressure to go out every Friday: Is staying home, okay?

The pressure to go out every Friday: Is staying home, okay?

by radiotv10
10/10/2025
0

In today’s social media age, Fridays have almost become a performance. As soon as the weekend hits, timelines fill with...

IZIHERUKA

Perezida wa Kenya yatangaje icyunamo mu Gihugu nyuma y’urupfu rwa Odinga
AMAHANGA

Perezida wa Kenya yatangaje icyunamo mu Gihugu nyuma y’urupfu rwa Odinga

by radiotv10
15/10/2025
1

Umunyarwanda yatorewe kuyobora Ihuriro ry’Abashingamategeko bashinzwe kurwanya ruswa muri Afurika y’Iburasirazuba

Umunyarwanda yatorewe kuyobora Ihuriro ry’Abashingamategeko bashinzwe kurwanya ruswa muri Afurika y’Iburasirazuba

15/10/2025
Abafatanywe umufuka w’urumogi mu Mujyi wa Kigali batanze amakuru bakimara gufatwa

Abafatanywe umufuka w’urumogi mu Mujyi wa Kigali batanze amakuru bakimara gufatwa

15/10/2025
Uwabikoze n’uburozi yabumpa- T.Bosebabireba yaturitse ararira avuga ku ifoto yateje sakwesakwe

Nyuma yuko umuhanzi ‘Theo Bosebabireba’ atakambiye abantu ku kibazo kimuremereye hari icyatangiye gukorwa

15/10/2025
Abaregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko babusanyije imvugo imbere y’Urukiko

Abaregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko babusanyije imvugo imbere y’Urukiko

15/10/2025
Imodoka zo mu kirere zamuritswe mu Rwanda zigiye gutangira gutwara abagenzi mu mujyi ukomeye ku Isi

Imodoka zo mu kirere zamuritswe mu Rwanda zigiye gutangira gutwara abagenzi mu mujyi ukomeye ku Isi

15/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uregwa mu rubanza rwa Rusesabagina yagize ikibazo cy’umutima bitunguranye bituma urubanza rusubikwa

Abandi 19 bafunguwe hamwe na Rusesabagina hamenyekanye aho bahise bajya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida wa Kenya yatangaje icyunamo mu Gihugu nyuma y’urupfu rwa Odinga

Umunyarwanda yatorewe kuyobora Ihuriro ry’Abashingamategeko bashinzwe kurwanya ruswa muri Afurika y’Iburasirazuba

Abafatanywe umufuka w’urumogi mu Mujyi wa Kigali batanze amakuru bakimara gufatwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.