Umunyadushya DavisD. akomeje urugendo rwo gutaramira EAC yose yigarurire abakunzi mu karere

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Davis D. uri gukorana ingufu nyinshi, akomeje ibikorwa byo kwagura abakunzi be mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aho ubu agiye gutaramira mu bindi Bihugu bibiri byo muri aka karere.

Davis D uri mu bahanzi nyarwanda bagezweho muri iyi minsi, aherutse gutaramira Abarundi, bamugaragarije urukundo rudasanzwe dore ko ubwo yaririmbaga yagararijwe ubwuzu ndetse Abarundi bafatanyaga kuririmba indirimbo ze.

Izindi Nkuru

Nyuma yo gutaramira Abarundi mu gitaramo cyabaye ku Bunani, Davis D. yabwiye RADIOTV10 ko ubu akomeje ibikorwa byo gutaramira abatuye muri Afurika y’Iburasirazuba.

Uretse gutaramira mu Burundi, Davis D yanakoreye igitaramo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no muri Uganda, ubu akaba asigaye Ibihugu bicye muri Afurika y’Iburasirazuba.

Yavuze ko agiye gukurikizaho gukora ibitaramo muri Tanzania ndetse no muri Kenya, hose agamije gukomeza kwagura izina rye no kwigarurira igikundiro mu batuye aka karere.

Yagize ati “Ngomba gutaramira abo muri EAC (Afurika y’Iburasirazuba) yose, Kenya na Tanzania ni bo batahiwe ariko ku ikubitiro ndabanza muri Kenya.”

Iki gitaramo azakorera muri Kenya, kizaba muri Gicurasi uyu mwaka.

Davis D usanzwe azwiho udushya mu buhanzi bwe, agiye gutaramira muri Kenya nyuma y’igihe gito ashyize hanze indirimbo yise Bad Boy, iri no mu ndirimbo zigezweho muri iyi minsi mu Rwanda.

Kate Gustave NKURUNZIZA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru