Umunye-Congo, Mugheni Kakule Fabrice, wakiniraga AFC Leopards yo mu cyiciro cya mbere muri Kenya yasinyiye AS Kigali y’imyaka ibiri.
Muri Kamena 2020, nibwo Mugheni wari usoje amasezerano, yatangaje ko yatandukanye na Rayon Sports nyuma yo gusanga badahuza muri gahunda zayo.
Uyu mukinnyi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yerekeje muri Kenya mu mpera za Kanama, agiye kuganira na AFC Leopards.
Mugheni Fabrice ntiyahise asinyira AFC Leopards kuko ubuyobozi bwayoboraga Rayon Sports bwatinze kumuha urupapuro rumurekura nubwo byakemutse muri Nzeri.
Tariki ya 27 Ukwakira 2020, AFC Leopards yatangaje ko yasinyishije imyaka ibiri uyu mukinnyi wakiniraga Rayon Sports.
Mugheni Kakule Fabrice (Iburyo) ari kumwe na perezida wa AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice (Ibumoso)
Mugheni Fabrice wigeze gukina nka Mutuyimana Moussa ubwo yari yahawe ibyangombwa byo gukina nk’Umunyarwanda, yakiniye amakipe arimo Police FC, Kiyovu Sports na Rayon Sports yanyuzemo inshuro ebyiri.
Mugheni ukina hagati mu kibuga, yakinnye mu Rwanda muri Rayon Sports, Kiyovu SC na Police FC.
Mugheni Kakule Fabrice aheruka mu Rwanda akina muri Rayon Sports
Inkuru ya Jean Paul Mugabe/RadioTV10 Rwanda