Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mozambique: Mu mirwano ingabo z’u Rwanda zishe inyeshyamba hafi ya Palma

radiotv10by radiotv10
23/07/2021
in MU RWANDA
0
Mozambique: Mu mirwano ingabo z’u Rwanda zishe inyeshyamba hafi ya Palma
Share on FacebookShare on Twitter

Abashinzwe umutekano muri Mozambique bavuga ko ingabo z’u Rwanda zoherejwe gufasha kurwanya abarwanyi bazahaje intara ya Cabo Delgado zishe abarwanyi babuza amahwemo abaturage b’iki gihugu.

Abasirikare n’abapolisi 1,000 b’u Rwanda boherejwe muri iyo ntara iri mu majyaruguru ya Mozambique aho abantu bagera ku 800,000 bavuye mu byabo abagera ku 3,000 bakicwa kuva mu 2017, benshi muri bo baciwe imitwe n’izo nyeshyamba.

Ingabo z’u Rwanda zageze muri iki gihugu tariki ya 9 y’uku kwezi kwa karindwi bisabwe na Mozambique, hanashingiwe “ku masezerano menshi” ibihugu byombi bifitanye, nk’uko leta y’u Rwanda yabitangaje.

Amakuru avuga ko abasirikare b’u Rwanda ubwo barimo bagenzura ishyamba riri hafi y’umujyi wa Palma muri iki cyumweru, basakiranye n’abo barwanyi bakarwana. Abashinzwe umutekano bavuga ko ingabo z’u Rwanda zabakurikiranye, zikica abagera kuri 30.

Mozambique itegereje ko umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Africa yo mu majyepfo, SADC, na wo uyoherereza ingabo zo kuyifasha guhashya izi nyeshyamba zimaze imyaka ine zimonogoza.

Abasirikare ba Portugal bo bahamaze igihe batoza ingabo za Mozambique, ariko biboneka ko zananiwe kwirangiriza ubwazo ikibazo cy’izi nyeshyamba zitwa al-Shabab.

Mbere, Mozambique yabanje kutemera kuba yafashwa n’ingabo z’amahanga, ihitamo gukoresha abacanshuro bigenga.

Ariko aba barwanyi bateye umujyi wa Palma n’umwigimbakirwa wayo wa Afungi – ahakorera umushinga Liquefied Natural Gas (LNG) wa miliyari $20 wa kompanyi Total yo mu Bufaransa abawukoreraga barahunga, bituma Mozambique ihindura umuvuno.

Mu ngabo 1,000 z’u Rwanda zoherejwe, izigera kuri 300 zoherejwe gucunga umutekano mu gace ka Afungi, nk’uko byatangajwe n’uruhande rw’u Rwanda ubwo izi ngabo zagendaga.

Inkuru ya BBC Gahuza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 − four =

Previous Post

Mugheni Kakule Fabrice, wakiniraga AFC Leopards yasinyiye AS Kigali

Next Post

APR FC mu makipe 10 yamaze kwemeza ko azitabira imikino ya CECAFA Kagame Cup 2021

Related Posts

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko yanenze umwanzuro w’iy’Ubumwe bw’u Burayi wo gusaba u Rwanda kurekura vuba na bwangu Ingabire Victoire Umuhoza, ivuga...

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagarutse imbere y’Urukiko, kuburana mu mizi,...

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

by radiotv10
15/09/2025
0

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu ituyemo umuryango wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, nyuma yuko umukozi wo muri...

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

by radiotv10
15/09/2025
0

Abo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imodoka zitwara abagenzi ziparika ku bwinshi mu...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
15/09/2025
0

IZIHERUKA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma
MU RWANDA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
APR FC mu makipe 10 yamaze kwemeza ko azitabira imikino ya CECAFA Kagame Cup 2021

APR FC mu makipe 10 yamaze kwemeza ko azitabira imikino ya CECAFA Kagame Cup 2021

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.