• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Muri Congo habaye ibyago byatewe n’impamvu y’amayobera byasize urujijo ku buzima bw’abantu

radiotv10by radiotv10
04/04/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Muri Congo habaye ibyago byatewe n’impamvu y’amayobera byasize urujijo ku buzima bw’abantu
Share on FacebookShare on Twitter

Ubwato bwari butwaye abantu 150 mu Kiyaga cya Kivu, bwakoreye impanuka hafi y’Ikirwa cy’Idjwi ku mpamvu itaramenyekana, hahita hitaba Imana abantu batandatu babashije kuboneka, mu gihe abandi babarirwa muri mirongo baburiwe irengero.

Ubu bwato bwabaye mu ijoro rishyira ejo hashize ku wa Mbere tariki 03 Mata 2023, ubwo bwari buvuye muri Gurupoma ya Mugote muri Kivu y’Epfo bwerecyeza i Goma muri Kivu ya Ruguru.

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeje ko iyi mpanuka yahitanye ubuzima bw’abantu batandatu (6) ari na bo bamaze kuboneka, mu gihe abandi bagishakishwa, naho ababarirwa muri 80 bakaba barokotse.

Amakuru avuga ko ubu bwato bwakoze impanuka bumaze kugenda ibilometero 20, bwari butwaye abiganjemo abacuruzi ndetse n’ibicucuruzwa byabo.

Inzego zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zitangaza ko hakiri gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka n’ubu kitaramenyekana.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − six =

Previous Post

Umushyitsi ukomeye wari utegerejwe mu Rwanda yahageze yakiranwa urugwiro

Next Post

Rutahizamu w’ikipe ikunzwe mu Rwanda ayisohotsemo urugamba rugeze ahakomeye

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Rutahizamu w’ikipe ikunzwe mu Rwanda ayisohotsemo urugamba rugeze ahakomeye

Rutahizamu w’ikipe ikunzwe mu Rwanda ayisohotsemo urugamba rugeze ahakomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.