• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umunyamategeko azanye ingingo nshya ku mukozi wa Leta ukekwaho ibiterasoni byo gusambanira mu kabari

radiotv10by radiotv10
11/04/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
1
Umunyamategeko azanye ingingo nshya ku mukozi wa Leta ukekwaho ibiterasoni byo gusambanira mu kabari
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko umukozi w’urwego rwa Leta atawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame gishingiye ku mashusho y’uwo bivugwa ko yagaragaye asambanira mu kabari, Umunyamategeko avuga ko yagombye kuba ari gukurikiranwa hamwe n’uwo basambanaga, ndetse ko Ubushinjacyaha bugomba kuzagaragaza ibimenyetso simusiga ko uriya mugabo koko yari ari gusambana.

Imwe mu nkuru ziri kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, ni ishingiye ku mashusho yagaragayemo umugabo wicaye ku ntebe akikiye umukobwa basa nk’abari gutera akabariro mu kabari.

Ni amashusho bivugwa yafatiwe mu kabari gaherereye mu Kagari ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima mu Karere Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Ugaragara muri ayo mashusho, bivugwa ko asanzwe ari umukozi w’Akarere ka Nyamagabe, akaba yaramaze gutabwa muri yombi tariki 06 Mata 2023, aho acumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Muhima.

Umunyamategeko usanzwe akora akazi ko kunganira abandi mu nkiko, Me Jephte Uwayo, mu kiganiro kihariye yagiranye na RADIOTV10, yavuze ko niba niba koko uriya mugabo yari ari gusambana, yaba yarakoze icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame.

Yagize ati “Kiriya ni kimwe mu bigize icyaha cyo gukorera ibiteye isoni mu ruhame, ariko birasaba ko Ubushinjacyaha buzagaragza ibimenyetso bigaragaza niba koko yarakoraga icyo cyaha, aho yagikoreye niba ari mu ruhame n’ibindi.”

Ku kijyanye n’itabwa muri yombi ry’abakekwaho icyaha, Me Uwayo avuga ko ubundi abagaragara bakorana icyaha bakabaye batawe muri yombi bose kuko icyaha akekwaho bagifatanyije nubwo RIB itigeze itangaza niba yabafashe bombi cyangwa ari uriya mukozi w’Akarere ka Nyamagabe gusa yafashe.

Bamwe mu bagize icyo bavuga kuri ariya mashusho, bavuze ko usibye no kuba ari mukozi w’urwego rwa Leta, n’undi muntu wese bidakwiye ko akorera ibintu nka biriya ku karubanda.

Hari n’abavuga ko nta kidasanzwe kirimo, cyane ko mu mashusho bitagaragara neza niba koko aba bombi barakoraga imibonano mpuzabitsina nkuko bivugwa, ariko kandi bakanavuga ko kubihanirwa batabyumva neza kuko hari n’abajya bagaragara bari gukora imibonanno mu buryo bweruye bakanabyiyemerera ariko ntihagire ubibahanira.

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Comments 1

  1. NDIKUBWIMANA SERVELIEN says:
    3 years ago

    Kiriya cyaha yakoze ni urukozasoni, n’ubwo ntakigaragara ko yabikoze ariko babikoreye mu myenda, nabwo ni ubusambanyi, umuco nyarwanda barawusebeje kandi basebeje Imana, Imana irabyanga, ubwo rero ingaruka zose zizamubaho ni igihano agomba kubyakira.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + 5 =

Previous Post

Abakinnyi b’Ikipe y’ubukombe mu Rwanda batanze ubutumwa bwihariye bwo Kwibuka29

Next Post

Rutsiro: Bizejwe ibitangaza nabo bicinya icyara ko bagiye gukira none ubukene n’inzara birabarembeje

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Rutsiro: Bizejwe ibitangaza nabo bicinya icyara ko bagiye gukira none ubukene n’inzara birabarembeje

Rutsiro: Bizejwe ibitangaza nabo bicinya icyara ko bagiye gukira none ubukene n'inzara birabarembeje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.